logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Fanny avuga ko akunda Click Man cyane.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Mama Click Man  yumvishe ko Fanny akunda Click Man  yumva  biramutangaje cyane ndetse abyibazaho. Fanny nawe ahita yicara  mu ntebe iri hafi y’intebe Click Man aryamyemo.
Mama Click Man arahindukira aramureba ati” Uravuze ngo ukunda Click Man?
Fanny aramureba ati’ Yego. Kubera iki  ubyibajijeho cyane?
Mama Click Man ati”  Kubera ko nshaka kumenya uburyo ukundamo umuhungu wanjye
Fanny ati’Naba narakoze ikosa ryo kumukund se?
Mama Click ati” Ntakosa wakoze. Ariko se  umukunda gute
Fanny ati” Mukunda urukundo nyarukundo umukobwa akunda umusore.
Mama Click Man yumva aratangaye. Click Man nawe yumva Fanny aramutangaje cyane.
.
Fanny areba Click Man ati’Ahubwo mama niba hari gahunda warufite zijyemo wizica ndasigara nita kuri Click Man
Mama Click aramureba .
Fanny aramureba ati’ Nyizere ndaza kumwitho neza.
Click Man ati’ Ntakibazo ndakwizeye kandi urakoze.
.
Fanny ahita ahaguruka ati”  Ariko mbere yo kugenda banza unyereke  bur kinmwe cyose hano.
Mama Click Ma ati’ Yego nkwereke.
.
Mama Click Man aramujyana ajya kumwereke buri kimwe cyose.
.
Tuze kurundi ruhande muri Office ya Minister w’ingabo Paru akanaba Papa wa Fanny . yambaye imyenda ya Gisirikare ari mu kazi.
Ako kanya haza secretaire we amubwira ko hari umushaka.
Paru ati” Ninde
Secretaire ati’ Avuze koo yitwa James.
Paru ati’Mureke yinjire.
.
Secretaire agaruka kureba James aramubwira ngo akomeze.
James arakomeza aza muri Office ya Paru barasuhuzanya maze aricara. Paru aramureba ati’ James bimeze bite
James ati’ Ni sawa.
Paru ati’ Ese hari ikiri kujya mberwe?
James ati” Wapi Fanny ntago arabasha kunyumva.
Paru ati’ Harabura iki
James ato” Sinzi mbona Fanny asa n’utanyitayeho
Paru ati” Ubwo harabura umuhate wawe.
James ati’ Umuhate waboneka gute mugihe umuntu yaba ataguhaye umwanya?
.
Tugaruke mu rugo kwa Click Man, Fanny arimo gutegurira Click Man Juice yo kunywa. Amaze kuytitegura neza arayimuzanira ayishira kumeza.
Arangije ajya kureba imitiye nayo arayimuzanira amuzanira n’amazi.
Fanny ati’ Ngaho reka unywe imiti.
Click Man aramureba ati” Urakoze ndaje nyinywe.
Fanny ati” Nkufashe kweguka?
Click man ati” Oya ndabikora.
Fanny ati’ Umva ndi hano kugira ngo nkufashe. Rero reka njye nkufasha kuko nicyo cyanzanye.
Click Man aramureba ati’ Fanny  ntago wakabaye wataye Companye yawe ngo uje kunyitaho.
Fanny ati’ Kuba naje kugfasha birakubangamiye?
Click ati’ Oya ntago bimbangamiye ariko byishe gahunda zawe nyinshi.
Fanny ati’ Njyewe ntakibazo mfite.  Kubera ko kuba naje hano byari amahitamo yanjye. Kandi bimenye neza.  Mbere y’ibindi byose habanza ubuzima bwawe  imbere.
Click Man aramureba,
.
Tugaruke kuri Paru Papa wa Fanny na James baracyaganira.
Paru ati” James Njyewe namaze kugushimira umukobwa wanjye. Ariko umubano wawe nawe nimwe muzawurema. Ugomba gukora igishoboka cyose.
James ati’ Ikibazo abaye atanyumvishe?
Paru ati’ Kubera iki se ahubwo atagomba kukumva? Rema ikintu cyose cyatuma akumva. Ariko nanye nzajya ngerageze nkufashe.
James araseka ati’ Ahubwo ako kantu.
.
Twiyizire kwa Tony muri ayo masaha. Saranda  niho ari yicaye mu cyumba. Afire telephone arimo kumviraho amajwi yagiye afata Snow.
Tony aba avuye koga asanga  Saranda hari amajwi arimo kumva  maze aramureba ati’ Uracyumva ya majwi.
Saranda ati” Cyane rwose.
Tony ati”  Cyakora hanze aha hasigaye hari abahungu bimbwa gusa!
Saranda ati”  Mureke sha yarankinishije ariko nanjye sinaureke gutyo  gusa
Tony afata isume arihanagura areba  Saranda ati’ Nonese wapanze gukora iki?
Saranda ati”  Umva nanjye ngiye kumukubita ahababaza.
Tony ati” Gute se ugiye koherereza Sheja ayo majwi se?
Saranda ati”  Yes ngomba  kubikora.ntago namuhereza.
Tony ati’ Icyo nanjye ndagishikigiye. Abahungu bimbwa nka bariya bagomba  kuraburizwa.
.
Tuze kwa Snow,
Snow ari mu cyumba cye arimo kuzinga  imyenda ye imwe n’imwe ashyira muri Varise nini cyane.
Hashize akanya, Sheja aba ageze mu rugo yinjira mu nzu amuhamagara. Snow aramwitaba, Sheja yumva ari mu cyumba maze agenda amusangayo.
Ageze mu  cyumba Snow aramureba Sheja ahita amugwamo amuha na bizoux.
.
Sheja ati’ Cher amatike maze kuyabona. Ejo tugomba kuva inaha tukagenda nizere ko utahinduye ibitekerezo.
Snow ati” Oya ntago nahinduye ibitekerezo.
Sheja ati’ Ni byiza niba utahinduye kuko wowe nabonye uhindagurika cyane.
Snow ati” Humura kur iyi  nshiro tugomba kugenda. Ibya   nakoraga byararangiye.
Sheja ati’ Ibyo ni sawa cyane, ahubwo nanjye reka ntangire ngire ibyo ntegura ndabona wowe ibyawe ubigeze kure.
.
Tuze kwa Click Man mu masaha y’umugoroba. Fanny ari mu gikonoi aratetse. Arko buri kanya arimo kujya aza muri Saro kureba  uko Click Man ameze.
Click Man aramureba  aramuhamagara.
Fanny aramwitaba amuza imbere ati’ Irifuza iki
Click Man ati’ Ntacyo ahubwo ndashaka kuvugana nawe.
Fanny ati’Mvugisha.
.
Click Man ashaka kwiyegura biranga Fanny ahita amufasha aramwegura,
Fanny ati” Click banza utegez  unyumva kandi birimo kumbabaza cyane. nakubwiye ko ndi hano kugufasha sinzi impamvu rero urimo gushaka  kwihatiriza cyane.
Click Man ati’ Am sorry.
Fanny ahita amwicara iruhansde ati’ Ntakibazo. ngajo mbwira icyo washakaga kumbwira?
Click Man aramureba ati” Kubera iki ufte uyu muhate wose wo kumfasha gutya?
Fanny ati’ Ni ukubera ko nkwitayeho kandi ikirenze kuri ibyo ndagukunda. Click..  
Click Man aramureba ati’  Fanny kubera iki wakunda umuntu nkanjye
Fanny ati’Umuntu nkawe  bisobanuye iki? Gusa igisubizo gihari ni kimwe nuko  umuntu nkawe ariwe umutima  wanjye wahisemo.
Click Man aramureba ati’ Fanny, nkuko nabikubwiye,  ntago njyewe icyo unshakaho wakibona
Fanny ati” ibyo warabimbwiye ndabizi.  Kandi ntago ndi hano kugufasha kubera ko hari icyo nkushakaho, ahubwo ndihano kubera ko nkukunda.
.
Click Man aramureba cyane,  amubonamo urukundo amukunda koko.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny muri ayo masaha y’ijoro. Mama Fany aratashye ageze mu rugo, afungurirwa n’umukozi maze yicara muri Saro,  atuma umukozi amuzanira inkweto zo hasi akuramo indende.
Mama Fanny ati’ Fanny ntago arataha?
Umukzo ati’ Oya ntago yariyataha.
Mama Fanny ahise afata telephone ahamagara Fanny 
.
Fanny avuye mu gikoni afite isahani ariho umureti amaze gutegura, telephone ye isona arimo kuza muri Saro azaniye Click Man uwo mureti. Awugejeje kumeza ahita yitaba telephone ya Mama we.
Mama we ati’ Fanny bite
Fanny ati’ Ni Sawa Mama
Mama we ati’ Ko watinde gutaha urataha saa ngahe.
Fanny ati’ Ntago naha Mama
Mama we ati’ Kubera iki.
Fanny ati’ Kubera ko mfite umunt wanjye w’ingenzi urwaye ndimo kwitaho
Mama we ati’ Yitwa nde/
Fanny areba Cick Man mu maso ati” Yitwa Click Man
Mama we ati’ None urarayo?
Fanny ati’ yego mama kubera ko ntago namusiga arwaye.
.
Mama we arabyumva akupa telephone.
Click Man areeba Fanny ati’ Fanny watashye. Ntakibaz ibyo wamfashije birahagije
Fanny ati’ Oyaa nzava hano ari uko nawe wamaze kumera neza.
.
Tuze kwa Snow mu masaha ya mu gitondo we na Sheja barimo kwitegura bagiye kuva mu Rwansa bigera Kenya.
Sheja araho abona  yakiriye  message  ya Voice note kuri Whatsapp gusa abona number imuahye iyo sms ntago ayizi.
Arafungura apfa   kupfa ibyo bamwoherereje, afunguye yumva na majwi Saranda  yagiy afata  Snow amubwira ko amukunda , avuga ko Sheja atamukunda.
.
Sheja abyumvishe biramubabaza cyane, ahita aza imbere ya Snow arimo kurira.
Snow aramureba ati’ Ko  urimo kurira  ubaye iki?
Sheja amwumvisha amajwi  Saranda amwoherereje.
.
Utazacikwa na Episode ya 23

Comments