Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize hagati ya Snow na Saranda habura gato ngo hashye.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Snow habura gato ngo ayishyiremo,Saranda agatima gahita kagaruka aramwiyaka.
Snow ati’ Habaye iki se kandi ko unyiyatse
Saranda ati” narinkoza amakosa ntazigera nibabarira. Ese ubundi wowe wanshutse gute kugira ngo ungeze hano
Snow ati’ Ntago nagushutse nawe wabishakaga.
.
Saranda afata imyenda atangira kwambara. Snow ashaka kuyimwaka ati’ Ariko se waretse tugakora kamwe kakarangira.
Saranda ararakara ati’ Oya we! Njye nawe byararangiye ubu mfite umugabo
Snow ati’ Ariko Umugabo uvuga ntago akwitayeho.
.
Saranda yambara vuba vuba ahita asiga Snow yiyizira muri Tente ye. Agezemo ararira aricuza cyane mu mutima aravuga ati” Mana yanjye biriya ni biki naringiye gukora.
.
Snow we biramubabaza cyane kuba atabashije kugera ku ngingo bari bagiye gukora.
.
Bidatinze igihe cyarageze basoza trip bari bakoreye mu birunga barataha. Ubwo imyiteguro y’ubukwe bwa Click Man na Saranda irarimbanya.
Ubukwe bugomba kuba kumunssi wejo.
.
Tuze muri Gheto nziza ya Snow ayibanamo na Sheja.
Snow yicaye mu cyumba kuburiri ari kuri Machine, naho Sheja ari muri Saro arimo kuvugana na babyeyi be baba hanze muri Kenya.
Uko avugana nabo, Snow we arimo kwirebera amafoto ya Saranda, amaze kuyareba areba no kuri invitation y’ubukwe bwe bmuhaye.
.
Sheja amaze kuvugana n’Ababyeyi aza muri Frigo afata juice aza mu cyumba kureba Snow.
Sheja ati’ Cher
Snow ahita azinga Machine aramureba
Sheje arabibona aramurena ati” Warebaga ibiki
Snow ati” Ariko se uba ufite ikihe kibazo?
Sheja ati” Umva maze kuvugana na Mama. Mubwiye ko ejobundi tuva inaga tukajya kuba muri Kenya.
Snow ati’ Oya.
Sheja aba nk’utunguwe ati’ Ngwiki? Urabihakanye kandi wari wabyemeye.
Snow ava mu gitanda aramureba ati’ Naje gusanga nyifite byinsh byo gukora inaha.
.
Sheja ati’ Ariko cher wari wavuze ko tuzagenda. Ubihinduye ute
Snow ati’ Nyumva neza hari ibyo mfite kwitaho inaha
.
Snow ava mu cyumba Sheja biramubabaza. Snow amaze kugenda Sheja ahita aza muri Machne ye areba ibyo yarebaga asangamo Password.
.
Bidatinze umunsi w’ubukwe bwa Click Man na Saranda bwagaze. Saranda armo kwamabara ikanzu, hari n’abakobwa bamwambariye. Gusa Saranda asa nuri kure mu bitekerezo cyane. arimo kwibuka igihe bari baragiye muri Trip gusura ingagi mu birunga hari umunsi yashatse gufasha Click man gukuramo ipanaro, maze Click Man aramuhakanira cyane amubuza kumukoraho.
Uko arimo abyibaza Tony aramureba maze aza imbere ye.
Tony ati’ Saranda kuki mbona utishimye kumunsi w’ubukwe bwawe?
Saranda ati’ ndishimye.
Tony ati’ Oya pe ntago bigaragara ku maso yawe. Ufite ikihe kibazo?
Saranda ati’Ndimo kwibaza kuri Click Man
Tony ati” Urimo kumushidikanyaho se?
Saranda ati’Oya ntago mushidikanyaho ariko mu minsi yashize yanteye urujijo rukomeye.
.
Uko bavugana Marene Bella aba araje aza imbere yabo ati” N’ibiki murimo kuvuga.? Ubundi ko Saranda arajaye yabaye iki?
.
Tuze kurundi ruhande kwa Click Man nawe arimo kwitegura arikumwe na basore bamwambariye.
Gusa na Clicl Man ari kure mu ntekerezo. David aramureba aza hafi ye ati”Mwana vip urimo gutekereza iki?
Click Man aramureba ati” Ntacyo mwana
Davd aramureba ati’ Ibuka ko utazi kubeshya mwana. Ese waba urimo kwicuza kuba ugiye gushaka
Click Man ati’Oya
David ati’ Nonese ufite ikihe kibazo.
.
Click Man ataramusubiza haza undi musore ababwira ko Mama wa Click Man aje ashaka kuvugana na Click Man
Davine areba Click Man ati’ Byari bikwiye ko Mama wawe aza hano ra!
Click Man ati” Ni Mama mureke aze avugana nanjye.
.
Baramureka araza ba david bahita basohoka babaha akanya.
Mama Click Man aramureba ati’Mwana wanjye urumva umeze ute
Click Man ati’Meze neza Mama
Mama ati” Ntago umeze neza kuko ndabizi ko ibi btakoroheye. Ariko umbabarire kuba naraguhatirije gushaka. Gusa byagombaga kubaho nawe urabizi. Icyo nkeneye n’ubuzima bwiza bwawe n’icyubahiro cyawe.
Click Man ati’ Mama ndakumva gusa njyewe ntacyo byari bintwaye.
Mama ati” Oya, amagambo yo mu muryango na ya bandi bantu hanze aha yarikuzangiza umudendezo wawe. Mwana wanjye bikore n’ubundi ntacyo bitwaye.
Click man aramureba ati’ None Saranda bizagenda bite
Mama ati’ Nzavugana nawe.
Click Man ati’Wenda amahirwe ahari nuko yankunze akurikiye umutungo.
Mama ati’ Niba yaragukunze akuriye akurikiye amafaranga byaba ari byiza cyane.
.
Click Man ati’ Ese mama ibi bizakunda?
Mama ati’ Bizakunda nyizera. Kuva Saranda akunda amafaranga ibyo birahagije.
.
Tugauruke kwa Saranda nawe asa n’ufite ikibazo arimo kuganira na Maraine we Bella na Tony uri mu bamwambariye.
Maraine ati” None ntanarimwe yigeze yemera ko umukoraho?
Saranda ati’Yego
Tony ati” Nonese bigutwaye iki ? Ntiwajyaga umbwira ko kuba ameze kuriya nk’umurokore wo muri za 80 aribyo ukunda None bitangiye kuba ikibazo cyiguhangayikisha gute?
Saranda ati’Mbere numva ko ari umuco we wo kuba yiyubaha aba adashaka kwitwara nk’abandi basore, ariko naje kubona bikabije cyane bintera ubwoba igihe narimukozeho ngo mufashe gukuramo ipanaro akabyanga cyane arakaye.
Maraine Bella ati”Saranda ndumva nta mpamvu ufite yo kugira ikibazo. Njye ndumba aho wari umusagarariye cyane. kandi wa mugani we afite umuco we.
Saranda aratekereza
Tony ati’ Ese kuba yaranze ko umufasha gukuramo ipanaro urumva ari ikibazo? Cyane noneho kuva ari imanzi urumva yaribubikwemerere?
Saranda ati’Njyewe rero nari nabigizeho ikibazo
Maraine ati” Ikihe kibazo se? Umusore ko agakunda wariwgize ikihe kibazo? Ahubwo mwitegure vuba murangize dore amasaha yagiye.
.
Bidatinze ubukwe bwarabaye burarangira, ijoro riragera.
Saranda ari mu cyumba cyabo cyiza cyane gutegye neza cyane mu buryo bisamaje. Saranda yicaye ku gitanda yambaye agakanzu gato cyane kererana kagaragaza imiterere ye yose ategereje ko Click Man aza mu cyumba maze ijoro rikaba iry’uburyohe. Saranda afite n;amatsiko akomeye cyane yo kuryamana na Click Man bitewe n’ukuntu igihe kini yagiye amwiyima akajya yanga ko baryamana.
.
Click Manaba aje mu cyumba, areba Saranda ukuntu yambaye. Saranda nawe akibona Click Man ahita ahaguruka vuba ava ku gitanda atangira kugenda amusanganira. Click Man aramureba ukuntu aza.
Click Man ati’ Honey ihangane ube uhagaze aho ntukomeze kunyegera.
Saranda ati: Kubera iki?
Click Man ati’ wowe bikore ugume aho ntunyegere.
Saranda biramucanga ati”Cher ngo sinkwegere kubera iki?
Click Man aramureba abura icyo amubwira.
Saranda aramureba ati’Honey ndabizi ko uri Imanzi. Ariko se ufite ubwoba?
Click Man ati”Oya ntabwoba mfite
Saranda ati” None nikihe kibazo ufite gituma urimo kumbwira ngo sinkwegere
Clik man aramureba abura icyo yamusbiza muri ako kanya.
.
ITANGAZO.
.
Nawe ushaka iyi nkuru wayibona n za cyane. Kuri Facebook yawe inbox no kuri WhatsApp 0781955794.
.
Ni amafaranga 500 gusa usabwa kuba wakwishyura.
.
Utazacikwa na Episode ya 5
Comments