logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE.
.
Episode 9.
.
Twaherutse Sonna arimo gusaba, Tolo ko baza gusohokana basoka akazi bagasangira.
 .
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Amaherezo Tole yaje kubyemera, bari mu modoka barimo kugenda. Tole yacuranze akaririmbo , sonna arimo kugenda akaririmba yisanzuye cyane. Tole akamureba akumva biramushimishije kubona Sonna ameze gutyo.
Sonna aramureba ati" ese wowe waririmby. Chou 
Tole araseka ati" njyewe ntabwo nzi kuririmba .
Sonna ati" no ntabwo bisaba kuba uzi kuririmba 
Tole ati" waririmba gute utabzii.
Sonna ati" ese njye urumva mbizi? Ariko ndimo kuririmba. Kuririmba bisaba kwirukura ukarekura amarangamutima yawe yose ukiririmbira.
Tole ati" bisaba ijwi ariko!
Sonna araseka ati" Tole ntabwo turi muri korari. Hano ni ukuririmba tugamije kwishimisha gusa.
.
Tole abitekerezaho yibaza ukuntu agiye kuririmba ntajwi yigirira, kandi atari n'ibintu wenda yarasanzwe akora.
Sonna armureba ati" gira wana. Just wowe enjoy the music gusa ntakindi.
.
Tole atangira abyinisha umutwe gake gake. Sonna aramureba amu motiva. Tole nawe aba atangiye kuririmba.
Barafatanya bagenda baririmba.
.
Telephone ya Tole irasona. Amilia arimo guhamagara. Tole arabibona ariko aramwihorera.
.
Amilia aho yicaye mu rugo, abona umugabo yanze kumwitaba..muri we akajinya gasa n'akazamutse.
.
Tole na Sonna bagera aho basohokeye  baricare Sonna atanga Commande y'ibyo bakeneye. Servere abazinira ibyo kunywa atereka imbere yabo.
Sonna afata ikirahuri arasuka anasukira Tole aramuhereza. Maze barazmura bakora cheers barasoma.
Sonna ati" wakoze Tole kwemera gusohokana nanjye .
Tole ati" ntakibazo.
Sonna ati" uziko wagira ngo njye nawe turi kuri date . 
Tole araseka.
Sonna ati" ariko siko bimeze. Ese wowe n'umugore wawe mujya musohokana ?
.
Tole azunguza umutwe nk'uhakana.
Sonna ati" kubera iki?
Tole ati" ntabwo umugore wanjye abikunda.
Sonna ati" ntabwo umugore wawe abikunda cy ntabwo abyemera?
Tole ati" sinzi icyanyacyo muri ibyo umbwiye pe!
Sonna ati" nako tureke iby'umugore wawe unambabarire kuba narimbizanye.
.
Ako kanya ahantu bicaye haba haje abandi bantu batatu. Abakobwa babiri n'undi musore umwe. 
Sonna ati" Tole aba ni bashuti banjye. Smith, Cloy , na Jolie.
Tole arabareba ati" ndabishimiye.
Nabo bamubwira ko bamwishimiye.
Sonna arabareba abapresantaho Tole ati" uyu ni Tole ni umwe muri ba Boss banjye hariya ku kasi yabaye inshuti yanjye.
Jolie ati" ni byiza ubwo uri inshuti y'umukire sha.
.
Bose baraseka.
Sonna ati" Tole nabatumiye nabo baze dusangire twishimire ko dusoje akazi kicyumweru neza tunatangire weekend neza.
Tole ati" ntakibazo.
.
Ubwo baranywa barishimisha bishoboka. Barabyina bakora iki? Tole abyinana na Sonna bigera aho yibagirwa ko afite umugore.
.
Muri ako kabari barimo hari undi mukobwa wabonye Tole abyinana na Sonna arumirwa. Arata telephone arabafotora. Amaze gufotora yohereza ifoto.
.
Amilia yicaye muri salo yeyamye mu ntebe. Telephone ye irambitse kumeza irasona arayifata arayireba abona ni Message ivuye kumuntu witwa Linda. Ayifunguye abona ni Foto bamwoherereje Tole arimo kubyinana na Sonna.
Uwo Linda ni wa mukobwa ufotoye Tole na Sonna. Aba arahamagaye. Amilia aramufata.
Linda ati" Amilia , umugabo wawe byagenze gute ? Naha ageze aho aza mu kabari akabyinana n'abakobwa ? Rwose narinzi ko Papa Keza ari umugabo urenze wiyubashye utakora ibintu nkibi.
Amilia yumva abuze icyo amusubiza.
.
Linda ati" Amilia ko utavuga ?
Amilia afunga amaso ababaye ati" bari mu kahe kabari se ahubwo ?
Linda ati" reka nze nkuhe adress niba ugiye kuza.
.
Amilia ava kuri telphone ababaye. Yumva ka message karaje  arebye abona ni adress Linda amuhaye y'akabari barimo ahantu gaherereye 
Linda ahita yongera aramuhamagara ati" ugiye kuza se ?
Amilia abitekerezahoooo ati" simbizi.
Linda ati" dore ko uri ikimara ubwo ugiye gukomeza wicare aho.
Amilia ati" Linda urakoze.
.
Amilia ahita amukupa, afunga amaso ararira gusa.
.
Udacikwa na Episode 10.

Comments