Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
UMWANZI W'AMARASO EP81

UMWANZI W'AMARASO EP81

Loading verse...

Navuye kwa Celia numva nishimye buhoro ariko nanone nkumva sinyuzwe kuko sinari nakihorera ngo ngeze ku ndunduro.
Gusa nari maze kumenya ikindi cyamuteye ibyo byose: yakunze data bakiri abasore nuko data aramureka yibanira na Patricia, ibyo rero ntibyamunyuze ahubwo ishyari ryaramuturatuje ahitamo kubica bose akigarurira imitungo yabo.


Nahise ntambika ngana iwanjye, nuko Charles arankurikira ariko ako kanya imodoka ifite ibirahure byijimye yahise itwitambika, maze Charles anjya imbere mu rwego rwo kuncungira umutekano.


Mu modoka hasohotsemo Clark, ntungurwa no kumubona kumbe numvaga yarapfiriye mu nzu yanjye disi


*Clark:* Veronica noneho ndakubonye. Wari warihishe hehe?


*Veronica:* Ubu se mvuge ko nishimiye kukubona koko? Naba mbeshye rwose


*Clark:* Ubu se uracyeka naba ngiye kugukorera iki?


*Veronica:* Yewe simbizi ariko ndumva cyaba ari ikintu nyine gitunguranye cyiza cyangwa kibi. Ahubwo mbwira, wavuye hariya ute?


*Clark:* Ariko se wowe, igisasu kiraturika wenda kuhagwa, untura umujinya ndengana, unzirikira iwawe urigendera none uraje uri kwigira nk’aho nta cyabaye


*Veronica:* Umva Clark, ibyabaye byarabaye kandi nje gusoza ibyo natangiye. Rero uri kuntwarira umwanya ndeka ngende kandi nkuko nabikubwiye sinkwizera na gato


*Clark:* Ndeka ngufashe Veronica. Singiye kwigira nk’aho nta na kimwe kiduhuza jye nawe, rwose ndeka ngufashe


*Veronica:* Umva Clark ntunzi sinkuzi. Rwose uri umwicanyi urabizi nanjye mfite ibyaha byanjye. Reka buri wese yigumanire umutwaro we.




*Charles:* Mabuja tujye mu nzu, nta mpamvu yo kuguma hano rwose


*Clark:* Ese Veronica ko wavuze ngo sinkuzi, ubwo koko nta kuntu wanyibwira basi?




Nibajije niba nagumya kumuhisha kuko nubwo ari umwicanyi ruharwa ariko rwose nta kibazo cye kuri jyewe. Ndabizi yaje ari jye aje guhiga ariko se ntibishoboka ko icyari umuhigo cyahinduka inshuti?


*Veronica:* Charles, ntugire ikibazo ntacyo uyu antwara. 


Nahise nkingura urugi turinjira. Iwanjye hari hakimeze uko nahasize rwose nta na kimwe cyari gifite ikibazo.


Clark yari aho ategereje ko mubwira byose, gusa sinari nzi aho ndi buhere


*Clark:* Ndabizi bifite aho bihurira na Celia kuko ni we waguteze igisasu mu modoka ariko se bite nyine byahereye hehe byatewe n’iki?


*Veronica:* Ntabwo ndi umukobwa mwaryamanye gusa Clark. Urica, nanjye ndi umwicanyi. Urabeshya nanjye ndabeshya. Muri macye mbona ntaho dutandukaniye.


*Clark:* Celia yampaye akazi ko kumushakira umuhigira umuryango. Ese ni wowe? Ariko birumvikana ni wowe kuko ukigera hano ni bwo byose byatangiye, Celia abimenye agutega igisasu. Mbega ubujiji! Kuki koko ntabitekerejeho kare kose?


*Veronica:* Wibuke ko yabikoze afashijwe n’umugore wawe ariko na cya kigoryi ngo ni Ryan


*Clark:* None se ishimutwa rya Amber urifitemo uruhare? Namutegereje namubuze uko byamera kose ubu yongeye arashimutwa


*Veronica:* Amber ntacyo mpfa na we ubu cyatuma mushimuta, gusa ntiyari akwiye kuba yarivanze mu byanjye na Celia


*Clark:* basi ndeka ibya Amber nzabyitaho, nanjye untegeke icyo ushaka cyose


*Veronica:* Icyo nshaka cyose koko?


Nabivuze mukorakora mu maso. Mu kuri sinari mukeneye ngo nikize Celia ariko ntiyari kubura nanone icyo yamfasha da.


*Clark:* Windeba utyo ahubwo mbwira icyo wumva nagufasha, hanyuma Amber nkamwitaho nanjye


*Veronica:* Mu kuri sinzi icyo nakubwira gusa ndifuza umutwe wa Amber ukwawo n’igihimba ukwacyo.


*Clark:* Ese ubu nkubwiye ko Amber duhuzwa n’akazi gusa, ko maze igihe kinini tutaryamana wabyumva basi?


*Veronica:* Umva Clark, ndeka mbitekerezeho si ibintu byo guhubukira urabizi.


*Clark:* Akabazo ka nyuma nkabona kugenda. Celia mupfa iki?


*Veronica:* Ese wowe iyo bagutumye kwica umuntu, ujya ubaza impamvu?


*Clark:* Ariko wowe utandukanye nanjye kuko nta wagutumye, rero sinzi impamvu uhanganye na Celia


*Veronica:* Nitwa Angela, umwicanyi waje ngambiriye kwihorera ku muryango wa Celia, nta kindi. Jyana ibyo birahagije.


Yagumye aho anyitegereza ubona byamuyobeye ibyanjye ariko nanone adafite ikindi yabikoraho. Numvaga namusumira nkamwambura imyenda ubundi tukabisoreza aho


*Veronica:* Umva Clark mbabarira ugende kuko muri jye harimo ijwi rimbwira kugukuramo imyenda rwose.


Yahise agaruka aranyegera aransoma ubundi arisohokera.


Nasohotse kureba ibiri kuba hanze dore ko Charles yari yasigaye acunze umutekano ariko nanone ku rundi ruhande imodoka itwara abarwayi yari ivuye kwa Celia ari na ko iya polisi ihagera.


Ako kanya nabonye Brad aza ansatira inyuma ye hari Julia


*Brad:* Veronica, biriya koko wabikoreye iki? Kuki wishe musaza wanjye koko?


*Julia:* Brad mbabarira ujye kure ya Veronica


*Veronica:* Ariko urandenganya. Kuba mukuru wawe atakiriho ni ikosa rya nyoko wikunze akanga umuhungu we


*Brad:* Mushiki wanjye na mukuru wanjye ntacyo bagutwaye, kuki wabica koko wa dayimoni we? Ndakwanga


*Veronica:* Kunyanga ntacyo bintwaye. Wowe wakuze ufite umuryango, ubayeho neza. Ibyakabaye ibyanjye ni byo wakuriyemo. None uri kundataho ngo abavandimwe? Uzi uburyo ababyeyi banjye bapfuyemo se?


*Brad:* Nta mutima ugira wowe uri shitani y’amahembe. Ubu ni jye utahiwe kwica se?


*Veronica:* Wiba ikigoryi bigeze aho kuko iyo nshaka kukwica mba narabikoze kera. Ubu usigaje gupfa ni nyoko, gusa uzashaka kumbuza kumurangiza wese azapfa, yaba wowe cyangwa Julia


*Brad:* Ese kuryamana nanjye na byo byari muri gahunda yawe?


*Veronica:* Oya ntibyarimo, gusa nararyohewe rwose ariko ntituzongera ubu nabonye undi kandi nawe ndabizi waramubonye


*Brad:* Wanyangirije ubuzima ariko umenye ko uzabyicuza.


Nahise nigendera mbwira Charles ko tugomba kujyana kwa John. Ubwo twageragayo abarinzi be ntibangoye mu kwinjira, nahise nkomeza ngera mu biro bya John, nasaze yiyicariye atuje rwose.


*Veronica:* Ariko John wagombaga kuruhuka. Ese ibyo nagusabye wabikoze?


*John:* Niba ari Amber uvuga arahari ariko nshaka kubanza kugira icyo nkubwira


*Veronica:* Kumubabarira byo ntubitekereze kuko yanteze igisasu urabizi rwose. Nyuma aranshimuta nako byose urabizi kuko nawe wari ubigendeyemo habuze gato


*John:* Ese uryamana na Clark?


*Veronica:* John ibyo urabizi sinkunda kubivugaho rwose


*John:* Ndabizi neza Amber ni cyo kinini umwangira umufata nka mukeba wawe. Ahubwo nshaka kukumenyesha ko Amber atazapfa, sinzamwica nawe kandi ntuzabikora. Umwanzi wawe ni Celia, abandi basigaye bose bararengana


Ese uyu mugore uri kurengerwa n’abagabo babiri koko ni gati ki? 


*John:* Akandi kantu nashakaga kumenya uwagutabaye


*Veronica:* Humura nzamukwereka vuba aha rwose.


Nahise njya kureba Amber aho afungiye. Namugezeho turacyocyorana ariko numvaga nahita mushwanyaguza. Gusa John yari aho abonye turi kurengera ahita ansaba gusohoka anyizeza ko azamwitaho ubwe.


*Veronica:* Umva John ibyo ukora byose umenye ko Amber ari inzoka wiyororeye aho izabishakira izakuruma. Ntuzavuge ngo sinakubwiye.


Nahise nisohokera ngana aho Charles antegerereje nuko tujya mu modoka turigendera.


Tugeze iwanjye nabanje kujya kwa Celia kureba uko byifashe. Nkigerayo nasanze Julia arambaraye hasi ari guhumeka insigane ameze nk’uwahanutse ku ngazi, ndakomeza ngeze mu cyumba cya Celia nasanze ari kuzinga utwangushye


*Veronica:* Uri mu biki Celia?


*Celia:* Mvuye hano ndagiye ariko byaba byiza nsize nkwishe wa nshinzi we wanyangirije ubuzima


Naramwegereye ariko ahita antungura ankubita umugeri mu nda mpita ngwa hasi ubundi anjya hejuru atangira kuniga. Nananiwe kumwinyagambura kugera ubwo numvise ingufu yanigishaga zihise zimushirana


Yari Clark untabaye. Ahuiii iyo atahaba nari mpfuye neza neza.


Ako kanya Charles na we yahise ahagera nuko ambaza icyo akora


*Veronica:* Mujyane muri cya cyumba musaza wanjye yari yafungiyemo Ryan ibindi ndabyitaho nyuma.


Nahise nsohoka aho ndi kumwe na Clark. Mu kuri Clark ashobora kuba yarahinduye ibitekerezo.


Ninjiye mu nzu ngo mfate imyenda nsubire kuba mbaye kwa musaza wanjye ariko Clark arankurikira


*Clark:* Vero ba uretse gato, twaganiraho?


*Veronica:* Umva Clark wakoze kuntabara ariko sinshaka kuganira peee


*Clark:* Ahari ntidukoreshe amagambo ariko imibiri iganire


Yabivuze ahita ansatira atangira kunsoma. Byatangiye ari ku ngufu ariko nanjye namwiyumvagamo, ndirekura turasomana rwose kandi neza. Yamanuye intoki ku kibero cyanjye nanjye mufungurira ishati. Nahise nsunikisha ikirenge urugi na we ahita anterura nsobekeranyije amaguru ku mugongo we. Yahise antereka ku meza yo mu gikoni, ngaramaho na we ahita anyicara hejuru.


Yabaye nk’undyama hejuru nuko atangira kunsoma ahereye ku ijosi ari na ko intoki ze zikorakora umubiri wanjye.


Indoro ye yaransazaga, noneho ibyo yari amaze kunkorera byatumye nanirwa kumuhakanira. Yitonze yankuyemo imyenda nari nambaye, na we akuramo ipantalo ye maze ibyo navugaga ko bitazongera kubaho iryo joro byarabaye ndetse bigenda neza.


Ubwo bwacyaga namusabye ko yagenda ariko mbere yo kugenda abanza kunsaba


*Clark:* Veronica, nyemerera ko ntacyo uzatwara Amber, ibindi nanjye nzagushimisha, nzakubera inshuti nyayo. Amber ntakiri umugore wanjye nubwo ntigeze mbikubwira, ubu duhuzwa n’akazi gusa. Naje nzanywe no kukwica, nanamenye ko ari wowe Angela kera ariko imbaraga zo kukwica ndazibura. Mpa amahirwe ya nyuma, ubuzima nshigaje ku isi nzabumarane nawe.


*Veronica:* Uri kunsaba ibintu bikomeye gusa nanjye numva ngukunda ariko ufite umugore. Niba koko utambeshye mutakiri kumwe, mpa igihe mbitekerezeho.


*Clark:* Ndabyemeye, ngaho reka ngende ariko nzakomeza nkube hafi, sinifuza ko wagwa mu maboko y’undi muntu. Namenye icyaguteye byose ngira impuhwe


*_Si ngaho Clark ararikocoye? Agace gasigaye ntuzagacikwe, uzamenya neza ubugambanyi nyabwo dore ko urukundo rwavugwaga kuva mu ntangiriro ari uru_*

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane