logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 34

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
        ∆∆ Episode 34∆∆
.
Duheruka, ba Amelia barimo kwibaza uko bazabwira ababyeyi babo impunduka bazaba bagize zo kuzana Nyashi
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Kwibaza gutyo bibaye ikibazo cya buri wese. Buri wese koko aribaza ngo niki azabeshya ababyeyi be.
Gentile arabareba ati" Dukwiye gutekereza ikizadufasha.
Amelia ati" nonese hari igitekerezo ugize?
Gentile ati" oya  ntacyo.
Julia ati" tugomba  kuva hano tubonye ikintu kizima.
Amelia ati' Julia aravuga ukuri.
.
Kurundi ruhande, Velas ahagaze hamwe ategreje kubona Cloy nkuko yari yabimusabye. Hashize akanya abona Cloy koko araje.
Velas ati" urakoze cyane.
Cloy araseka ati" ariko bamza hari ikintu cya danger ushaka kumbwira.
Velas asekamo gake ati " oya urebye ntabirenze cyane.
Cloy ati" nizere ko umuntu nkawe utagiye kumbwira ubusa.
Velas ati" aho uvuze nabi.
Cloy araseka.
.
Velas ati" Cloy ibyo tugiye kuganiraho nuko nkwitayeho nk'inshuti yanjye! 
Cloy ati" ese burya uba umpangayikiye bigeze aho?
Velas ati" tuvuge tugenda se cyangwa twicare ahantu ?
Cloy ati" velas nizere ko atari ibintu birebire?
.
Velas ati" humura.
.
Cloy abanza kubitekerezaho, anatekereza kuri gahunda zose afite arabihuza, abona afite agahe gato, ariko bagakoresheje neza byavamo
Areba Velas ati" ok reka tuvuge tugenda.
Velas ati" Ntacyo bitwaye. Reka duhere kubyabaye kare..
.
Cloy yumva ibyo ntabwo ashaka kubivugaho. 
Cloy ati" Velas ibyo wabonye kare byari amakimbirane asanzwe abakobwa babiri bagiranye.
Velas ati" nyamara njye nabonye bidasanzwe. Uburyo watatse Fanny bunyamanswa 
.
Cloy yumva ibiganiro Velas azabye bigiye gutangira kumu bore.
Velas ati" Cloy, buri kintu kidasanzwe kikubayego ntukagifite nk'ikintu kiraho gusa ngo ukirenze amaso. Ese ntabwo ubona ko muri minsi yose ibintu bigiye bikubaho bidasobanutse?
Cloy  aramurebaaaa, yumva yamureka bakagarukira aho akigendera
Velas ati" Windeba gusa navuze ko tugiye kuganira.
.
Twiyizire kubasore bacu bageze mu rugo. Bakigera mu nzu. Sam yicarana confidence zidasanzwe. Kuva aho Katiana amubwiriye ko yazashaka umwanya, byatumye yumva impinduka muri we. Arumva afite imbaraga zidasanzwe imbere muri we. Ndetse ubwibona bwo kumva adasanzwe bwatangiye gufata umutima we.
James na Ruby bahagaze imbere ye barimo kumureba. Neza neza nabo bamiwe , barabona sam asa n'ubateye igitego cy'umutwe.
.
James yicara iruhande rwa Sam ati" none ?
Sam ati" amahirwe nahawe ngiye kuyakoresha.
Ruby nawe aricara ati" ariko mwana nudacunga neza wazasebera mu maguru yuriya mukobwa.
Sam ati" nanjye ntabwo ndi agasore karaho. Ngiye kwitegura bihagije. Katiana agomba kuzumva neza uwo ndiwe.
Ruby ati" cyakoze pe! Ugiye kurya musore.
Sam araseka ati" intekerezo zanjye zirimo kumpa buri kanya ishusho, yagezemo mfashe kuri ziriya Nyashi.
.
Ba james baraseka.
Ruby ati" ariko nanjye ngomba gufatisha cya Cloy.
.
Tugaruke kuri Cloy aracyarikumwe na Velas bagenda gake gake mu muhanda baganira.
Velas ati" cloy, bwa mbere warabuze, ugarutse ugaruka ufite Nyashi wabonye mu buryo butangaje kandi budasobanutse kubera ko nta mafaranga warufite yatuma ukorerwa operation yo guhabwa ikibuno. Nyuma y'iminsi mike mama wawe aba arapfuye. Mbere yuko apfa wabonye neza urupfu azapfa ruteye ubwoba. Ndetse na nyuma amaze gupfa wakomeje kubonaama wawe akagurakira aruka amaraso.
Cloy yumva amatwi ye arambiwe kumva ibyo.
Velas ati" mbere yuko urambirwa , kuko ndabibona. Banza unsubize. Ese urumva ibyo bintu byose mvuze ari ibintu bisanzwe?
Cloy ati" Birasanzwe.
Velas arumirwa ati" ariko mbere tuvugana wari wavuze ko....
.
Cloy amuca mu ijambo atarasoza kuvuga.
Aravuga ati" umva, birasanzwe. Twibitindaho. Njyewe numvaga ari ibindi bintu bifatika tugiye kuvugana.
Velas aramureba cyane mu maso ati" Hari ikintu namenye.
Cloy ati" wamenye iki?
Velas aramureba gusa.
Cloy biramucanga impamvu Velas amureba gusa aho kumusubiza.
Cloy ati" ko utavuga se ?
Velas ati" Koko Cloy ntakintu kibi waba warakoze cyangwa warakoreshejwe? Ubwo ndavuga kimigenzo mibi
Cloy aramureba mu maso gusa hashira akanya. Agiye kumusubiza telephone ye irasona aritaba. Avugana n'Umugabo umuhamagaye. 
Amaze kuvugana nuwo mugabo ava kuri telephone areba Velas.
Cloy ati" Velas, urakoze kuba warumpangayikiye. Ariko ubu meze neza. Reba ubuzima bwawe gusa.
.
Cloy ahita afata tax voiture arigendera.
.
Tuze mu rugo kwa Sifa mu masaha y'ijoro. Yicaye muri salo iwe. Arimo gutekereza cyane. Arashaka nawe gukorasha Nyashi kugirs ngo agumane Umugabe we urimo kumucika.
Agenda areba kuri telephone ashakisha amakuru ajyanye na operation. Aba abonye ya website yitwa the night Of Nyashi.
.
Next Episode 35

Comments