Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 3
.
Twaherutse atewe ubwoba nuko President wa Sena na President w'inteko ishingamategeko baje gusura Crea Umugore we.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Paru yarikanze
Fazil ati" dukore iki?
Paru avugana igihunga ati" bageze he ?
Fazil ati" bari hafi cyane ahubwo aho mvugira aha bari kumarembo.
.
Paru arahindukira areba Umugore we , maze afata Fazil basohoka muri icyo cyumba barasohoka.
Barimo bamanuka muri korodoro bakubitana nabo barimo bazamuka ariko barimo bahangana n'abashinzwe umutekano w'ibyo bitaro bakomeje kubangira ko bazamuka.
.
Paru arabareba ati" Ese abagabo nkamwe babanyacyubahiro nimwe murimo guteza akavuyo?
President wa Sena ati" Nyakubahwa ni gute aba bashinzwe umutekano wa hano batwitambika.
Paru ati" bari mu kazi kabo.
President wa Sena ati" Nonese kuburyo twabuzwa kuza gusura President w'Igihugu cyacu ngo turebe uko ameze ? Urabizi ko nubwo ari wowe bisa nkaho uyobeye ariko urimo gukorera mu mwanya w'umugore wawe. Siwowe President.
Paru ati" Yego ibyo ndabizi.
President w'inteko ishingamategeko ati" Ni gute rero abayobozi nkatwe twitambikwa mugihe duahaka kureba uko ubuzim bw'Umukuru w'igihugu bumeze ?
Paru ati" Nta muntu ariko wabitambitse. Nuko abo basore bari mu kazi kabo.
.
Uwo mwanya Doctor Fabien ushinzwe ubuzima bwa Crea araza.
Paru ati" rero kwemerwa gusura umurwayi bitangwaho uburenganzira n'umuganga. Niwe uba uzi neza ko Umurwayi ari muri condition zo gusurwa.
President wa Sena areba Doctor ati" Doctor dushaka gusura umurwayi. Kani ibi n'ingenzi ku gihugu.
Doctor Fabien ati" murihangana. Ntabwo President Crea ari muri condotion nziza kuburyo yasurwa.
President ati" ariko twe dushaka kureba uko ameze gusa ntakindi.
Paru ati" hanyuma se kumureba kwanyu bikamufasha iki? doctor amaze kubabwira. Musubire mu kazi kanyu muzahabwa ikindi gihe.
.
President areba Doctor .
Doctor yunga mu rya Paru ati" Niko bimeze mwihangane.
President wa Sena arebana na Paru ati" ariko ko wagira ngo urimo kurwanya ko twahura na President wemewe n'amategeko ?
Paru ati" Kubera iki ibyo nabikora ? Kandi nanjye nemewe n'amategeko. Kuyobora by'inzibacyuho nka Vis President igihe President cyangwa umugore wanjye atameze neza.
.
Baramurebaaaa , barangije barakata baragenda.
.
Kurundi ruhande Rome na Alias bari muri bus iza mu mujyi baje gusaba akazi. Bicaye hamwe.
Rome ati" ese twizere ko uyu munsi ho dufite amahirwe ?
Alias ati" reka tugire ikizere.
.
Bagera muri gare bava muri bus, bajya kuri hotel bagiye gusabaho akazi.
Kurundi ruhande , President wa Sena na President w'inteko ishingamategeko bamaze kugenda , Paru na Fazil baje muri Office y'umugobozi mukuru w'ibyo bitaro yitwa. Yitwa Fame. fame ababonye atanga icyubahiro.
Doctor Fabien nawe araza. Paru aramureba aramushimira ati" urakoze cyane hariya witwaye neza.
Fame araseka ati" Nyakubahwa narinakubwiye ko uyu mugabo ari umwizerwa.
Paru ati" nabibonye
Fabien ati" murakoze president
.
Paru ati" Umugore wanjye nshaka ko akomeza kuba hariya byiteka ryose.
Fama agaseka ati" ibyi niko bizakorwa nyakubahwa President.
Paru arishima araseka ati" ejo muzaze iwanjye dusangire.
.
Fam na Fabien batanga icyubahiro barashimira.
.
Kurundi ruhande mu masaha y'umugoroba. Rome na Alias bari ku mihanda y'umujyi barimo gukata.
Akazi baie baje gushaka bakabuze.
Rome ati" ubu se tuzakora iki ko bikomeje kwanga.
Alias ati" aho tuvuka hakomeza kudukurikirana.
Rome ati" niyo afrika yacu. Amahirwe yose azaguma kuruhande rw'abakire.
Alias ati" None wowe ugiye kurara he ?
Rome ati" kwa Aunt wanjye. Ubwo tuzahuze ejo dusubire iwacu mu cyaro.
Alias ati" ntaribi.
.
Baratandukana buri umwe ajya gushaka uko agiye kurara muri bene wabo bari mu mujyi.
.
Kurundi ruhande hari imodoka nziza irimo umugore witwa Rhadia, ari mu muhanda arimo gutaha. Ndetse arimo guca mu muganda Rome arimo, amutambukaho. Uwo mugore ageze imbere abona hari abamabandi ahagaze mu muhanda hagati. Afata feri. Amabandi aza asatira imodoka ye. Agiye gusubira inyuma bamutunga imbunda. Bamugeraho maze bamuhubanuza mu modoka
Rhadi ati" murashaka iki?
Amabandi ati" dukeneye amafaranga.
Rhadi ati' amafaranga angana gute ?
.
Bahera kuri telephone bamwaka, imikufe ihenze yambaye. Yose barafata.
Amabandi ati' dukeneye mikion 5.
Rhada ati" ayo mafaranga ntayo mfite. Mfite hano ibihumbi 100 gusa.
.
Batunga imbunda.
Bati" tuguhaye iminota 5 gusa aafaranga abe abonetse cy tukwice.
.
Rome ageze hafi aho aba abonye abasore bafashe umugore bamupfukamishije hasi. Banamutunze imbunda kumutwe.
.
Abona basore batangiye guhondagura uwo mugore, bamubwira bati " nahamagare umugabo yohereze amafaramga cy bamwice birangire.
.
Hashize akanya gato abasore batangira kurya intosho z'amabuye. Ukubiswe ibuye wese ajya hasi. Abamdi birabacanga. Batangira kwibaza aho amabuye arimo guturuka . Bapfa kurasaguea batareba batazi ngo ninde urimo kubakubita amabuye.
.
Intosho z'amabuye kandi nini cyane zikomeza kurya imitwe yabo. Ukubiswe ibuye wese akajya hasi. Amabandi birayacanga. Baracanganyikirwa. Babonye bikomeye nubatera amabuye batamubona, bapfa gutwara ibyo babonye bariruka bava aho baragenda. Bakimara kuva aho Rome ahita aza asatira Umugore
Rhadi ati" ni wowe ubikoze ?
Rome ati" nkoze ibyo narinshoboye.
.
Rome amuhereza akaboko aramuhagurutsa.
Rhadi ati" urakoze cyane utabaye ubuzima bwanjye.
.
Udacikwa na Episode 4
Comments