Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Dusize Briana ageze aho Luwero yavuganiraga na Sophie. Luwero amubonye arikanga hafi kugwa hasi.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Luwero habura gato ngo agwe hasi. Briana abibonye araseka.
Sophie areba Luwero ati” Kubera iki ubonye Briana ukikanga??
Briana nawe areba Luwero , ario kubera ko Luwero yahindutse ntabwo Briana arimo kumenya ko ari Luwero.
Briana ati” Kobera iki unyikanze??
Luwero ati” Soryy narinkwitiranyije n’undi muntu nzi mujya gusa.
Briana ati” Hari undi muntu se dusa??
Luwero ati” Yego arahari. Ariko ntawe nanone.
.
Sophie na Briana baraseka.
Briana ati” Ubwo se uvuze ngwiki??
Luwero ati” Nsobanuye ko ahari uwo mujya gusa ariko nanone ntabwo musa neza. Wowe urihariye.
Sophie araseka ati” uwo si umutoma ra!
Briana ati” nonese ubundi wowe ko aribwo nakubona muri iki kigo??
Sophie ati” Ni newcomer,.
Briana ati” Ni wowe munyeshuri mushyashya numvise bavuga ugiye kuza se??
Luwero ati” Yego.
Briana ati” Welocme.
Luwero ati”Murakoze cyane.
.
Briana arikomereza. Luwero amukurikiza amaso yumva muri we umutima utera cyane. Sophie arabibona ko amaso ya Luwero atava kuri Briana.
Sophie atoi” Nabimenye nuriya mukobwa sibyo??
Luwero ati” Yego niwe. Ario sophie ntuzamvemo.
Sophie ati” Yego humura. Ariko nubwiye ukuri kuza hano wateye swate.
Luwero ati” Kubera iki??
Sophie ati” briana afite umukunzi. Umukunzi we yitwa Jamali.
Luwero ati” Kuba afite umukunzi njye ntacyo bintwaye.
Sophie arumirwa ati” Ngo ntacyo bigutwaye??
Luwero ati” Yego.
Sophie ati” Nonese bishoboka bite ko wakomeza kwita umukobwa ufite umukunzi .
.
Luwero ati” Njyewe nitaye gusa kurukundo mukunda. Naho ibijyanye n’amahitamo ye ntabwo n’ubundi yasenya icyamaze gushibuka mu mutima wanjye.
Sophie ati” Wa musore we uratangaje. Ngaho komeza urugendo watangiye urebe icyo uzakuramo. Gusa uramukunda byanyabyo pe!
Luwero ati” Wowe nibyo ubona gusa. Ariko ntabwo wakumva ibiri imbere muri njye. Umutima wanjye upfa kumubona gusa utangira kubira.
Sophioe araseka maze bagenzi be baba baje kumureba .
.
Sophie areba Luwero ati” Reka mbe nigendeye rero. Ikindi kibazo uzajya ugira uzajye unshaka umbaze. Kandi umenye ko ishueri ryawe uzajya wigana na Briana. Izina nakuwbiye uraryibuka??
Luwero ati” Yego. Leya.
Sophie ati” Sawa rero.
.
Sophie ajyana n’abagenzi be maze Luwero asigara ahagaze aho arimo kwiruhutsa.
Ati” Mana ibi ndimo gukora ahari n’ubusazi ariko nanone ndimo kwiyumvamo ko aribyo ngomba gukora.
.
Hashize akanya gato arakomeza ava aho aragenda aza mu bwiherero, umuryango agiye kwinjiramo agiye gufungura kumbe niwo Briaa arimo.
Briana aba arafunguye nawe birahurirana, umwe asohoka undi yaragiye kwinjira nawe. Bakubitaye Luwero asa n’umwayemo asubira inyuma gato maze asaba imbabazi.
Luwero ati” Umbabarire sinamenye ko mwaba murimo.
Briana ati” Ntakibazo.
Luwero ati” Murakoze cyane.
.
Btiana ajya gukraba intoki kuruhande. Luwero aho kwinjira mu bwiherero akomeza kumureba. Briana ahindukiye bagiye guhuza amaso Luwero nawe ahita yinjira.
Briana nawe asa n’umwibajijeho gato kuko arabona atangaje cyane.
.
Amasaha arisunika.
Bigeze saa moya n’igice z’umugoroba ni amasaha yo kujya muri refe kurya. Abanyeshuri bose barimo kujya muri refe.
Luwero nawe ajyayo arinjira.
.
House of Girls scool ni Ikigo cyiza cyane. Bitangaje. Biga neza. Baba ahantu heza ndetse banarya neza. Kurya bariyarurira ntabwo barurirwa. Haba hari BIFE.
.
Luwero ajya gufata isahani nawe maze ararura ajya kwicara. Araranganya amaso ahantu yabona Briana abona ntabwo yariyaza muri refe.
Hashize akanya abona nguwo nawe arinjiye arikumwe na bashuti be Daria na Fanny. Luwero arabareba cyaneee.
.
Briana na ba Daria bajya kwarura bamaze kwarura baza bagana aho Luwero yicaye. Kumbe ahantu yicaye niho bajya bicara.
Abonye barimo kuza aho yicaye yikangamo umutima uratera cyane urazamuka.
Bahageze nawe ahita ahaguruka. Fanny na Daria baramureba cyane.
Fanny ati” Wowe uri cyande waje kurira hano gute??
Luwero ati” Mu mbabarire ntabwo…
Briana ati” Mu mwihaganire ni umunyeshuri musjya nibwo yaza.
Daria ati” Nonese ninde wamubwiye ko twe twicarana n’abaruru??
.
Luwero ati” Munyihanganire reka ngende.
Briana areba Daria na Fanny ati” ariko tumureke yicare arye ntabirenze.
Luwero ati”Oya reka ndeke kubabangamira.
Briana ati” Icara ntakibazo.
Fanny ati” Ariko uyu munsi gusa.
.
Luwero aricara nabo baricara. Gusa afite ubwoba arumva umutima we udatuje. Arimo gutitira cyane. Arumva muri we hari utuntu twiruka muri we.
Fanny aramureba ati” Nonese ubundi witwa nde??
Luwero ati”Nitwa Leya.
Briana aramwitegereza cyaneee, Luwero nawe akanga ko bahuza amaso akareba hasi.
Briana ati” Ese ko ufite ubwoba n’ikihe kibazo ufite??
Luwero azunguza umutwe ati” oya ntacyo.
Briana ati” Tuza shyira umutima hamwe.
Luwero ati” Yego.
.
Fanny na Daria nabo baramureba cyaneee.
Fanny araseka ati” Ariko bisa nkaho kuza kwiga hano byagutonze??
Luwero ati”Oya. Ariko nonone iyo umuntu ari mushya atarameyera ntabwo aba yisanzuye.
Briana ati” ishakemo gutuza.
Luwero ati” Murakoze.
.
Bakomeza kurya.
Luwero kubera ukuntu akunda Briana cyane, bituma umutma we uba utera cyane ugasa n’urem ubwoba muri we.
Uko arya akajya acishamo akareba Briana.
Maze bahuje amaso arikanga ikanya iramujabuka iramucika igwa hasi. Daria na Fanny baraseka. Luwero atoragura ikanya agye kongera kuyirisha Briana aramubuza.
Briana ati” Bite byawe wowe?? Nonese ugiye kongera kuyirisha kandi iguye hasi??
.
Luwero arahaguruka.
Fanny ati” Uyu muobwa aratangaje.
.
Luwero aragenda ajya gushaka indi kanya.
Daria ati” ariko ndabona wagira ngo yatinye Briana kuruta uko yatinye twe twabanje kumuhabura.
Briana araseka.
Luwero aba aragarutse agiye kwicara
Briana aba aravuze ati” njyewe nkeneye akandi gasosi.
.
Luwero akibyumva ahita akata ajya kuzanira Briana akandi gasosi arakamuzanira.
Luwero ati” Dore agasosi washakaga.
Briana agwa mu kantu ati” ariko wowe ntayo nagutumye narikujya kuyizanira.
Luwero ati” Mu mbabarire numvise uvuga ko uyishaka njya kuyizana….
Briana aramurebaaaaaa.
.
Udacikwa na Episode 9
Comments