logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

duheruka, Yolanda aje  muri rwa rugo rIwa Jobbe na Melinda arimo akomanga kandi na Melinda yari muri nzira ariyo aza.
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Yolanda arimo gukomanga. Gusa Jobbe yibereye kure ntabwo arimo kumwumva. Hashize nk'iminota 5 aba aribwo yumva ukomanga. Arahaguruka ajya gufungura abona ni Yolanda barabonana baratungurwa bose. Bararebana hashira akanya babona guhoberana nk'abantu bigeze gukundana no.
Ubwo Yolanda aza mu nzu babanza kuganira no kubwirana amKiru atandukanye.
Yolanda ati" Jobbe ndatangaye kukubona hano ?
Jobbe ati" nanjye ahubwo ndatangaye. Izi karitsiye urazikoramo iki.
Yolanda ati" njyewe niho nsigaye mba.
Jobbe ati" nonese hano uhafite Family ?
Yolanda ati" oya ndibana 
Jobbe agwa mu kantu !
.
Yolanda aramureba ati" naje gufata icyemezo ntandukana no mu rugo nza kwibana.
Jobbe ati" kubera iki se ?
Yolanda ati" kubera wowe .
Jobbe biracanga ati" kubera njyewe gute ?
Yolanda ati" ni birebire. Byasaba ko twazafata akanya. Ahubwo wowe mbwira uri hano gute ?
Jobbe ati" nanjye mbaha .
.
Yolanda areba iyo nzu uburyo irenze n'uko yarazi Jobbe ananirwa kubihuza.
Yolanda ati" wakuye he amafaranga yatumye uza kuba mu nzu ihenze gutya?
Jobbe ati" ni long story nk'uko ubivuga.
Yolanda ati" mana yanjye ndatangaye. 
Jobbe ati" niko ubuzima bumera.
Yolanda ati" uzi igihe narimaze nkushaka ?
Jobbe ati" waranshatse ?
Yolanda ati" yego. 
Jobbe ati" kubera iki?
Yolanda ati " byarananiye..
Jobbe aramureba.
Yolanda ati" kubaho ntagufite.
Jobbe arumirwa ati" ariko byararangiye..warikwimenyereza birakangira.
Yolanda ati" ahari wowe byarakoroheye.
.
Uko baganirira.. melinda nawe ari mu nzira aza.
.
Kurundi ruhande, Lex nawe ageze mu rugo.  Kandi amasaha maze gukura pe.  Lex uko yakinjiye mu nzu. Bora aza kumureba. 
Lex ahita amureba aramubaza ati" Melinda yageze aha?
Bora ati" yego .
Lex ati" arihe ?
Bora ati" hashize akanya ahita agenda.
Lex ati* yagiye he?
Bora ati" sinzi.
Lex aricara aratuza.
.
Tugaruke kuri Yolanda na Jobbe baracyavugana.
Yolanda ati" i need your sport?
Jobbe ati" how?
Yolanda ati" iwanjye umuriro byanze. Sinzi ikibazo gihari.
Jobbe ati" byagenze bite?
Yolanda ati" ndimo gucana amatara akanga kwaka.. kandi nashyizemo umuriro muri conteur ariko wapi byanze.
Jobbe ati" byatewe niki ra!
Yolanda ati" waza ukareba.
Jobbe aramureba bararebana.
.
Kurundi ruhande Melinda ageze imbere y'igipangu avuza ihoni. Zamu arafungura . Melinda arinjira.
Melinda ava mu modoka yinjira mu nzu atanavuganye na zamu. Ageze muri saro abona nta muntu n'umwe urimo..yaje atekereza ko ashobora kugira amahirwe igitangaza akahasanga jobbe nawe mu buryo atazi. 
.
Agenda genda inzu yose agenda areba ari nako atekereza ibihe yagiye agirana na Jobbe bitandukanye. 
Aza muri cya cyumba cyabo kibamo buri kimwe cyose akicaramo arigunga. Hashize akanya arahaguruka ajya gufata inzoga aza kwicara arimo kuyinywa.
.
Kurudu ruhande, 
Jobbe na Yolanda bageze mu rugo rwa Yolanda.. Jobbe arimo kurebera Yolanda ikibazo cyaba cyabaye. Bidatinze yabonye ikibazo. Yasanze fisible yari yikupye. 
Yolanda aramushimira ati" urakoze kuba umfashije.
Jobbe ati" ntakibazo.  Nonese waje kuba mu nzu ingana gutya wenyine ?
Yolanda ati" yego. 
Jobbe ati" nonunu sindumva neza ukuntu watandukanye n'umuryango wawe.
Yolanda ati" cher ! Nako sorry Jobbe byumve nabikubwiye. Byose ni ukubera wowe . Tukimara gutandukana mu rugo bashatse kumpuza n'umusore w'umukristo dusenganga ariko kuba namwiyumvamo akajya mu mwanya warurimo byaranze. N'ubwo naje gusanga waranyigaruriye burundu. Byabaye ngombwa ko ntandukana no mu rugo ngira ngo nzongere nkushake.
Jobbe arabyumva.
Yolanda ati" Jobbe ntawundi musore nakunze nk'uko nagukunze.
.
Tuze aho Melinda nawe ari.. arimo kwiyahura amayoga. Yibaza ati" ese koko Lex yakwishe. Ni wowe mpamvu gusa narinsigaye mfite ituma numva mbaho udahari sinzi uko iyi si igiye kumerera.
.
Lex nawe aje mu cyumba areba igitanda.. araza agihagarara iruhande yibuka amagambo yabwiye na Jobbe y'uko yatumye umugore we Melanda abaho mu rungu kandi yaramufite nk'umugabo.
Y'ibuka Jobbe amubwira ati"  wabaye melinda buri kimwe pe! Ariko wibagiwe gusobanukirwa icyo yarakeneye ngo abe aricyo umuha. Melinda aragukunda. Iyo ataza kuba agikunda aba yarafite e kera..ariko wowe Ntabyo wabonye. Ntabwo wigeze ukora ibyo warifitiye ubushobozi bwo gukora . Niyo mpamvu Melinda yaje anshaka kandi ntabwo byinshuza.
.
Jobbe amaze kwibuka ayo magambo yicara kuburiri. Atangira kwibuka Melinda. Yajyaga amubwira ko yiyumva nk'umuntu ufite irungu kandi Lex ahari nk'umugabo.
.
Tuze kuri Jobbe na Yolanda baracyaganira.
Yolanda ati" Jobbe ese wabasha kunyumva.? Kuva twatandukana ntarimwe umutima wanjye wakwibagiwe habe n'isegonda narimwe. Niyo mpamvu nemeye guhara umuryango wanjye.
Jobbe aramureba nawe agenda yibuka urukundo rwabo n'ibihe bagiye bacamo.
Yolanda aramureba ati " ko utavuga ? Basi se ntabwo inyumva?
Yolanda ati" rwose nzane icyo kunywa tuganirireho
Jobbe ati " oya nta mpamvu 
Yolanda ati" wabonye umukunzi mushya ?
Jobbe aratekereza cyane ajya kure. Yolanda aramureba mu maso azemgamo amarira.
Yolanda ati" kuba utansunije binyeretse ukuri. Yitwa nde?
Jobbe ati" umva reka ngende.
Yolanda ahita apfukama imbere ye ati " Jobbe ngize amahirwe yo kukubona. Ndakwinze windeka.
Jobbe aramureba bitewe n''inkuru yose yamubwiye yumva agizemo amarangamutima nawe.
.
Yolanda arakomeza aramutakira ati" basi mpa amahirwe make. 
Jobbe ati" Yolanda ibyacu byararangiye.
Yolanda arababara cyane.
Jobne ati" reka ngende.
Yolanda amufataho akaboko ati" Jobbe basi fata akanya usuzume umutima wawe . 
Jobbe ati" oya nta mpamvu yo gukora ibyo. Inzira zacu zaratandukanye. N'icyo gihe ngo tubyakire birangire.
Yolanda arababara cyane.
.
Jobbe aramureba aramurebara aramuhagurutsa. 
Jobbe ati" reka ngende.
Jobbe ava mu rugo rwa Yolanda asiga  Yolanda  arira . jobbe araza aza muri ya nzu ye Melinda abona imodoka ya Melinda iparitse mu gipangu.  Tayali ahita abona ko Melinda yaje. Yinjira mu nzu ageze muri saro aramubura. Arakomeza agenda agana kuri cya vyinba cyabo ahagaze akoze ku muryango yumva harafunze. Arakomanga ahamagara melinda. Kumbe melinda kubera amayoga yanyweye yagiye arasinzira aherayo.
.
Jobbe arakomanga amuhamagara ageze aho araruha. Yicara hasi iruhande rw'umuryango. Amasha arisunika burinda bucya.
..
Utazacikwa na Episode 34


Comments