Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize James agambiriye ko agiye kuvugana na babyeyi ba Fanny akababwira Click Man uwo ariwe mbere yuko Fanny ajya kumubereka nk’uzaba Umukwe wabo mugihe cya vuba.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Muri Office ya Rosette aracyarikumwe na James.
Rosette aramureba ati” Niba uri ukora ibyo uvuze wabikora nonaha kuko nubwo ufite ighe cyo kubikora. Nyuma y’ikigihe ntakindi gihe uza kuba ufite.
James ahita asohoka muri Office yihuta cyane ava mu kazi yiruka ajya hanze muri Pariking yinjira imodoka ye vuba na bwangu ahita afatiraho.
.
Akimara kuva mu kazi uwo mwanya Fanny ahise aza muri Office ye aje amushaka ageze muri Office ye aramubura, amubaza abandi bakozi bakorere hirya ye gato, umwe amubwira ko yamubonye ajya muri Office ya Rosette.
Fanny ahita ajya kurebera kwa Rosette agezeyo asangamo Rosette gusa.
Rosette ati’ Mabuja wiriwe.
Fanny ati’ Kuva ryari unyita Mabuja
Rosette ati’ Ariko niko washatse ko najya nkwita nk’Umukoresha wanjye.
Fanny aramureba ati”Umva ntago nkunda amatiku. James arihe
Rosette ati” Ntago ari muri Office ye?
Fanny ati’ Ntago arimo kandi bambwiye ko yari hano?
Rosette ati’ James ntago yigeze agera hano.
Fanny ati” Ngwiki. Nonese ubimbwiye arabeshye.
Rosette ati’ Ubwo sinzi impmavu yaba akubwiye gutyo. Ariko ntago nigeze narimwe mbona James.
Fanny aramureba ati” Sawa ntakibazo noneho.
.
Twiyizire kurundi ruhande Click yasubiye iwabo mu gace bahoze batuyemo arikumwe na Uncle we Emile na bandi baturagge buhurije hamwe mu gas ale.
Uncle Emile aza imbere yabo baturage aravuga ati’” Bavandimwe banjye na bashiki banjye. Nkomeje gushima umuhate wanyu mwagaragaje nubwo hari hatambutse ibihe bikomeye bitatworoheye ariko mwagarutse ngo dusoze ibyo twari twaratangiye cyera n’umuvandimwe wacu Click Man. None muri aka kanya nawe ari hano yagarutse.
.
Click Man arahaguruka, abaturage bamukomera amashyi bamwishmiye cyane.
Click Man atangira kubavugisha ati” muraho neza. Ndishimye kongera kigaruka mu gace iwacu kuvuko. Njyewenasanga nawavuye kuzima ariko mwongeye kumbera imbaraga ndabashimiye cyane. reka ibyatangiye kuva cyer bigerweho. Dukeneye kubaho, abana bacu bakabaho, abagore n’abagabo bacu bakabaho. Ba Mama na ba Data nabo bakabaho. Ibi tugomba kubikora kabone nubwo byakomeza kuba ingaurane y’amaraso yacu.
Abaturage bamukomera amashyi menshi.
.
Amaze kuvuga iryo Jambo Uncle we Emile ahita amuhobera aramushimira cyane.
Uncle ati’ Wongeye kuba Click Man wahoze uriwe.
Ako kanye telephone ihise ason arebye abona ni Cher we Fanny uhamagaye aritaba,
Click Man ati’ Karame my moon.
Fanny ati’ Maraso ya maraso yanjye umeze ute
Click Man ati” meze neza.
Fanny ati” wagezeyo amahoro ?
Click ati” yego.
Fanny ati’ Ese ubu ejo hazagera ryari ko numva nahise nkukumbura cyane/
Click Man ati” Humura hasogaye amasaha macye cyane.
Fanny ati’ Ejo ndagutegereje mukundwa. Kandi no mu rugo buteguye kukubona.
Click Man ati’ Cyane ejo ninjye nawe.
Fanny ati’ Ngaho komeza ugubwe neza Ntare yanjye.
Click araseka ati’Mercie turaza kongera kuvugaa ngiye kuryama.
.
Tuze kuri James arimo kugenda kumuvuduko urenze cyane. ageze imbere hari imodoka yamwitambitse umubuza gutambuka. Agira umujinya gusa agiye kubona umuntu uri muri iyo modoka aramuzi ni inshuti ye yitwa Lewis.
James aparika imodoka na Lewis avamo baza kuruhande barahoberana.
Lewis ati’ Bite man ko wafatiyeho nk’umusazi.
James ati’ Hari ahantu ngiye wangu kandi harihutirwa cyane.
Lewis ati” Nihe ko mbona wataye umutwe?
James ati’ Ngiye kureba Paru.
Lewis ati” Ahubwo se wowe na Fanny bimeze bite?
James ati’ Wapi mwana hari imbwa yabyivanzemo
Lewis araseka ati” Utambwira ko se Fanny yaba yaraguteye iwinyuma.
James ati’ Umva reka njyende tuzavugana mfite umwanya uhagije.
.
Twiyizire muri Presidence muri ako kanya. President ari mu kazi nkuko bisanzwe. Muri ako kanya haje umujyana mwe witwa Rozana yihuta cyane.
Rozana ati” President warebye amakuru/
President Lamosa ati” Hari amakuru ameze gute?
Rosana ahita acana television. President Lamosa abonye ayo makuru yikangamo aba nkufashwe n’Umutima.
President areba Rozana ati” Bwira minister ahite aza hano vuba.
Rozana ati’ Yego Nyakubahwa President.
President asigara afite ubwona no kwibaza byinshi cyane.
.
Tuze kuri James ageze aho Paru akorera, agenda agana kuri Office ye agiye kwinjira abona Paru arasohotse muri Office ye.
James ati” Paru nashakaga kuvugana nawe.
Paru ati” James ihangane tuzavugane ubutaha. Ubu ntago mpari ndagiye.
James ati’ Ariko birihutirwa cyane.
Paru ati” Mfite ibindi byihutirwa birenze ibyo ushaka kumbwira.
.
Paru ahita agenda. James biramubabaza kuba atabashije kuvugana nawe muri uwo mwanya.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny mu masaha y’umugoroba. Fanny aratashye asanga Mama we ari mu rugo yatashye kare,
Fanny aramusuhuza ati” Mama umeze ute
Mama we ati’ Meze neza.
Fanny ati” Ejo nibwo chr wanjye aza. Mama nshaka kubona urukundo rwawe ejo wakira neza umukunzi wanjye.
Mama Fanny ati” Ntacyo bitwaye mwana wanjye. Njye naje gusanga nkwiye gushigikira amahitamo yawe gusa apfa kuba ari umuntu muzima
Fanny ati’ Mama nanjye umutima wanjye ntiwahitamo umuntu udafite indagagaciro.
.
Bidatinze umunsi Click Man agomba kuza mu rugo kwa Fanny uragera. Fanny niwe wagiye mu gikoni arashaka kwitekera ibyo kwakiriza umukunzi we.
Kurundi ruhande mama na Papa we bafite amatsiko yo kubona uwo musore watwaye umwana wabo ugiye kuzababera umukwe.
Papa Fanny ati” Mfite amatsiko y’uwo musore.
Mama Fanny ati” Uko biri kose ni umuntu muzima. Kandi Papa Fanny dukwiye kwakira amahitamo y’umwana.ibyo kwa James na Papa we byibagirwe n’ubundi utabashyingiye ntacyo bagiye kugutwara.
PapaFanny ati” Fanny yarampemukiye kuko abagabo twe burya turinda ijabo ryacu. Ariko yatumye ngaragara nabi imbere ya Carlos.
Mama Fanny ati” Niba Fanny atarashimye James se ni amakosa yawe?
.
Amasaha aricuma.
Click aba ageze mu rugo kwa Fanny. Aparika imodoka Fanny aza kumwiyakirira.
Fanny ati’ Welcome my Zuba rumuri rwanjye.
Click Man ati’Urakoze Honey.
Fany ahita amusoma, arangije amufata akaboko bagenda bagana mu nzu baganira.
Click Man ati’ Ubu ababyeyi bawe bategereje kubona agasore ubazaniye.
Fanny araseka ati”Oyaaa ntago uri agasore uri umusoremwiza kandi ukaba Intare yanjye.
Click araseka.
.
Barakomeza bageze kumuryango Fanny yinjira mbere, Mama na Papa we baramureba.
Fanny arababwira ati” Dore nguye araje.
Click Man naweaba arinjiye.Paru agikubita amaso Click Man agwa mu kantu yikangamo. Click Man nawe abonye Paru aba nkguye muri koma.
.
Utazacikwa na Episode ya 34
Comments