Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Landy agera mu gace Liana na Ruger bari bari baje kureba inzu, asanga bari bagiye kwinjira bus maze ahamagara Liana. Liana arahindukira aramureba, Kandi Niko na Ruger yarimo amuhamagara ngo yihute.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Liana ari hagati mu rungabangabo.
Landy ati " bite ko ugiye garuka ?
Kurundi ruhande Ruger nawe ahagaze mu muryango wa Bus arimo kumuhamagara ati' Liana bite ko utaza bus igiye inyuma urimo kuhareba ibiki ?
.
Liana amahitamo arabura arumvira nde hagati ya bombi ?
Landy ni Umuntu w'ingenzi afite muri iyi minsi umwitayeho cyane umufasha burikimwe akeneye. Ariko Ruger n'umugabo babanye bafitanye isezerano ni umuryango we. Liana aragenekereza ashyira mugaciro. Kandi ntashaka ko hagira ubona undi hagati yabo kubera ko bishobora gutera ikibazo. .
.
Umutinama umwumvusha ko icyo akora muri ako kanya nagukurikira Umugabo. Nuko yirengagiza Landy akurikira Ruger. Gusa yereka Landy mu marenga ko arikumwe n'Umugabo we ariko Landy ntiyasobanukirwa.
.
Liana yinjira bus.
Landy nawe asubira mu modoka ye ababaye atekereza ko liana yaba yamusuzuguye.
.
Muri bus bagenda.
Ruger at" niki warebaga inyuma cyakurangaje?
Liana ati" ntacyo.
Ruger ati" ngo ntacyo kandi wamaze umunota wose ?
Liana ati" nonese honey ibyo bibaye ikibazoe ?
Ruger ati" oya ariko haburaga gato ngo bus idusige.
Liana ati" niyo mpamvu mba nkubwira ngo dukeneye gutera intambwe tukagira akamodoka kacu. Ibi byo kwirirwa twirukankana na bus.
Ruger ati" honey one day bizacamo.
.
Landy arimo kugenda yarakaye maze afata bus yabo arayidepasa neza neza muruhande Liana na Ruger bicayemo maze Landy na Liana bahuza amaso arabibona ko Landy yarakaye.
.
Liana abigiraho ikibazo.
.
Bageze mu gace batuyemo bavamo.
Liana akimanuka muri bus abona Landy yaparitse hakurya y'iwabo gato. Liana areba Ruger ati" cher ndaje gato !
Ruger ati" ntakibazo.
.
Ruger arikomereza aza mu nzu.
Liana nawe ahita akata ajya kureb Landy asanga yarakaye cyane.
Liana ati " bite ko wandakariye cyane.
Landy ati" ahari wabonye nkwitayeho utangiye kujya unkinisha cyane.
Liana ati" wivuga nabi sinakinnye nawe.
Landy ati" wanciye amazi urimo undeba.
Liana ati" sinaguciye amazi. Narikumwe n'Umugabo wanjye. Wumvaga hariya nakora iki?
Landy ati' ko utari wabimbwiye?
Liana ati" Kandi nabikweretse mu marenga.
Landy ati " ariko ubundi Umugabo wawe uracyamwitayeho cyane ?
Liana ati" muri aka kanya uko byaba bimeze kose aracyari Umugabo wanjye. Kandi ntakibi gikwiye kuba nk'amakosa yanjye.
.
Kurundi ruhande Ruger yahise aza mu cyumba ahita asubiza umukufe wa Liana mu kabati ke garderobe.
Liana aje yinjiye mu cyumba asanga Ruger yakivuyemo, agatima kari kumukufe aza kureba aho yawubitse asanga uwe urahari maze ariruhutsa. .
.
Ruger aba agarutse mu cyumba maze afata Liana.
Ruger ati" Umugabo wawe agiye kugenda .
Liana ati" yego uzagire akazi keza.
Ruger ati " ese ko usigaye umeze nkaho utakinyitaho cyane.
Liana ati" ubwo niko ubibona ariko siko bimeze. Gusa hari ibyahindutse. Nawe igihe wamaze udafata telephone urakizi.
Ruger ati" ndabyumva ariko naragusobanuriye uko mu kazi byari bimeze.
Liana ati" yego. Ariko nyine hari ibyagombaga guhinduka.
.
Ruger ati" ese ibyahindutse byagombaga guhinduka koko!
Liana ati" cyane. nkibi by'amarangamutima ya sex aragabanyuka iyo Umuntu amaze igihe atabikora.
Ruger ati " ariko twatangira bushya ?
Liana ati" yego ariko sinonaha.
Ruger ati" bivuze ngo ngiye gusubirayo uko.
Liana ati" wihangane sinzi ko twabikora bitandimo neza.
.
Ruger ati" yeah ndakumva kandi singiye kuguhatiriza. Ariko ningaruka ndizera ko ibintu bizagenda neza.
Liana ati" yego.
Ruger ati" ntakibazo.
.
Ruger aramurebaaaa, maze ava mu cyumba asa gusezera abana
Molly ati" Papa narinzi ko utazongera kugenda.
Ruger ati" ngomba kujya mu kazi.
Dona ati" papa wazashaka akazi hafi.
Ruger ati" yego nzagashaka.
.
Amaze gusezera abana asezera na Nyirabukwe maze acaho aragenda.
.
Amaze kuva mu rugo, Liana afata telephone ahamagara Landy.
Liana ati" ubu amaze kugenda twavugana noneho?
Landy ati" uyu mugoroba rek tuze guhura.
Liana ati" hehe ?
Landy ati" tuze kujyana muri film
Liana ati" Ntakibazo.
.
Kurundi ruhande Ruger na bona bari mu bwato barikumwe n'abandi bagiye mu kazi.
Bona ati" mbega ubuzima.
Ruger ati" none !
Bona ati" nkubu ibaze tuguye muri aya mazi ?
.
Ruger araseka ati" utabivuga se bikaba.
Bona ati" Gukorera kure ya Family nibibi cyane pe ! Ibaze uramutse hary ngo umugore yagutumye amafaranga.
Ruger ati" Bona ntituba dukwiye kwiganyira niko Imana yaremye Umugabo. Amafaranga ubu niyo gisobanuro cy'Umugabo.
Bona ati" nonese nk'ubu umugore wawe azi iyi nzira urimo gucamo?
Ruger ati" ibyo ntamugore ubibara abara icyo uzanye.
.
Bona araseka.
.
Uko yagasetse mu kiyaga haba hatangiye kuza umuyaga ibintu bitangira kwivanga. Umugengeri uba utangiye kuba mwinshi..
.
Bona ati" mana nyagasani dore ibyo navugaga birabaye kandi.
Ruger ati" kuki waturaga ibintu bibi.
.
Umugengeri ukomeza kuba mwinshi.
Ubwato barimo butangira guhengama. Bugenda buhengama buhenguka maze buba baraguye abantu bagwa mu mazi.
.
Kurundi ruhande liana na Landy baje mu ga film. Bafite injugu baza kurya bareba aga film. Ni film nziza yerekanwe baje kureba.
Uko bakareba barebana basangira bagaseka.
.
Landy ati" Liana reka nfungure umutima wanjye mvuge.
Liana ati" vuga.
Landy ati" ndagukunda.
.
Udacikwa na Episode 24
Comments