logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 17.
.
Duheruka, Crea anyeganyeje akaguru, Rome arabibona.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Rome arabibona, amaze kubibona yibaza ukuntu uri muri coma yaba abasha kunyeganyiza kimwe mu bice by'umubiri we.
Biramucanga maze aza hafi cyane, aramureba aramwitegereza. Crea mubigaragaza arasinziriye ariko aba abasha kumva ikiir hafi ye.
.
Aravugira imbere muri we ati" Ese wa musore we nakwizera ? Ese wabasha kunyumva.
.
Rome areba selumu  arimo kumanuka muri Crea abona isa niyahagaze. Aribaza niba yahamagara Muganga.
Agihe akibitekerezaho , Crea aba afunguye amaso, Rome amurebye bahuje amaso arikanga asubira inyuma yikubita hasi.
.
Crea akomeza kumureba.
Rome arahaguruka afite ubwoba , aramuvugisha ati" Prezida.
Crea avuga mu kajwi gato kubera uburwayi ati" urinde ?
Rome avugana ubwoba ati" Nitwa Rome ni umukozi mushya ukoramo amasuku hano.
Crea ati" mfasha gato.
Rome ati" Nkufashe gute nyakubahwa?
.
Aramurembuza ngo amwegere. Rome amwegera afite ubwoba yahabye shahu.
Creaa ati" wanyegura akanya gato please ?
Rome arabikora aramufasha aramwegura. Crea yicara neza yitegereza Rome. Rome nawe ahita atanga icyubahiro kuri President.
.
Kurundi ruhande, Fame na Fabien bari mu modoka bavuye muri presidence. Bahawe amabwiriza yo kurangiza crea.
Imbere muri Presidence Prezida, Fazil na Dylan barimo guseka.
Fazil ati" Nyakubahwa reka tukwakire nka President wemewe.
President ati" mube muretse haracyari kare.
Dylan ati" ariko umaze igihe uyobora mu kimbo cy'umugore wawe. Abaturge bamaze kukumenyera. Crea naba amaze gupfa, uzahita uba president official. 
Baraseka.
Fazil ati" Cyakora wakinnye neza umukino. Ukuntu wabashije gukina umutima wa Crea ukamwigereza mu rukundo ukamufatisha. Naho kumbe we agwa mu mutego w'urukundo atazi ko yaraguharuriye inzira.
.
Paru agaseka.
.
Tugaruke kwa Muganga, Rome arcyarikumwe na President Crea. Byamurenze rwose. Kwibona ahagaze imbere ya President. Byibaze nawe uramutse uri imbere ya President mukamarana akanya.
Crea ati" ndabona wagize ubwoba tuza.
Rome ati" yego nyakubahwa.
Crea ati" ese nakwizera ?
Rome kubera igihunga at" njyewe se ?
Crea ati" yego.
Rome ati" yego nyakubahwa.
Crea ati" ese wantabara ?
Rome agwa mu kantu akanura amaso ati" Njyewe nagutabara iki Nyakubahwa.
Crea ati" Umva banza utuze.
Rome aratuza.
.
Crea ati" Uku ubona meze nibyo bankoze. Uriya President uriho  Paru , akaba umugabo wanjye niwe wamfungiyemo hano.
Rome arumirwa ati" ngwiki ibyo bishoboka bite se ? Ni gute waba ufungiyemo hano se ?  Hano se ni muri gereza ? Ubundi se ni gute wafungwa uri prezida.?
Crea ati" nakubwiye ngo reka igihunga ubanze unyumve.
Rome ati" yego kandi mu mbabarire.
.
Crea ati" Umugabo wanjye yagambiriye kuzanyica gutya. Hanyuma akabona imbaraga zo gutwara byose. Mbere hose sinarinzi ko ariko ameze cy afite umugambi mubi kuri njye. Ariko yategetse iri vuriro na ba Docto bose barimo kuzangumishamo hano burundu mpaka kuzageza mfuye. 
Rome yumva inkuru ya President Crea arumirwa?
Crea ati" ese wamfasha ugatabara ubuzima bwanjye ukazanshikishamo hano ?
Rome ati" nabikora gute koko!
Crea ati" sinzi uko wabikora. Ariko unshikishijemo hano nazahindura ubizima bwawe. Ndetse waba unatabaye igihugu cyawe. Kubera ko Umugabo wanjye afite umugambi mubi cyane aramutse abaye president Igihugu kizatembamo amaraso kandi kizaba icuraburindi.
.
Uko bavugana, Clemance ari mu nzira arimo kuza. Arimo kuza aho
.
Crea ati" Rome wantabara ? Ese wabikora ?
Rome ati" Ibyo birenze ubushobozi bwanjye nyukubahwa.
Crea ati" Wa musore we ukigeramo hano numvise umitima wawe. 
Rome aramureba atekereza kubyo barimo kumusab.
Crea ati" wabikora..nsezeranya ko wabikora. Kandi umfashe sinzongere gusinzirizwa burundu
.
Clemance ageze kumuryango. Akozaho ikarita arinjira. Uko yakinjiye.
.
Udacikwa na Episode 18

Comments