Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 37
.
Duheruka Crea avuga ko azatungurana kumunsi wikiriyo cye. Wishyingurwa rye.
.
Story By Chris Nandi Ishimwe.
.
Mu rugo rwa President mu masaha y'ijoro arikumwe na Lessy barimo guseka, Sifa ariko kubaseriva icyo kunywa. Ntabwo anezerewe imbere muri we. Buri uko yumva abaseka abareba arumva amajwi yabo amurya mu matwi.
Amaze kubaseriva ava aho aza mu cyumba cye yicara kugitanda areba foto kadire ya Crea iri aho kuri tiriwari yigitanda arayifata arayireba ayikorakorakorho aravuga ati" Mwana wanjye imbabarire. Kuba ntarabashije kuba nakurinda uko nabisezeranije Mama wawe.
.
Tuze kwa Rome we na Crea basoje guteka. Bafatanyije.
Crea ati" Rome bite ko utampa amanota?
Rome ati" wakoze cyane nubwo ugifite byinshi byo kwiga
Crea araseka ati" maze nabwo nukuntu nagerageje birantangaje kuko ni ubwa mbere ntetseho.
Rome araseka ati" ese abakire mubaho gute? Buri kantu kose bakabakorera rwose.
Crea araseka ati" nonese twavutse dusanga hari abaja n'abagaragu.
.
Tuze kwa Muganga muri ayo masaha. Dr Fabien arimo gutambuka avuye kuvura arimo kugenda agana kuri Office ya Fame. Agiye kwinjira abona Rhadia inyuma ye nawe arimo kuza aho.
Rhadi ati" Fabien bite se narinzi ko watashye ?
Dr Fabien ati" wapi nari muri Operation room.
Rhadia ati" Cyakora urakora cyane.
Dr Fabien ati" nkora igishoboka cyose nkita ku kazi kanjye.
Rhadia araseka ati" nzi umwete wawe rwose. Ibi bitaro nuko bigiye kuzaguhomba igiye president azaba aguhaye undi Mwanya wawe agushimira.
Baraseka, maze binjira muri Office ya Fame. Binjiye babona yicaye asinziriye.
Rhadi ati" Umugabo wanjye se byarangiye asinziriye aha.?
.
Rhadia ahita areba ku isaha abona amasaha yakuze. Aramwegera ngo amukoreho amukangure bataha.
Kumwegera akubitwa n'inkuba. Amukozeho asanga yapfuye kare. Fabien nawe arikanze. Aregera nawe arareba. Abona Fame yapfuye.
Rhadia arataka ati" Umugabo wanjye yishwe niki byagenze gute ?
Fabien yitegereje neza abona abona aho bamuteye urushinge.
.
Arikanga nawe ubwoba buramwica areba Rhadi ati" Umugabo wawe yishwe atewe uburozi .
Rhadia ati" Byakozwe nande ?
Fabien ati" Ikigaragara President niwe urimo kutwikiza. Bwa mbere hapfuye Clemance, none ubu hapfuye umugabo wawe. Ukurikiraho ninjye.
Rhadia arataka aratabaza avuga ati" uwamwishe we yamwishe gute ryari anyuze he?
Fabien ati" wikwibaraguza ngo yanyuze he ? Hano ni kwa Muganga haza abantu bose.
.
Fabien arebeye mu idirisha abona hanze hari ikigabo cyarebaga hejuru kuri iyo fro bariho bahuje amaso ikigabo gihita kinjira mu modoka kiragenda areba. Nawe ubwoba burazamuka aratinya cyane. Arabizi ko uza gukurikiraho ariwe.
Ahita asohoka ava aho aragenda.
Rhadia asigara aho arira areba Umugabo we umaze gupfa.
.
Twiyizire kwa Rome. Basoje kurya. Crea yicaye mu gitanda , Rome yicaye kuruhande nawe ku gitanda , Crea yegamiye mu gituza cye.
Rome ati" ubundi mbere ujya kwisanga kwa Muganga byagenze gute harya ?
Crea ati" Twararashwe..kandi twarashwe ku itegeko rya Papa.
Rome ati" ese ni gute Papa yatanze itegeko ryo kurasa umwana we. Aho ndumva bitumvikana.
Crea ati" Icyo gihe narikumwe na Karenzi utaravugaga rumwe na President icyo gihe ariwe Papa wanjye. Gusa njye narinarigeze kumvaho ibitekerezo bye. Nagiye kumureba nshaka kuvugana nawe kuko nashakaga kumwumva nshaka kuzamuhuza na Papa bagahuza aho kuba abanzi. Papa rero ntiyabishaga. Ngo yamenye ko ndikumwe nawe tugiye kuri hotel ahantu twagombaga kuganirira ararakara maze atanga itegeko ryo kuturasa.
.
Rome ati" Papa wawe atanga itegeko ryo kubarasa? Akarasa umukobwa we. Ese urumva ibyo byumvikana koko! Ese Papa wawe yarakwangaga kuburyo kukwica byarikomworohera? Ese niba yarakwanga ni gute noneho yarikugusiga kubutegetsi?
Crea ati" Papa akiri President ntabwo twavugaga rumwe..kubera ko njyewe nashakaga ko ahuza nabatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe , ariko we yabitaga amabandi. Nicyo napfaga nawe. Ahari ntekereza ko icyo gihe yatekereje ko ngiye kwihuza nabo agira umujinya bituma afata icyemezo kidakwiye
Rome abitekerezaho akomeza kumva bitumvikana.
Areba Crea ati" ese itegeko ribaye ritaratanzwe na Papa wawe ?
.
Tuze kuri Dr Fabien arimo gutaha yihishahisha. Yambay ikigofero afite ubwoba bwinshi. Arabizi ko isaha n'isaha ariwe uribwicwe.
Arimo agenda arebye inyuma abona hari abamukurikiye . Atangira kwiruka.
.
Udacikwa na Episode 38
Comments