logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Luwero ari muri bus yerekeje ku kigo Briana yigaho. Inzira yose arimo kugenda atekereza kumugambo yigeze kuvugana na mama we. Ighe abanza mama we ngo urukundo niki maze mama we akamusubiza ko ari akadomo gato kataka amarangumutima y’umuntu maze kakazakura kagasaza nyirako.
Amaze kubyibuka araseka ati”Koko nanjye kamaze kunsaza.
.
Arongera yibuka abaza mama we ngo”” uramutse hari ikintu kingenzi kubuzima bwawe wamenye ariko kiri kure yawe wakora iki??
Mama we aramusubiza ngo wagishaka. Wakora uko ushoboye ukagera kuri icyo kintu. Niyo wananirwa ariko ukananirwa ugerageza kugishaka.
Amaze kubyibuka nabyo araseka ati” yeee nibyo ngiye gukora nyine.
.
Arongera arivugisha ati”Mama mu mbabarire wowe na Papa mugiye kuba mumbuze mwihangane. Kandi mu mbabarire ko nababeshye.
.
Bus yageze mu gace ikigo kirimo maze ava muri Bus afata akagando ka magaru ki minota micye aba ageze imbere y’ikigo.
Aribaza ati”Ubu rero ndinjira gute mu kigo?? Ese ubundi Luwero ntibakuvumbura uzakora iki?
Arisubiza ati” Ibyo wibitindaho ariko banza umenye neza uko uri bugere mu kigo ibibazo n’ibiza nibwo uzajya gutekereza uko uhangana nabyo.
.
Ubwo amara akanya ari hafi aho y’ikigo atekereza uko aza kukinjiramo. 
Amasaha yegereje umugoroba, azenguruka ikigo ajya inyuma yacyo maze yitegereza igipangu kizitiye icyo kigo. Aza mu ruhande rurimo ama toilet. 
Muri we abona igitekerezo gihari cy’inzira ari ukurira igipangu. 
.
Ntibyatinze anagamo igikapu cye imbere arangije nawe arurira agwamo imbere. Gusa akigwamo imbere hari umunyeshuri wamubonye.
Luwero amwereka sinye amutakambira ngo ntamuvemo. Uwo mukobwa nawe akoresha sinye yikiriza ko atamuvamo.
Luwero afata igikapu cye arikomereza.
Uwo mukobwa yitwa Sifa asigara yibaza ati” Ni abakobwa se basigaye burira ibipangu?? Ubundi uriya muco wo kurira ikigo ko utabagamo hano uriya mukobwa yawize ate??
.
Luwero yamaze kugera mu kigo. Rwose ntiwamutandukanya n’abandi bakobwa. Arimo agenda akubitana na Prefe aramuhagarika. Luwero umutima utangira gutera cyane.
Perefe ati”Bite byawe wowe.
Luwero akamusubiza areba hasi kugira ngo badahuza amaso ati” Ni byiza.
Perefe ati” Urimo kubungana ibikapu kubera iki??
Luwero ati” Perefe wihangane mvuye kuri toilet.
Perefe ati”Ukajyana n’ibikapu se??
Luwero ati” Naringiye kwitunganya ndi muri ya minsi yacu.
.
Perefe akibyumva ahita amubwira ngo ni amuve imbere agende.
Luwero arakomeza aragenda agenda yibaza ati”Nonese ubwo ko niyemeje ndamenya njya muyide doro koko!
.
Arimo agenda abona aho Briana na ba Fanny bari maze arabarangarira cyane. Rwose arahagarara arakwama.
Luwero akunda Briana cyane kuburyo amureba gusa umutima we ugatera cyane. Agihagaze aho hari abandi baobwa bamubonye yarangariye abandi.
Abo bakobwa ni Dorene na Pelly
Baramufata.
Dorene ati” uri lesbiane ko warangariye abandi bakobwa?/
Luwero arahakana.
Abakobwa baramwitegerez. Luwero atangira kugira ubwoba muri we atekereza ko bashobora kuba barimo kubona ko Atari umukobwa.
Dorene ati”Ariko ubundi ufite ikihe kibazo??
Luwero avugana ubwoba ati”Njyewe se?
Pelly arasekaati” Ko umeze nka ka jangwer uri mushya hano??
Luwero arikiriza ati”Yego ntabwo naza kuri iki kigo ntamwanya maze.
.
Dorene na Pelly barabyumva, basa n’ababyishimiye kubera ko bakunda abanyeshuri bashya kubera ko iyo baje barabanyuzura bakajya babakoresha imirimo bashaka.
Dorene ati” None ko ubungana ibikapu ntabwo bakweretse aho uzajya urara??
Luwero ati” Bahanyeretse ariko nahibagiwe.
Dorene ati”Niba wahibagiwe twe twagufasha.
Luwero ati” Sure se mwamfasha??
Pelly ati” Muri doro yacu hari igitanda kitabaho umunyeshuri.
.
Luwero yumva abonye aho azajya arara maze ariruhutsa.
Dorene ati’ reka tukujyane.
Luwero ati’ Yego murakoze.
.
Luwero ajya imbere baramutwara ariko bagenda bamuseka atabyumva.
Pelly ati” Twiboneye uzajya udufurira.
Dorene araseka ati” Yimereye nk’injiji tuzajya tumukoresha.
.
Bamuzana muri Doro.
.

Comments