Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Aha turi kumwe na Brad_*
Ntabwo niyumvishaga uburyo iri koko ryaba ari ivu rya data. Niba koko ari byo uyu muryango wacu waravumwe nta kabuza. None ngo na Pablo yashimuswe?
*Brandy:* Julia tubwire uko byagenze
*Julia:* Ubu se nsobanure gute koko? Pablo nyine yagiye
*Brad:* Ariko mubwire neza nawe ari gushaka kugufasha
*Celia:* Ese ni gute bantwarira umwuzukuru bakagusiga?
*Julia:* Ubu se iyo utemera ngo Fernando ave hano ibi biba bibaye?
*Brandy:* Ariko se umuntu arashimutwa mugashwana
*Brad:* Uwo ni wo mwihariko wacu nyine
*Brandy:* vana amatiku aho ahubwo duhamagare polisi
*Celia:* Murabizi nta polisi mba nshaka mu byanjye ntimunkwegere rwose.
*Brandy:* Umva Julia tujye kuri polisi uve kuri mama ubwo afite ibye ashaka gukora na we abikore
Numvaga nikumburiye Veronica jyewe dore hashize iminsi ntamubona. Gusa ubu ikijya mbere ni ukumenya niba koko iri ari ivu rya data cyangwa se atari byo
*Brandy:* Umva se Brad turajyana kuri polisi?
*Brad:* Oya sinjyayo ndacyibaza kuri iri vu
*Brandy:* Nibigera nijoro papa ataraza iryo cupa ririmo ivu ni ukurijyana kuri polisi bakadufasha kumenya niba ari irye koko
*Katia (wa mukozi):* Sinzi niba ntari bube nivanze mu byanyu ariko ejo mu gitondo ubwo narimo nuhira indabo naboye muzehe asohoka agana hariya hakurya. (Yavugaga kwa Veronica)
*Brandy:* Sobanura neza. Yagiyeyo urabizi neza?
*Katia:* Oya ariko yari ari mu marembo yaho ariho ubona ashaka kwinjira.
*Brad:* Hanyuma?
*Katia:* Nikomereje ibyo nakoraga nta kindi nzi.
*Brandy:* Umva Brad ugomba kujyayo ugashaka amakuru
*Brad:* Kuki se wumva ari jye najyayo?
*Brandy:* Wowe erega mwararyamanye, ufite byinshi byatuma ujyayo. Urabona ataratumye wibagirwa Jessica se?
*Brad:* Jessica se ni iki. Ariko uzi Veronica wowe? Kuryamana na we uba wumva wakomeza ukongera ukiyongera ukamusubiraaaaaa winyibutsa ahubwo
*Brandy:* Umva sinagusabye kumbwira ibyanyu, wowe shaka amakuru nta kindi ngusabye.
Nahise nsohoka ngana kwa Veronica ndakomanga. Nategereje akanya gato haza umusore w’ibigango. Umva ko ngo nakoze umubiri nasanze hari abandenzeho pee
*brad:* Nshaka Veronica
*Leon:* Veronica ntawe uri hano
*Brad:* Ko mushaka cyane se yagiye hehe?
*Leon:* Yagiye muri gahunda z’akazi
Yansubizaga ahagaze mu muryango ndabibona ko adashaka ko ninjira.
Nari ngiye kugenda ni bwo umukobwa mwiza yaje afite icupa rya whiskey mu ntoki
*Aida:* Leon cheri uri gukora iki hanze ko watinze
*Leon:* Aida subira mu nzu vuba se
*Aida:* Ese ni cya gisore cyiza kiryamana na ya shitani ngo ni Veronica?
Nahise mbyiga Leon ndinjira ngo mbaze neza uwo mukobwa
*Brad:* Ba uretse gato, uri kuvuga iki?
*Leon:* Ese wowe ntubona ko yasinze?
*Aida:* Nshobora kuba nasinze ariko nzi ibyo mvuga, ubu Veronica ari ikuzimu
*Brad:* Inde uhira ikuzimu?
*Aida:* Iriya shitani yewe yankoreye iyicarubozo.
*Leon:* Aida ceceka vuba uhite usubira mu cyumba cyawe
Umukobwa yahise asubira mu cyumba. Nahise mbaza Leon
*Brad:* Wowe se upfana iki na Veronica?
*Leon:* Uzabimubaze naza, nta bwo ushinzwe kumbaza icyo mpfana na we. Sohoka rero nta karibu wahawe hano. Ese ubundi wamushakiraga iki?
*Brad:* Ndi gushaka papa
Nahise nsohoka ndataha
*_Dusubire kuri John_*
Ubwo nasohokaga mu ndege nasanze abasore banjye baje kundeba. Amakuru ya ngombwa nari namaze kuyahabwa na Leon. Gusa nagombaga kubanza kureba abakozi banjye kuko siniyumvisha ukuntu umukecuru abasha kubacika ku buryo agera aho abona imbunda yo kurasa Veronica.
Nahise mpamagara Leon byihuse
*Leon:* Boss watashye se?
*John:* Naje ariko mfite umujinya udasanzwe. Wihuse duhurire iwanjye nako nsange wahageze
*Leon:* Ndaza rwose ariko Aida afite ikibazo boss
*John:* Ikihe kibazo se kandi
*Leon:* Habuze gato ngo abwire Brad byose ubwo yari aje kureba Veronica nkamubwira ko yagiye mu kazi
*John:* Na we umuzane numve ibye. Uwo na we arananiranye neza
Aida rwose kumushobora bizangora kandi nshaka kumugira umuntu muzima ariko afite ubugoryi budasanzwe.
Ubwo nageraga iwanjye nasanze Leon yahageze
*Leon:* Boss nishimiye ko muje
*John:* Leon nshaka kukubaza. Iyo ntari hano ni nde usigara ayoboye?
*Leon:* Ni jyewe boss.
*John:* Ubwo rero utakoze inshingano uko ugomba ndumva ukwiye amasasu abiri mu maso
*Leon:* Boss sinabaye umwizerwa ariko rwose umbabarire
*John:* Umva Oscar hita utegura imodoka hari aho nshaka kujya.
*Aida:* John nishimiye kukubona
*John:* Wowe duhurire mu biro vuba
…: Databuja nashakaga…
*John:* Ceceka se nyine. Murabizi mwese hano iyo uje mu kazi ugomba kugakora neza. Kugakora nabi murabizi ingaruka ntayindi ni urupfu nako ba uretse Leon ngwino hano
*Leon:* Naje boss
*John:* Ni nde wananiwe gucunga Carmen
*Leon:* Patrick ngwino hano vuba
*Patrick:* Databuja rwose mbabarira urabona…
*John:* Veronica ari muri koma nawe urashaka kwisobanura?
*Patrick:* Ariko nabasobanurira boss rwose muntege amatwi
Nahise nsaba Oscar kunzanira agapaki kari mu biro. Byari ibyasigaye ku muti nahaye Veronica akawurogesha shenete ya Britanny. Nakuyemo urushinge wa muti wose nywutera Patrick. Mu masogonda make yari ari hasi. Ibi sinabikoreye ubundi bugome ahubwo nashakaga guha isomo abandi bakozi bose ngo batazongera kuzana ubugoryi mu kazi
Nahise njya mu biro aho nari nabwiye Aida kuntegerereza
*Aida:* John nishimiye kukubona
Yabivuze ampobera numva ifuke y’inzoga
*John:* Aida warongeye usubira ku rumogi?
*Aida:* Ni ejo gusa narunyoye kuko rwose kubana na Veronica bisaba kuba wayobye ubwenge naho ubundi wasara.
*John:* Nta busobanuro nakwatse
*Aida:* John ibyo utekereza ndabizi ariko sinshaka gusubira muri kiriya kigo
*John:* Nta mahitamo ufite rero.
*Aida:* John ngiye kuba umwana mwiza rwose uko ushaka pee. Nushaka nzajya njya mu misa buri cyumweru, nzajya no muri korali rwose yewe nzanaba umuhereza ariko ntunsubize hariya hantu pee.
Yabivuze ahita ahaguruka ampfukama imbere ndamuhagurutsa
*John:* Aida isomo rya mbere naguhaye ni ukudapfukamira umuntu ahubwo ugahangana n’ikibazo
*Aida:* Si iriya shitani se ngo ni Veronica
*John:* Ugomba kwiga kubana na Veronica rero cyangwa usubire muri kiriya kigo
*Aida:* Wowe ntuzi kubana na Veronica uba wumva waniyahura maze
*John:* Ngusabye kurekera aho kuvuga Veronica
*Aida:* Oya ahubwo iyaba nagiraga Imana agapfa
Nahise nzabiranywa n’umujinya mutera urushyi ku buryo yituye hasi. Naramweguye
*John:* Umva Aida ntuzongere gutuma nkubita umugore kuko mu buzima simbikunda. Rero ugabanye amagambo ugabanye ubugoryi.
Nahise musunikira mu ntebe ndasohoka njya kureba Veronica kwa Ryan kuko numvaga ngomba kumukurayo. Nasabye Leon n’abandi basore nizera kuza tukajyana.
Ubwo twageraga kwa Ryan twasanze ari gukina na Pablo, sinari nzi icyo Pablo ahakora, ntibyanandebaga
*John:* Veronica ari hehe?
*Ryan:* Ese ntunasuhuza uhita ubaza? Ubwo warerewe hehe? Mbega umusaza
*John:* Nakubajije ngo Veronica ari hehe?
*Ryan:* Umva aha ni iwanjye uri ntuze kunkanga
*John:* Ese urumva upima ibiro bingahe ku buryo wakiremereza?
*Ryan:* wagiye mu mogi zawe bigera aho Veronica araswa, ndi kumuvuza none uje undegaho agatuza?
Nahise mutera ingumi mu maso, abasore be bahita bantunga imbunda, abanjye na bo bahita bazitunga Ryan warimo agerageza kweguka.
*Ryan:* Umva mumanure imbunda nta maraso agomba kumeneka uyu munsi
*John:* Ikibazo cyawe nturamenya uko dukina twebwe. Ukeneye amasomo
*Leon:* Mu gihe mugitongana se mwatwereka aho Veronica aherereye?
Ryan yatweretse umuryango turamanuka. Nasanze Veronica aryamye ku gatanda acometseho ikimwongerera umwuka. Mana weee siniyumvishaga ko ari Veronica ndi kubona rwose.
Naramwegereye mwunama iruhande
*John:* Veronica ndabizi wazize ko ntahabaye, umbabarire ariko rero kuryama si wo muti. Byuka tujye mu kazi dufite karacyari kenshi
*_Ese Veronica ari buzanzamuke? Hagati aho se Aida bite bye n’umunwa wamurenze? Katia se wavuze ko yabonye shebuja ajya kwa Veronica bite? Gusa John agarukanye ingufu mu gakino ubanza agiye kubishyira ku murongo. Agace ka 56 ntuzagacikwe_*
Comments