logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Lex yometse Melinda.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Melinda uko agenda ntabwo azi ko Lex amuri inyuma amukurikiye ndetse yabonye naho avuye.  
Lex afata Telephone aramuhaamagara. Melinda afata Telephone aramwitaba.
.
Lex ati" cher urihe?
Melinda ati". Ndaje Cher . Ndi mu nzira ndimo kuza.
Lex ati" harya Ubundi wari wagiye guca he ?
Melinda ati" n'inshuti yanjye mvuye kureba. Amaze igihe ari mu bibazo . Mbese turabivugana meds ngeze aho mu rugo.
Lex ati" sawa.
Lex yumva ukuntu Melinda amubeshye biramubabaza cyane arimo aratuza.
.
Arihuta cyane ahita aca indi nzira kugira ngo atange melinda mu rugo. 
.
Tuze kwa Kary 
Sheilla na Kary bicaye ku buriri mu cyumba bahaye Sheilla ngo abe acumbitsemo. Mwibuke Sheila ko acumbikiwe na Kary kuva yakwica umugabo we.
.
Kary ati" byagenze bite kugira ngo Lex yemere kugafasha?
Sheilla ati" namuhaye amakuru yose ya Melinda. Muha n'amafoto.
Kary ati" wakoze nabi ntabwo wakabaye wikunze ngo ujye gushirishamo Melinda .
Sheilla ati" umva Melinda amuca inyuma. Kuba namubwije ukuri nakoze irihe kosa?
Kary ati" ese waba urimo gutekereza ko ibyo wakoze ko bishobora gutuma basenya cyangwa ?
Sheila ati" ushigikiye ko Melinda akomeza guca Lex inyuma?
Kary ati"  oya. Ariko twari gushaka ubundi buryo.
Sheila ati". Umva byarangiye nabikoze Kandi simbyicuza 
.
Kary ati" aho wagize kwikunda.
Sbeilla atu" ntakwikunda nagize kuko n'ubundi Melinda arimo guta lex ..
Kary ati" none wakwibaza impamvu yaba irimo gutuma Melinda asa n'uta lex? Wagiye utekereza mbere yo gukora ? 
Sheila ati" umva Kary tureke gutongana dupfa ubusa.. nabikoze kandi narinekeneye ubufasha bwa Lex.
Kary aramureba.
.
Tuze mu rugo kwa Melinda ageze ku rugo . Asanga lex yicaye muri Saro amutegereje arimo kungwa inzoga.
Melinda aramureba ati" Cher ntabwo urajya kuryamana..
Lex aratuza avuga gake yitonze ati" nanze kuryama utaraza
Melinda ati" eeeh wakoze pe! 
Melinda araza amusoma ku itama.
.
Lex ati" none uwo muntu wagiye kureba se ngo ibye bimeze bite ?
Melinda ati" urebye biraho gusa sinzi nuko nabikubwira. 
Lex ati" ariko wambwira ubaye ubishaka.
Melinda ati" nyine n'umugore w'inshuti yanjye yari yashwanye n'umugabo we bagiye gutandukana.
Lex ati" nonese ibyo bibazo byabo wowe yaguhamagaye ngo ujye kubikoraho iki?
Melinda ati" Just n'ikwakundi inshuti igera mu bibazo ikakwiyambaza igira ngo uyihe hafi..
Lex arabyumva aratuza.
Lex ati" ok.  None usize bimeze bite ?
Melinda ati" nabaganirije ndabunga birarangira 
 .
Lex umujinya uramusya ariko arihangana..
Melinda ati" wariye se ?
Lex ati" oya.
Melinda ati" kubera iki 
Lex afi" ndimba ntakeneye kurya.
Melinda ati" byagenze bite ra! N'iyihe  mpamvu yatumye wumva udashaka kurya ?
Lex ati" rega igihe cyose siko umuntu aba yumva afite apetit.
Melinda ati" ok . Ntaribi 
Lex aramureba ati" ese Meli mbwiza ukuri ? Ubundi uracyankunda?
.
Melinda abitekerezaho atinda gusubiza..
Lex atii" biratangaje uburyo utinze gusubiza. Mbere ntabwo wabanzaga kubitekerezaho. Wabaga ufite igisubizo cyo guhita umpa.
Melinda ati " waba uzi imomi ntinze kugusubiza?
Lex ati" oya?
Melinda ati" nuko ntunguwe no kumva nawe umbaza icyo kibazo.
.
Lex ati" nsubiza rero !
Melinda ati" isubize..
 .
Melinda ahita agenda ajya mu cyumba arakaye. Lex asigara muri Saro arimo guseka Kandi ababayr..
Lex ati" urabona agashenzikazi ngo karigira keza noneho kakandusha no kurakara. Melinda nkurahiriye ukuri niba wagambiriye kumbabaza uzabyicuza..nzatuma urira amarira utazigera ukampa.. urukundo nagukunze ruzangana n'urwango nzakwanga..so byaba byiza urinze ko ibyo bibaho.
.
Lex nawe aba aje mu cyumba asanga Melina yahise aryama.
Lex ati" uhise wivumbura unta muri Saro uza kuryama?
Melinda aracaceka
Lex aramureba aratekereza mu mutima ati " sawa.
.
 Bidatinze buracya. Jobbe aramukiye mu ruzu rw'ikitabashwa atigeze anakandagiramo na mbere hose kuva yagera ku isi. Muri icyo gitondo aza ahirengeye cyane mu rusenge rw'inzu. Iyo uhagaz KU rusenge rwayo uba ureba agace kose.
..
Aza kurusenge arareba afata akayaga ka mugitondo. Areba hirya no hino aeishkma cyane ubuzima bwe bumeze guhinduka. 
..
Kurundi ruhande Yolanda nawe aramutse neza aje hanze kureba uko bwakeye. Kumbe inzu Yolanda arimo ihana imbibi n'inzu Jobbe arimo. Baregeranye ariko ntabyo bazi. Uko Jobbe yinanura ninako hiryaaaa kurundi ruhande Yolana yayura yinanura. 
.
Amasaha arisunika.
Abajya mu kazi bakajyamo. 
Kary na Sheilla nabo baza mu kazi.  Bagiye kubona babona Jobbe aje yitwaye mu kamodoka ka locopteri araparika.
Sheilla ati" wabibonye Melinda yamaze kwatsa Jobbe..
Kary arabireba nawe 
Kary ati" nonese Niki Melinda yabonye muri uyu mwana ?
Sheila ati". Jobbe n'agasore keza ki bogari n'ubwo nta mafaranga gafite.  Nako rero Melinda yamaze kukatsa gafite amafaranga menshi. Gusa Melinda n'akamara. Arimo guca umugabo we inyuma yarangiza akabigaragaza agurura Jobbe ibintu bihenze.
Kary ati" Sha isi imaze guhinduka pe sinarinzi ko Melinda yakora ibintu nk'ibi?
Sheila ati" Sha wagiye ureka. Ubu biterwa n'icyo umuntu ashaka. Gusa njyewe ndimo kubikunda. Uko Melinda agenda atera Lex umugongo niko bimpa amahirwe yo gusatira lex nanjye.
.
Kary ati" Sha hari melanda hari nawe mwese muri kimwe.
.
Tuze muri biro kwa Melinda na Jobbe. Buri.wese yicaye ukwe mu mwanya we barimo kurebana buri kanya.
Jobbe ati" Jobbe Niki?
Jobbe arisetsa ati" ntacyo.
Melinda ati" naraye ntekereza ibyo ejo wankoreye.
Jobbe ati" ceceka ibyo bintu hagize ukumva.
.
Bisatinze kuri Company Anthony wa mu police urimo gukurikirana urupfu rwa Samu umugabo wa Sbeikka barahageze. Sheilla araabona arikanga! 
.
Kurundi ruhane muri Biro kwa Melinda na Jobbe, lex ahise aza arabinjirana.
Melinda aramureba ati" Cher !.
Lex aramureba ati" nje kureba Jobbe gato ngo tuvugane.
Melinda arikanga ati" ntacyo mwavugana.
Lex ati" Jobbe nkurikira tugende tuvugane gato.
Jobbe ahaguruka afite ubwoba!
.
Utazacikwa na Episode 29

Comments