Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Tugaruke kuri Veronica*_
Navuye aho ntiyumvisha ubugoryi bwa Ryan. Ubundi iyo aba umuntu utekereza ntaba yarashimuse uriya mwana
Natashye ntekereza nanone kuri Clark, ku ma dosiye anyuranye nabonye iwe, gusa mpitamo kunyura kwa John, iwe bwite atari muri ya kave aho atunganyiriza ibye. Afite villa yiyubashye abamo wenyine ahantu hitaruye umugi
Nagezeyo ndinjira, ni inzu nini nziza cyane. Ninjiye muri salon sinamubona nkomeza nzenguruka ibyumba byose kugera ubwo nageze mu cyumba cyuzuyemo za mudasobwa zerekana ibintu, mbona ni amashusho ya za camera zizengurutse iwe, zimucungira umutekano. Ariko nkomeje kureba nahise ngwa mu kantu. Nahise mbona salon y’iwanjye n’ibindi bice by’inzu yanjye. Mana yanjye!!! Burya John arancunga bigeze aha?
Ako kanya John yahise yinjira acana amatara yo muri iki cyumba
*John:* Veronica urakora iki hano?
*Veronica:* Icyo nkora hano? Ahubwo kuki washyize camera iwanjye?
*John:* Kuki utanteguje ko uri buze?
*Veronica:* Nakubajije, kuki uncunga? Kuva ryari?
*John:* Banza utuze, ibyo ukeka si byo
*Veronica:* Si ugukeka ahubwo nsobanurira
*John:* Ni uko mba nguhangayikiye Veronica. Nazishyizemo nyuma y’uko urashwe na Carmen, nashakaga kugucungira umutekano niyo naba ntahari, nta kindi
*Veronica:* Ariko wari kubimbwira cyangwa ukambaza niba mbyemera cyangwa ntabyemera. Ibi ni ukunyinjirira mu buzima bwite. Ubu niyo niyambuye uba undeba, hagize uza tukinyensebura wabibona, urumva koko ibyo bikwiye?
Navugaga John atuje yanyihoreye ahubwo ahanze amaso kuri mudasobwa. Yakomeje kureba kuri mudasobwa nuko
*John:* Igira hano urebe ahubwo
Naregereye mbona iwanjye muri salon hari umuntu uri kuhazenguruka. Uriya se kandi we yinjiye ate?
*John:* Si ngibi ibyo mba nkubwira? Ubu se iyo ntazishyiramo ibi wari kuzabimenya?
*Veronica:* Uriya si Clark ra? Buriya se arakora iki iwanjye koko?
*John:* Ariko uriya mugabo hari ahandi muzi.
*Veronica:* Ni umuturanyi gusa nta kindi
*John:* Si we wansabye gukoraho ubushakashatsi harya? Reka mbitangire ahubwo
*Veronica:* NUbundi ni cyo cyari cyinzanye, gusa mbabarira ziriya camera uzikureho cyangwa basi ukureho izo mu cyumba ndaramo, sinshaka ko uzajya uhora undebera amabere n’utubuno, ntiwajya ukira umushukwe wa buri gitondo n’umugoroba
Nabivuze nsohoka nashakaga kumwereka ko no mu byatumye ashyiraho za camera harimo no kunyirebera, gusa simbizi niba ntarengereye ku byo mubwiye wasanga koko yarabikoreye umutekano wanjye
Ubwo nageraga iwanjye nakubitanye n’umuntu ufite agapfunyika, ntazi.
…: Veronica nari mbategereje
*Veronica:* Untegereje? Kubera iki?
….: Nari mbazaniye aka gapfunyika mpawe na Clark
*Veronica:* Nakemezwa n’iki ko hatarimo igisasu?
…: Jye nkora mu iduka, bantumye ngo nzane hano icyo baguze
Nasinye ko umuzigo nywakiriye nuko njya mu nzu. Ubwo nahamburaga nasanzemo ikanzu nziza itukura harimo agapapuro kanditseho *Nishyizemo ko ako gakanzu kakubera, ukambare saa moya zuzuye imodoka iraza kugufata* Clark
Nanga abantu bambwiriza ibyo nambara.
Ikigoroba cyose nakimaze ndeba ya mafoto nafashe na telefoni. Uyu muntu afite iperereza arimo pee. Afite imyirondoro ya buri muntu utuye mu gace mbamo, agenzwa n’iki?
Bugorobye nambaye ikanzu yanjye y’umweru ngufi igaragaza amaguru, ijosi rya V, ya bararata intugu (idafite amaboko). saa moya igeze nasohotse mu nzu nsanga imodoka iparitse integereje, ndinjira ubundi turagenda. Muribuka hahantu banshimuta bwa mbere nasanze Clark? Niho twagiye ariko noneho nsanga salon bayiteguye neza cyane. Nari nzi ko tugiye muri hoteli nkuko yari yabimbwiye ariko yahisemo kunyakirira iwe hihariye. Nta kibazo
*Veronica:* Nari nzi ko ntazagaruka muri iyi nzu
*Clark:* Numvaga nshaka ubwisanzure buhagije. Kuki utambaye ya kanzu se nohereje?
*Veronica:* Nayoherereje umugore wawe na we yari ayikeneye, nandikaho utugambo twiza ko umukunda
*Veronica:* Ariko hagati aho sinjya nkunda guca ku ruhande. Ndi mu nzu y’umuntu ntazi neza, wanankoresha icyo ashaka kuko ndi iwe. Ubundi utambeshye uranshakaho iki?
*Clark:* Wanyemerera ahubwo nkabanza nkagusoma ko numva ifemba rinyishe?
*Veronica:* Celia muziranye kuva ryari?
*Clark:* Ni umuturanyi nkuko nawe uri umuturanyi nta kindi
*Veronica:* Noneho nawe umuciye urwaho wamusoma? Kuko ntacyo ntandukaniyeho na we?
*Clark:* Utabigira intambara ariko se kandi.
*Veronica:* Hanyuma se kuva ryari uzi kwica inzugi no kumena amadirishya?
*Clark:* Buri wese kugirango agere ku cyo ashaka ntacyo atakora. Nawe kugirango umenye ko nageze iwawe ntabwo byikoze.
*Veronica:* Icyakora aho turahuje
Yamfashe akaboko anjyana mu kindi cyumba kinini kirimo akaziki gatuje, atangira kumbyinisha buhoro buhoro.
*Clark:* Ese kuki nta makuru yawe aboneka kugera wujuje imyaka icumi?
*Veronica:* Nakuriye mu kigo kirera imfubyi, ni ho umuryango wandeze rero wankuye. Urumva ko nanjye ntazi neza ibyabaye mbere y’iyo myaka icumi, niyo mpamvu.
*Clark:* Noneho niyo mpamvu wibera wenyine?
*Veronica:* Ibyanjye nkunda kubyimenyera, bimpa amahoro
*Clark:* Nkunda abagore bafata imyanzuro nkawe
*Veronica:* Jyewe sinkunda abagabo baca inyuma abagore babo
Nabivugaga kuko yari ari kumbyinisha ankorakora mu mugongo. Navuze ayo magambo aba arampindukije, muryama mu gituza muteye umugongo. Aba atangiye kunkorakora aturuka ku ijosi kumanuka akorakora agera ku nda
*Clark:* Si ukumuca inyuma ahubwo hari ibyo numvikanye na we. Iyo ntari kumwe na we nemerewe icyo nshaka, nkuko na we ari uko.
Yavuze atyo ahita atangira kunyegereza iminwa ye ashaka kunsoma, nanjye numva rukuruzi iri kunkurura kwemera amashanyarazi numva agiye kumfata
*Veronica:* Umva reka ntahe rero
*Clark:* Urataha tutanariye koko?
*Veronica:* Utambeshye koko ni ukurya ushyize imbere?
Ntiyatumye ndangiza na ya nteruro yahise ansunikira ku gikuta asa n’untsikamira, aba atangiye kunkorakora ku bibero anyujije ukuboko mu ikanzu hepfo. Yarakomeje ari ko asa n’unshimashima buhoro buhoro ndatwarwa ntangira gusa n’uniha, abonye natwawe sinamenye igihe ikanzu yayikuriyemo, aba ahise anterura anjyana mu kindi cyumba andambika ku buriri. Na we yahise akuramo ikoti n’ishati aba anyicaye hejuru arubama aransoma ari na ko ankorakora ku mabere no ku nda, numva ntangiye gusa n’utengurwa, kubera gutwarwa.
Yakomeje kunsomagura aramanuka agera no ku mukondo, ntangira ubwanjye kugenda mufungurira umukandara dore ko yari acyambaye ipantalo. Ntabwo navuga mu magambo arambuye ibyakurikiyeho ariko yanjyanye mu rindi juru, ku buryo nasinziriye nkaza gukanguka ari saa tatu za mu gitondo.
Mana yanjye nararanye na Clark. Nahise mbyuka ndambara dore ko we yari agisinziriye ubundi ndasohoka ntega tagisi ndataha.
Mu muhanda nagiye nigaya sinirarire. Kuryamana n’umuntu ntazi neza, umuntu mfiteho ikibazo cyo kuba ashobora kuba afite ikimugenza, byaranyobeye. Ariko ntacyo ni hahandi nanyuzwe, ibyo birahagije ntihagire unseka. Ni kenshi narongowe ku ngufu ntabishaka, ubu rero kuba nabikora mbishaka niyo yaba umugabo w’abandi ntawe nashutse ni we wantumyeho kandi bibaho.
Ngeze mu rugo nabanje kunywa amata ubundi njya koga. Mvuye koga nabonye mpamagawe na nimero ntazi nditaba nsanga ni Ryan
*Ryan:* Ese waranyibagiwe ra?
*Veronica:* Mana yanjye Ryan bite koko? Wampaye amahoro ukandeka
*Ryan:* Umva Angela ni wowe uhishe byinshi kundusha ariko
Iyo anyise Angela biba ari iterabwoba ndabizi
*Veronica:* Uri kunkanga ariko?
*Ryan:* Nutamfasha biraba iterabwoba da. Numvaga nshaka kugusaba ko naguha DNA yanjye ukamfasha Julia.
*Veronica:* Ushaka kuvuga iki?
*Ryan:* Nshaka ko werekana ko Pablo ari uwanjye. Malayika w’amahoro. Ntumbaze uburyo namenye ko ari wowe wiyita iryo zina iyo wohereje ubutumwa kwa Kaba
*Veronica:* Nyine wabimenye ute?
*Ryan:* Ubu simbikubwira, ikihutirwa ni ugusenya Julia wigize akari aha kajya he. Twembi tuzabyungukiramo kandi
*Veronica:* Ndabikwemereye ibyo
Mbega ibintu byoroshye. Julia ndaba muhamije, Fernando na we mukoreye agashya.
Iwanjye bahise bakomanga ngiye gukingura nsanga ni John.
*Veronica:* Ushaka iki John? Ndacyakurakariye
*John:* Nje kukuvugisha kandi birakomeye
*Veronica:* Nagirango uje gukuraho za camera zawe
*John:* Njye kukubwira ko wa mugabo namumenye noneho
*Veronica:* Ariko nubundi uramuzi narabikubwiye yitwa Clark, ni umuturanyi. Hari ikindi se?
*John:* Oya ntumuzi. Uriya ni umurusiya umwe mu bicanyi bakomeye bashakishwa n’ibihugu byinshi kubera ibyaha bakoze bikomeye.
Yahise ampereza dosiye ye nyakira ntitira. Umuntu twaraye turyamanye ni umwicanyi ruharwa? Aragenzwa no kwica nde sasa?
*_Ahoooo. Ryan kwihorera kuri Julia, Fernando kumenya ukuri, umurusiya w’umwicanyi. Agace ka 67 ntuzagacikwe_
Comments