Loading verse...
Twaherutse Saranda amaze kubwira Click Man ko bagomba gutandukana
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Click Man arumva atunguwe n’icyamezo cya Saranda. Aramureba cyane hashira akanya atavuga atekereza kubyo amubwiye.
Click Man ati’ Saranda urakomeje cyangwa iyi n’imikino?
Saranda ati’ Ndi serie ntago ari imikino.
Click Man biramubabaza kumutima ati” Urantengushye cyane.
Saranda ati’ Wivuga gutyo kuko nanjye naje gusanga ntayandi mahitamo mfite.
Click Man aramureba ati’ Sawa, ntago nagusaba kubangamira uburenganzira bwawe bwo kujya aho ushaka wumva hagushimisha. Ariko uze kongera ufate umwanya muto utekereze kucyemezo ufashe.
Saranda ati’ Click man ntakindi nsabwa gutekereza.
Click Man ati’ Yego ndabyumva ko wafashe icyamezo cyanyuma ariko basi ihe umwanya.
Saranda aramureba.
.
Kurundi ruhande Rosette aje mu rugo kwa Fanny mu masaha ya mu gitondo, ahabwa ikaze mu nzu n’Umukozi. Muri ako kanya mama Fanny aza muri Saro abona Rosette aramusuhuza.
Mama Fanny ati’ wabuze Fanny
Rosette ati’ Arihe
Mama Fanny ati’ ari mu nzu yp hirya ari muri Siporo.
.
Rosett ahita ahagaruka ajya kumureba, ageze muri iyo nzu asanga Fanny ari muri Siporo za yoga.
Rosette aramureba ati” Waje hano kugira ngo wiyibagize.
Fanny arekeraho gukora Sipoto aramureba.
Rosette aramwegera ati” Reba uburyo byagutesheje umutwe. Kandi mbere nari narakubwiye ko uzababarira ku mugabo wa bandi. Ntago ibyo ushaka kuri Click Man warikubibona.
Fanny ati” Waretse kubivuga ko byarangiye
Rosette ati’ Nubwo byarangiye ariko biracyangiza umutma wawe.
Fanny aramureba ajya gufata amazi aranywa.
Rosette ati” Umva Fanny shaka uko wakwivanamo byose. Click Man mwibagirwe.
.
Kurundi ruhande Tony arikumwe na Saranda mu rugo kwa Tony barimo kuvugana.
Tony ati” Ndumva byose wahise ubirangiza?
Saranda ati’ None sicyo nagombaga gukora?
Tony ati’ Cyakora nicyo cyari gikwiye. Ubu nimumara gutandukana uraza guhita uba umugore winjyenga kandi ufite amafaranga.
.
Bakiraho hari abo bumvise bakomanga. Tony ajya gufungura abona ni Zawad na Grace baje aho. Saranda abbaonye aratangara.
Saranda arabareba ati’ Mwa bakobwa muje hano gukora iki?
Zawadi araseka ati” Twabura tuhakora iki?
.
Baramusuhuza nawe arabasuhuza.
Zwadi ati” Ahubwo bimeze gute ntago wariwatandukana n’umugabo wawe/
Saranda ati’ Ese we ko mba numva byabashishikaje cyane
Zawadi ati” Kubera ko uri inshuti yacu.
Saranda ati’ Namaze kwaka Devorce igisigaye nuko umugabo ayemeza gusa.
Zawadi araseka ati’ Aho ni sawa cyane. ahubwo se uzahita ugura hahantu nakurangiye.
Saranda ati’ Ese aho hatu uhora uvuga ubundi hanyereke mbanze ndebe.
Tony ati” Saranda agiye kugabana umutumgo ufatika azaba atwika.
.
Twiyizire mu rugo kwa Mama Click Man arikumwe na Click Man barimo kuvugana.
Mama Click Man ati” Saranda ko antunguye cyane
Click Man ati” Nanjye ntag narinzi ko yabitekereza. Ariko yagize inshuti zitari nziza.
Mama we ati” Yawe ntagoyabaye mwiza. Kuko niwe wagiye kubamenera ibanga ry’urugo rwe, none dore inama bamugiriye.
ClicK Man ati’ Mama ubwo naba akomeje ndaza kwemera Devorce ashaka
Mama ati’Uyimuhe rwose kuva ayishaka.
.
Tuze mu rugo kwa Snow arimo kwambara, yumva hari komanze ajya gufungura afunguye abona ni Sheja ugaruts agwa mu kantu!
Snow ati’ Sheja!
Sheja ati” ko utangaye cher ndagarutse.
Snow yumva ntago bimushimishije ariko ntiyabimwereka. Sheje ahita yinira mu nzu .
Snow arongera afunga umuryango aramureba ati”Ubwo se watekereje gute kugaruka utambwiye?
Sheja amuza imbere ati” Nashakaga kugukorera Surprise.
Snow ati’ Ariko warkmbwira pe! Ubwo se iyo uza kugira ikibazo?
Sheja ati’ Ntakibazo nagize rero reka tbare ibyaka kanya ndi hano.
.
Ku kazi kwa Fanny. Companyeye yatangiye gukora.
Click Man aje mu kazi, akihagera ahita ahura na Fanny. Fany aramureba abona Click Man aje ku kazi asa n’utameze neza.
Ubwo bahuye barasuhuzanya.
Fanny ati’ Umeze neza ra!
Click Man ati’ Ntag meze neza cyane
Fanny ati’ Niki cyabaye cyakubabaje?
Click Man ati’ NI ikibazo canjye private.
.
Fanny ati” Ok. Ngaho ngwino nkwereke biro yawe wateguriwe.
.
Fanny aramuzana amugeza muri Office ye yamyteguriye. Click Man ayirenye abona irarenze cyane.
Click Man ati’ Kuki wanteguriye Office niza cyane kuruta izindi zose.
Fanny ati” Kubera ko uyikwiye.
Click Man ati’ Urakoze.
Click Man aramureba ti” Ese wmaze kunyumva?
Fanny ati’ Biriya byararangiye.
Click Man ati’ Niba warabyumvise urakoze cyane.
Fanny ati’ Ngaho rero bye uze kugira akazi keza.
Click Man ati’ Nawe uze kugira akazi keza.
.
Fanny agiye kugenda arongera aramureba ati” Harya wambwiye ko ikibao ufite ari private?
Click Man ati’ Yego
Fanny ati” Ok ntakibazo. Ariko nuramuka ubonye wakenera ubufasha bwanjye ndahari.
Click Man ati’ Urakoze cyane.
.
Fanny aragenda.
Click Man asigara areba Office ye ahawe..
.
Tugaruke kwa Snow ntago yashimishijwe no kuba Sheja yagarutse nubwo atarimo kubimwereka. Sheja ari mu gikoni hari ibyo arim kwitegurira.
Snow amusanga m gikoni aramureba ati’ Niki cyaguteye kugaruka/
Sheja aramureba ati” Impamvu yanteye kugaruka nimwe. Urukumbuzi cher
Snow aramureba ati’ ariko vuba naringiye kuzagusamga Kenya
Sheja ati’ Ntakibazo ubwo tuzasubiranayo.
.
Tuze m rugo kwa Saranda.
Clivk Man aratashye, Saranda ahita amuzanira impapuri za gatanya. Click Man arazifata arazireba amaze kuzireba areba Saranda ati” byarangiye ari iki cyemezo ufashe
Saranda ati’ Yego.
Click Man ati” Ntakibazo reka nzisinye.
.
Tuze mu rugo kwa Snow ni kumanywa yicaye hanze iruhande rwa Piscine ye. Muri uwo mwanya haza inshuti ye Eric.. barashuzanya Erice aita yicara nawe. Snow arahaguruka ajya mu nzu nawe amuzanira ikirahuri amusukra kuri ve aramuhereza.
Eric ati’ Nonese ngo gute
Snow ati’ Ni sawa cyane wangu.
Sheja abazanira imbuto hanze. Sheje asuhuza Eric
Eric aramureba ati’ Sheja wagarutse ryari/
Sheja ati’ Hashise iminsi micye cyane.
Eric ati’ Warakoze mugarua kureba Umugabo wawe yaramaze kuba nabi
Sheja araseka ati’ Nigaruiye ndaje mwiteho
Eric araseka ati’ Ahari araza guhita asubirana ubuzima.
.
Sheje ava aho Erice na Snow bakomeza kuganira.
Eric ati’ Kuki utegeze umbwira ko umugore wawe yagarutse?
Snow ati’ Impamvu ntabikubwiye nuko ntigeze nishimira kugaruka kwe
Eric ati’ Kandi ubwo ni ukubera Saranda
Snow ati’ Urabyumva nawe
Eric ati’ Man ubwo nuba uta igihe kuri Saranda.
Snow ati’ Oya Saranda nongeye kumutereza neza cyane ubu ndamufite. Ndetse we na Click Man barimo gutandukana.
Eric ati’ None ho ubwo wowe nawe muzahita mufatiraho?
Snow ati’ Birashiboka. Njye nawe dushobora kuzahita twigira kure ya hano.
Eric ati” Bivuze ngo Sheja arimo kuba agatambo.
.
Snow ati” Sheja ntanarimwe nigeze numva nyuzwe nyawe.
Eric ati’ Nonese kuki umubeshya umubwije ukuri
Snow ati’ Aka kaya urumva namubwira iki?
.
Tuze kuri Saranda na ba Zawadi. Saranda yabahokanya bicaye ahantu muri Hotel imwe. Barimo kurya buri kimwe cyose bashaka baganira.
Zawadi ati’ Harya Urikiko twashyize gatanya yanyu ryari?
Saranda ati” Ejo
Tony ati’ ubu ejo uragabana million zawe wigendere.
Saranda ati Cyane.
.
Ntibyatinze umunsi w’Urukiko urageze baza kurukikiko gutandukana byemewe n’amatageko. Click Man yemera k yeeye gutandukana na Saranda. Saranda nawe arongera arahirira imbere y’Urukiko ko ashaka gutandukana na Click Man.
Urikiko narwo rurabyemeza.
Gusa bageze ku igabana ry’Umutungo basanga nta mutungo numwe Click Man afite, Saranda agwa mu kantu arasara.
Saranda ati’ Ni gute nta mutungo ufite
Click Man ati” Umva njyewe imitungo yose mbamo ni imitungo ya Mama.
Saranda arumirwa biramucanga!
.
Utazacikwa na Episode ya 20
Comments
Login to comment.
No comments yet.