logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUNSHUTI S01 Ep23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
duheruka biju na liky hari icyo bapanze tutaramenya kandi bosco na mukuru we elisa hari icyo nabo bapanze. Ese aya mabanga yabo agamije iki?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. Page yange wasanga ho izindi nkuru zange kanda kuri iyi link:
.
http://free.facebook.com/navio-nv-138000363555431/
.
Sasa dutagiye murukerera, ni nka saa kumi ni igice zamugitondo, biju ahagaze hafi y'umugezi ari kumwe nabandi bakozi ba T.C.I.R Ltd haramo silive. Maze aramwegera ati:" urabizi ko ari buze hano?"
biju ati:" ariko nagazwa no kurambirwa kwawe, wategereje cyagwa ukagenda.
.
bakomeje gutegereza hari imodoka yazaga bigaragara neza ko ari iya R.A.M.T. Ni liky nabandi bakozi bayijemo. Baraparika bidatinze liky asohokamo araza asuhuza biju, biju ati:" nari nagize akoba ko utari buze."
liky ati:" amafaranga arihe ahubwo."
biju ati:" ikibazo sa amafaraga ahubwo ikibazo ni umuzigo.
liky ati:" umuzigo nge ndawufite ariko."
biju akebuka silive ati:" nyaruka undebere ko umuzigo awufite."
silive ajya kureba liky ati:" ikintu mbona tuzapfa rero biju ni uko utanyizera."
biju ati:" uwizera umwana wumuntu avumwe. Abantu twarahindutse na abizerwa bakitubamo. Cyakoza umunsi na kwizeye kereka ni nkubona uri mu mwizerwa.
ako kanya silive aragaruka ati:" umuzigo arawufite."
biju ati:" okey byiza cyane. Hanyuma ndakwishyura cash cyangwa by check?
liky ati:" ma cash wana ibindi tubireke."
biju amuhereza bage liky afuguye abona na amafaraga menshi koko ati:" naho ibutaha muyindi business.
biju ati:" reka dutore umuzigo wacu rero."
liky ati:" mwatinze ahubwo nge ndashaka kugenda.
.
.
sasa nti twamenye ibyo baguranye ibyo aribyo reka tuhave twiyizire kurundi ruhande, hamaze gucya ni mugitondo cyu umunsi usa neza nely avuye douche konga afite akanyamuneza birumvikana atagira kwitegura no gutegura imyenda yambara rititsiya mama gad cyangwa umwite mama eddy. Aba araje aramwegera ati:" uragenda se udafashe ibya mugitondo."
nely ati:" oya mama . Uyu munsi meze neza ntampamvu yo gufata ibyamugitondo. Kandi usibye ni ibyo nzajya mbifata ari uko ndikumwe na eddy."
mama gad ati:" uramuvuze ahubwo numva ndamukumbuye. Nuza gutaha urebe uko mwazana dusagire ibya saa sita."
nely ati:" oya ntakibazo mama niyo haba ndamuzana ntakibazo."
mama gad ati:" ni wumva se ahubwo. Ariko se ko ndeba wambaye neza cyane ni ubuhoro?"
nely ati:" uyu munsi turashyira hanze tunaraguze sima yacu birumvikana rero itagaza makuru riraba rihari. Ahubwo ndakuraritse uze kureba television werebere ibirori bikomeye cyane."
mama gad ati:" ariko nizereko ndi bubone ho na eddy wange."
akivuga uko papa gad ati:" uramukunda cyane nawe ugakabya."
mama gad ati:" ubwo uraje utseke? Wowe ataraboneka ko wirirwaga uryamye.
nely ati:" mwihana amagambo ibyo byarabaye nyine. Hanyuma reka gende turasubira.
.
.
sasa kurundi ruhande biju na silive nabo bari kuganira
biju ati:" wowe gusa menyerako umuriro uhari tutaza guhomba ibirori bya R.A.M.T.
silive ati:" ibyo wibigirira ikibazo muruyu mugi wacu ntabwo umuriro ujya upfa kubura.
biju ati:" wamenyera se biri butagire sangahe?
silive ati:" wagizengo se harabura iminota myinshi ? Reka ni mirongo itatu gusa."
biju ati: giye kuba ndi mubiro ujye akara nibitagira."
.
.
sasa kurundi ruhande nely amaze kugera kuruganda ntakindi yakoze uretse kuza kureba urukundo rwe mbere yabyose. Eddy nawe akimukubita amaso aba aramusaganiya aramuhobera bamarana akanya.
eddy ati:" ntumvaga narambiwe mvuga nti: kuki budacya vuba ngo nongere nkurebe koko.?"
nely amusoma kwitama ati: nange numvaga nkukumbuye sherh."
eddy aramurekura ati:" reka nizere ko ijoro ryagenze neza.
nely ati:" yego gusa ni uko nari nkukumbuye cyane.
eddy ati:" ihangane ndabizi uyu munsi ruraza gushira."
nely aragije aratambuka asuhuza na bosco. Aragije ati: mwitegure rero tuge mubirori.
eddy ati:" niko bimeze."
nely agisohoka aho abona keza ajyenda yiruka aramuhobera kumande zombi byari ibyishimo gusa nely ati:" warumeze ute se umusheri?"
keza ati:" meze neza ariko sinuje."
nely ati:" kubera iki se kandi.?
keza ati:" ndatuza ari uko mbonye sima yacu igeze hanze."
nely ati:" humura eddy na mugenzi we babagiyemo bashaka isoko ubu turarifite."
keza ati:" yego ariko nge ndatuza ari uko bayitwaye."
nely ati:" ahubwo se zimwe turi busuzumirahe zirateguye neza?"
keza ati:" yego ejo twazishyize kumurongo."
nely ati:" ziriya mumenye ko arizo turi buhe abaturage kubuntu kuko turaba twazipfunduye.
keza ati:" byose twara biteguye."
sasa bakiri aho liky araza arabasuhuza
nely ati:" iki kirori ukiteguye ute liky?
liky ati:" ubu meze nkumugabo wagiye gusaba afite ibyishimo byinshi ko umugeni we amutahana."
bose baraseka
cloude nawe aba araje ati:" itagaza makuru ndetse na abantu ryamaze kuhagera ubu twajya mukirori nyirizina.
nely ati:" mbere yabyose reka tubanze tuvugishe nyakubahwa franc ubundi nawe arebe ikiza tugezeho."
keza ati:" kantu niko.."
bidatinze abakozi bose bishyize hamwe bajya kuri screen bavugisha franc kuri video call( guhamagara na binyuze mumashusho )
nely ati:" twishimiye kogera kuvugana nawe nyakubahwa franc.
franc ati:" akazi kameze gate?"
nely ati: nkuko utubona turi hamwe twese tugiye mukirori navugako gikomeye cyo kumurika sima yacu tumaze iminsi dukora.
franc ati:" muranezeza cyane reka nange cane television ndebe uburyo ku isoko aho muri rubanda bakira sima yacu."
nely ati:" sawa rero reka tukureke turasubira nyuma yi kirori.
franc ati:" sawa kandi muryoherwe na cyo."
nely aramukupa aragije arahindukira ati:" mutuganye ibintu byose noneho tugende."
.
abakozi batagiye gusohora ibiza gukenerwa itagaza makuru naryo urabyumva nibyahabura ndetse na abaturage baje kureba sima R.A.M.T Yakoze ndetse na abacuruzi barahari biteguye guhita baragura sima ya R.A.M.T .
.
kurundi ruhande, mama gad na papa gad nabo bicaye iruhande rwa television bafite amatsiko menshi yo kureba umwana wabo eddy kuri television . Unabyumve ko mama gad yarinze kogereza ibyombo muri saro ndetse yarinze no gutera imbabura muri salo ubanza ariho agiye gutekera.
.
kandi na none mucyaro hepfo iyo papa bosco ari nawe papa nely yicaye iruhande rwa radio nawe agombe yumve iyo sima yakataraboneka R.A.M.T Yakoze.
.
.
bidatinze umunyamakuru kuri television yahaye ikaze abaturage maze biju nawe ava mubyo yararimo aza kwicara iruhande rwa television maze ikirori nyirizina kiratagira.
nely nkuhagarariye uruganda ati:" twishimiye ko mwaje kwifatanya natwe ku munsi nkuyu wo gushyira hanze bidasubirwaho sima yacu ishema ryacu mbahaye ikaze muruganda rwa R.A.M.T.
bundi abatazi icyo uruganda rwacu ruvuze nti: Rock And Mineral Transformation. Ugenekereje mukinyarwanda ni guhindura ibitare na amabushye ndetse ni ibindi biba munsi yubutako mo ikindi kintu. Rero kugira ngo twicare aha tuzi icyo twicariye, ndagirango bazane umufuka wa sima yacu bawupfundurire imbere yanyu ngo murebe sima tubazaniye.
.
.
biju kurundi ruhande aho ari ati:" icyo nicyo narinegereje.
.
bidatinze bazanye umufuka wa mbere kuwupfundura ba menye hasi babona ni ibitaka.
nely arikanga ati:" muzane undi."
bazana uwakabiri nawo bapfunduye basanga ni igitaka.
nely ati:" ntibishoboka.
biju we aho ari atagira guseka ibyishimo ni byose.
mama gad aho ari: arikanga areka ibyo yararimo.
nely nawe yegera keza aramubaza ati:" ni wari wabwiye ko mwateguye biriya ni ibiki biri kuba?.
keza ati:" reka tuzane indi mifuka turebe iriya wasanga ari iyivanzemo."
nely ati:" mugire vuba."
bidatinze bazana undi mufuka wagatatu bapfunduye nawo basaka ni igitaka.
abaturage na abanyamakuru na abacuruzi Batagira guseka ati:" iriya niyo sima bari baciriye igikuba. Yabababa, turumiwe gusa.
.
biju we aho ari igitwege kirinda kumwica yashimishijwe nibyo ari kureba.
bidatinze franc ahamagara nely ati:" ibyo ni ibiki ndi kureba.
nely abura icyo asubiza areba hirya areba hino. Bidatinze eddy afata micro yegera imbere ati:..............
..............
.....................loading episode...24
.
ati gwiki rero?
ibyari ibyishimo bihindutse amarira . Ese sima yagiye he?
ese hari aho byaba bihuriye ni ibyo liky na biju baguze?
nely arakora iki?
byose biri mu ikurikira utazacikwa.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|

Comments