Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
.
Twasize
Kurucyiko maze kwihangarika hakinjira abagabo batatu bakankubita igipfutsi ku'ijosi hanyuma ngatakaza ubwenge.....
.
ADS
.
Nongeye kugarura ubwenge ariko numvishe umuntu urimo kunsukaho amazi akonje cyane maze gukanguka. nisanze mboshye bikomeye ukoboko kumwe hakuno ukundi hakurya mbese ndi kukintu kimeze nkumusaraba gusa uwo musaraba ntabwo warushinze ahubwo wanaganaga mu kirere bisobanuyeko ko nange byaruko.
.
Maze kureba kuruhande nabonye
ba bagabo batatu umwe muri bo yicaye arimo gutyaza Icyuma ubwo nyine murako kanya numvishe uwo urimo gutyaza
Avuze ati "ndumva nkugiriye imbabazi kadogo iyaba waruzi ibyo tugiye kukugukorera ntabwo wari kuzongera kwiterera mubi takureba wigira Rambo. shaa , ngo urashaka guhangana numukire?"
.
Maze kumva amagambo yicyo kigabo nahise menya ko abo bagabo ntampuhwe bamfitiye
ariko ngitekereza uko Terefone yumwe Murabo bagabo yarasonnye maze ahita yitaba adatindiganyije aravuga ati
"Yego Bossi wamu petti gutya tuvugana turamufite none tumukorere Iki?"
Boss ati"Oooh, mwakoze neza basore mumufate mumukomeze kugeza igihe urubanza rurangirira gutya tuvugana nibwo rugitangira mumukomeze
kugeza rurangiye!!"
.
Nyiriryo jwi yavugaga mu ijwi rinini byarumvikanaga ko nyiraryo ari uryu mugabo wahaze
"Sawa...Sawa Bossi reka tubikore gutyo sawa"
Niko uwo mugabo yamusubije amuhamagara , urakupa yongera kubika Terefone arangije aravuga ati"Haa kado ugira Imana pee nahubundi warugiye kubona nkibyo yesu yaboneye kumusaraba"
Amaze kuvuga gutyo nahise manya ko aringewe avuze nubwo atarimo kundeba mumaso.
.
Kuruhande rumwe naranezerewe
Maze kumva uwo mu boss wabo avuze ngo ntihagire ikibi bankorera ariko kurundi ruhande narababaye nibutse ko urubanza rugiye gutangira. Mumizi kandi aringewe mutangabuhamya nu kuvuga ko
iyo ntaboneka uwo munsi Joel na bagenzi be bagombaga kuba abere
Murako kanya natangiye gusaba Imana ngo imfashe mpinduke imbwa cyangwa ngo abo bagabo
baze bantere kubabara hanyuma mbereke akantu nikorera.
.
Nkirimo kwiyumvira kuribyo bibazo nsaba ni Imana wamugabo wari wicaye..arimo gutyaza Icyuma yaravuze abwira mugenzi we ati
"Mafia jya kuzana yamakarita tube dukina"
Amaze kuvuga gutyo nabonye umugabo umwe ahagurutse.
.
Arangije yinjira mukindi cyumba
nyuma yakanya gato agarukana agakarito ka makarita mpita menyako ariwe witwa mafia murako kanya batangiye gukina ayo amakarita nyuma yakanya gato barimo bakina naravuze Nti:
"Mafia jya kunzanira amazi yo kunywa "
Maze kuvuga gutyo bagenzi be batangiye guseka bamushemba
bamubwira
bati"Haaha Mafia itaba umwana wawe araguhamagaye ...haha kumbe urafata peti?"
.
Amaze kumbwira gutyo nabonye uwo witwa mafia ahagurukanye umubabaro ndetse afite uburakari maze atera intambwe aza aho ndi amaze kungeraho yarambajije arakaye cyane.
ati"harya ngo urashaka mazi yo kunywa? Eeeh, asama nkunyare mukanwa"
Amaze kubwira gutyo yatangiye gufungura imashini y'ipantaro maze kubibona gutyo nahise nkusanya amacandwe mukanwa
Nyamucira mumaso.
.
Murako kanya yaravuze ati
"Ayaya burya Petti ntabwo wibabarira pee!! ntwabwo wikunda rwose gute watinyuka kunciraho!!?"
Arangije kubwira gutyo yahise ankubita ingumi nziza zo Munda
kuburyo habuze gato ngo ibyo Munda binyure mukanwa no muzuru murako kanya uwo mafia Arimo kunkubita.. mugabo umwe muri bagenzi be yaravuze Ati
"We gabanya uburakari ntabwo wumvishe ibyo Bossi yatubwiye"
Mafia ati"Oyaa reka muhane kubera ko nta kinyabupfura agira
.
Yakomeje kunkubita amakofe yo Munda kugeza ubwo ububabare bundenga ishavu na gahinda biranyinjira maze ubwo nyine nu mva ngize imbaraga zidasanzwe
inzara zitangira gukura ndetse na menyo bigenda gutyo ariko kuriyo nshuro ho nu bwoya nka burya bwimbwa bwatangiye kumera mumaso ntagutinda nahise nkurura amaboko bari bambohesheje kimwe nakimwe
murako kanya ihita icika. maze ngwa hasi
Babagabo bari bicaye babaye nkabakangutse maze baravuga
Bati:
"Izo mbaraga zo guca iyo migozi
azikuye he?"
Bakirimo kubazanya gutyo ngewe na hise nangira guhuma gacye gacye nkakwakundi nk'impyisi nongera shwaratuza inzara hasi
kwisima nkomeza kubikora kuburyo bitangira kurekura amajwi aryana mumatwi. wa mugabo ngo ni mafia yatangiye
gusubira inyuma ndetse na ba bagabo...nabo natangiye gusubira inyuma.
.
Bagenda babazanya bati "ibyo byuma urimo guharuza hasi yabikuye he?"
Murako kanya ntabwo nagombaga gutakaza imwanya
nahagurutse kumuvuduko nkuwumurabyo mbasimbukiraho
ariko ntarabangwaho barirutse.
Bagenda bagundagurana babyiganira gusohoka babyiganye cyane ubwo bari bageze kumuryango usohoka ,
Ngewe mvuye mukirere ngeze hasi nabonye amashati yabo ariyo Ari kugenda aguruka ntabwo nashishikajwe no kubatera ubwoba cyangwa ngo mbashwaratuze inzara Kuko nahise ntangira kwikuramo uwo mubabaro, kugirango ndebe ko nasubira ibuntu vuba vuba ngasubira hariya kurukiko hamwe harimo kubera urubanza,
rwa Sofia.
nyuma y'iminota cumi nari nongeye kuba umuntu usanzwe
Maze ndasohoka mva muriyo nzu maze kugera hanze mumbuga nabonye aho hantu arubwambere mpabonye.
.
Nahise mera nkutera intambwe imva iruhande rw'iyo nzu bitewe nuko yari ukwayo nukuvuga ko
ntayindi yariri murako gace maze kugenda nka metero makumyabiri natangiye kumva guhinda kwimodoka bisobanuyeko haburaga gato nkagera kumuhanda murako kanya nahise nongeza intambwe
.
Kugirango nihute ngere kuruwo muhanda maze kugera kuruwo muhanda nahasanza abantu Benshi koko imodoka nyinshi bishoboka ko aho hari agace gashyuha nahise mbaza bamwe mubaraho mbasaba kundangira
kurukiko bamaze kundangira nahise niruka kugirango cunguze igihe umwete
nyuma y'iminota cumi nari ngeze ahari mo habera urwo rubanza
maze kuhashyika nasanze hari abantu benshi ntangiye kumera nkubegezayo abantu numvishe umucamanza avuze ngo.
.
"Bitewe nuko runo rubanza nta mutangabuhamya cyangwa ibimenyetso rufite abashijwa icyaha bagizwe abere kuberako nta kimenyetso cyo kubashinja"
Arangije kuvuga gutyo nashatse kuvuza Induru kugirango uwo mucamanza abone ko nahageze ariko mbona ko naba ndimo kuruhira ubusa bitewe nurusaku rwabantu baraho
nahise mbona wamucamanza asohotse maze mbona wamuyobozi wikigo arimo guhoberana nu mugabo usa na
Joel bisobanuyeko yari Papa we
.
Nkibitangariye nabonye Sofia ndetse na babyeyi be basohotse banyuraho nahise mbakurikira ntangira kubasobanurira uko ibintu byagendakeye ntabwo babyemeye Ariko maze kubereka Ako mugozi bakoresheje bamboha aho wandiye bara byemeye maze baranyihanganisha nababwiye ko ushobora kuba abirinyuma iri muyobozi .
murako kanya nahise niyemeza gukora ibishoboka byose kugirango nihorere ku muyobozi w'ikigo....
.
Irakomeza
Arihorera ate?
Kuri we cyangwa Sofia nibasebye?
.
Udacikwa na Episode 22
.
NewtalentsG
Comments