Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Dusize Luwero aguye mu maguru ya Briana.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Luwero ari hasi mu maguru ya Briana aho yaguye. Fanny na Daria barimo kwireba aho abateye ibyondo maze bararakara.
Daria aba yamufashe. Luwero ahaguruka asaba imabazi.
Luwero ati” Rwose mu mbabarire sinarinababonye.
Daria ati” Warebaga he se??
Luwero arongere areba Briana mu maso bahuza amaso aho kuvuga araceceka arongera ararangara. Daria aba amufashe umutwe arawugarura.
.
Daria ati” Ni wowe tubaza. Reba ukuntu utigize.
Luwero arabireba ati” Rwose mwihangane sinabishakaga.
Fanny ati” Oyaa.
Luwero ati” None nkore iki basi.
Daria ati”Urajya gutunganya iyi myenda yacu wanduje gutya. Unadashakire indi twambara.
Briana yitegereza Luwero cyane ati” Niko musore wari warangajwe niki?
Luwero ashaka icyo avuga arakbura avuga adidimanga ati” Na na na.
.
Daria ati” Ese ubaye kiragi ntabwo uzi kuvuga?
Luwero ati” Ndabizi.
Daria ati” Ugiye gukora ibyo tukubwiye.
Luwero ati”Ntakibazo rwose.
Fanny ati” Tugende.
.
Briana areba Daria na Fanny asa nushaka kubabuza ibyo bagiye gukora.
Daria ati” Bria ceceka ntugire icyo uvuga uyu musore agomba kubona isomo.
.
Baramutwara maze bamuzana mu iduka aho bacuririza imyenda itandukanye n’ijyanye na sport.
Briana areba Daria na Fanny ati” Ese ni ngombwa ko dukabya ibintu gutya??
Daria ati” Nonese nuku turibwirirwe mu bandi dusa nabi gutya??
Briana ati” Ariko ntiyabishakaga.
Daria ati” Amaso ye yari yakurangariye niyo amuteje ibibazo agomba kwierengera nyine.
.
Fanny ati” Niko bimeze.
Daria ati” Kwanza uyu musore wariwakurangariye reka tunarebe ko yaranafite n’ubushobozi bwo kuba yakwegera ashaka kugutereta.
Briana araseka ati” Nonese ibyo kuba yaraje kuntereta mu bikuye he?
Daria ati” None yarangajwe niki??
.
Luwero ari kuruhande abakobwa barimo guhitamo imyenda.
Bahitamo iyo bashaka maze Daria aramuhagara ngo aze yishyure. Luwero araza yishyura imyenda bafashe.
Daria ati” Ahaaa hano noneho ubaye umugabo twajya twumvikana.
Luwero ati” Murakoze kuba mu mbabariye.
.
Abakobwa maze barigendera.
Luwero abaza inyuma abagenda inyuma.
Briana akajya ahindukira akareba inyuma, Luwero agahita areba kuruhande. Brakomeza gutyooo.
Bagiye kugera ku kukibuga, Briana arongera arahindukira areba inyuma abona Luwero n’ubundi arimo kumureba.
.
Briana aba arahagaze.
Daria na Fanny babona Briana arahagaze.
Fannyati” Bite se kandi wowe ko uhagaze.
Briana ati” Bisa nkaho uriya musore ashaka kuvugana nanjye reka numve ibye.
.
Dariya na Fanny baba bakomeje Briana asigara ahagaze Luwero amugeraho.
Luwero ati” kubera iki uhagaze??
Briana ati” Nta kintu ushaka kumbwira se?
Luwero ati” Njyewe se??
Briana ati” Sure ntakintu ushaka kuvugana nanjye?
Luwero aratekerezaaaa ati” ko ntakintu numva mfite nakubwira.
Briana ati” Sawa rero ubwo reka nikomereze.
.
Briana agiye gukomeza Luwero ati” Nako…
Briana arahagarara.
Luwero ati” Njye nitwa Luwero.
Briana ati” ok none.
Luwero ati” Ntaindi ariko uri umukobwa mwiza.
Briana ati” Urakoze.
.
Briana arikomereza. Luwero asigara yiburanya ati” Luwero uri ikigoryi. Koko ni gute ubuze ijambo na rimwe ubwira uriya muobwa?? Yarahagaze imbere yawe bivuze ngo yaraguhaye amahirwe. None do.
.
Uko yiburanya yikubita inshyi.
.
Briana nab a Daria bageze ku kibuga. Jamali aza kureb Briana.
Jamali ati” Ko nakubuze mwari mwagiye he??
Briana ati” Tuvuye hariya kumuhanda.
Jamali ati” Gukora iki ?
Briana ati” Tuvuye gushaka imyenda twambara iyotwaje twambaye yari yagiyeho ibyondo.
Jamali ati” yagiyeho ibyondo gute se??
Briana ati| Ni umuntu wadutambutseho adutera ibyondo atabishaka.
Jamali ati” oooh! Uwo muswa iyo mubona yari kumbona. Gute yatinyutse gutera umwamikazi wanjye ibyondo.
.
Briana ati” Ntabwo yabishakaga cher ariko nyine inshuti zanjye zimuhanishije kujya kutugurira imyenda mishya.
Jamali ati” tugiye gukina. Kandi namwe mugiye gukina nkwifurije insinzi cher.
Briana araseka ati”Inyifurije insinzi kandi tugiye gukina n’ikipe yanyu y’abakobwa??
Jamali ati” Njyewe ndimo gufana cher wanjye ni mushake mu batsinde.
Briana ati” Ntubaho rwose.
Jamali ati” Tuze gusubira nyuma ya match. Kandi ninjye nawe ndabiz ko muzasubira mu kigo kuwa mbere.
.
Imikino irabaaaaa. Haba imikino itandukaye.
.
Amasa nayo iricuma.
Luwero na Jacke n’abandi bagenzi be nyuma y’imikino baratembera baza kunywamo akantu. Kurundi ruhande Jamali na Brina nabo bafata akanya kabo bajya ahantu.
.
Jacke arimo guseka ati” Man umukobwa yaguhaye amahirwe unanirwa kuvuga.
Luwero ati” Narikuvuga iki?
Jacke ati” Warikumubwira o wamukunze.
Luwero ati” Oya. Yari guhita atekereza ko ari irari.
Jacke ati” Amahirwe rero wabonye ukayangiza sinzi uko uzigera ubona andi.
Luwero ati” Ngomba kuyashaka.
.
Amasaha arisunika.
Uko bakanyweye cyane bishimisha baganira cyane ko n’ikipe yabo yari yatsinze barasinze. Ubwo barataha.
Luwero kubera gusinda yibagirwa na moto ye arayita ataha n’amaguru ageze imbere agwa hasi. Arebye kuruhande abona ahantu hari amakarito ariko we ayo makarito abona ameze nk’igitanda cye araraho iwe mu rugo maza ajya kuharyama. Hashize umwanya umabandi yo mu muhanda amugeraho maze aramucakaza amutwara burikimwe.
.
Kurundi ruhande Briana nab a Daria nabo nibwo bagitandukana na Jamali nabo barimo gutaha. Bageze imbere bagera aho Luwero aryamye baramubona.
Daria ati” Kiriya si cyakigoryi ra!
Briana ati” Ntampamvu yo kumutuka ariko.
Daria ati” none ko muhagaze?
Briana ati” Ntabwo twamusiga ahantu nkaha.
Fanny ati” Briana ko numva ushaka kwigira yesu. Niba ushaka kumufasha urikubona uramufasha gute??
Briana ati” Twamufasha akagera iwabo mu rugo. Tumufate tumutegere teax voiture.
.
Bamuzaho maze bashaka telephone ye ngo bahamagare umuryango we barayibura n’ibyangombwa bye barabibura. Amabandi yabyibye kare.
Fanny ati” None turakora iki??
Briana ati” Ntabwo twamureka.
Daria ati”Nonese turamufasha gute. Tumureke inzoga yanyweye nizimushiramo arahaguruka atahe iwabo.
Briana ati”Oya.
.
Daria ati” None ugiye gukoa iki??
Briana ati” Ngiye kumukura hano.
Fanny ati” Hanyuma se urahamukura umujyane he??
.
Briana areba Umusoreeeeee.
.
Udacikwa na Episode 3
Comments