Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W’UMUNYABWENGE
.
EPISODE 26
.
Duheruka Sonna agoganye na Amilia bagonganiye muri Alimantation.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Sonna na Amilia bicaranye muri coffee shop barimo kunywa agakawa. Sonna amaze gusoma atereka hasi areba Amilia ati” None ni gute waba unzi??
Amilia araseka.
Sonna ati” Ikibazo cyanjye kirasekeje se??
Amilia ati” Oya. Ariko Sonnn aru umukobwa mwiza uri ikimenyabose kuri socail media zawe.
Sonna ati” Wamenyeye kuri social media zanjye?
Amilia ati” Yego.
Sonna araseka ati” Biratangaje.
Amilia ati” Nawe urasetse. Ese niki gitangaje?
Sonn ati” Ukuntu umeze ntabwo bigaragara ko ko waba ukoresha social media cyane.
Amilia ati” Kuberi iki?
Sonna ati” Nagusubije. Mvuze uko ugaragara.
Amilia ati” Ngaragara nte?
Sonna ati’ Ugaragara nk’abagore bagikomeye ku muco wa cyera.
.
Amilia ati” Ibyo nibyo wibwiye. Aiko njye nkoresha social media cyane kandi niho nakumenye. Naranaguflowinze kumbuga zawe. Hari na friend request nagusabye ariko ntawo wansubije.
Sonna ati” Hehe.
Amilia ati’ Kuri facabokk yawe.
Sonna ati” Reka ndebe.
.
Sonna jya kureba muri telephone, Amilia arimo kumwitegereza cyane.
Sonna ati’ Witwa nde ??
Amilia ati” Nitwa Sonia..
Sonna ati” Niyo mazina ukoresha kuri sociela media zawe se cyangwa ninako witwa mu buzima busanzwe?
Amilia ati” Niyo mazina yanjye.
.
Sonna arareba kuri facebokk ye arabibonan koko friend request ya sonia. Maze arayemeza.
Amaze kuyemeza aramureba ati” Kubera iki wanflowinze?? niki cyatumye umugore mbona ukuze nkawe akurikira umukobwa nkanjye kuri social media ze??
Amilia arisekera ati” Njyewe nikundiye ziriyab post ukora. Byanageze aho nifuza kuzahura nawe.
Sonna amuhanze amaso.
Amilia arakomeza ati” None reba uburyo twahuyemo bw’impanuka butari buteganyijwe. Gusa wakoze kunyihanganira ukanyumva. Ndetse naka kanya umpaye karanjeje cyane.
.
Sonna ati” Nawe wakoze cyane nishimiye guhura n’umufana wanjye ntarinzi.
Baraseka.
Amilia ati” utuye hafi aha se??
Sonna ati” Yeah ni muri uyu mujyi.
.
Amilia akibuka igihe amubona yinjiranye n’umugabo we mu nzu. Akongera akibuka na video zitandukanye yagiye abona aryamanye n’Umugabo we.
Amilia ati” Ok. Cyakora ndabona uri umukobwa uri Class cyane.
Sonna araseka ati’ Smartness ni ikintu kingenzi kuri njye cyane.
Amilia ati” Urasa neza cyane pe!
Sonna ati” Nawe utuye muri uyu mujyi?
.
Amilia abanza gutekereza ku gisubizo agiye kumuha maze aramubeshya aravuga ati” Oya nibwo nkiwinjiramo. Gusa umuntu naje kureba telephone ye yavuyeho ntabwo ndimo kubasha kuvugana nawe.
Sonna ati” Wihangane.
Amilia ati” Sonna nishimiye cyane kuba nkubonye imbonankumbone.
Sonna ati” Nanjye ndabikunze guhura n’umufana wanjye bwa mbere.
.
Amilia ati’ Hagati aho hari agaservice nshaka kugusaba mbaye ntakugoye??
Sonna ati”Mbwira ntakibazo.
Amilia ati” Nagiye muri ya minsi yacu. Kandi ndashaka koga. Ese wamfasha niba ntabagoye??
Sonna ati” Ntakibazo twajyana mu rugo.
Amilia ati”Urakoze cyane.
.
Amilia areba uwabakiriye aramurembuza araza.
Amilia areba Sonna ati” Ntatwo ushaka two gutwara mu rugo se??
Sonna ati” reka ndebe utwo ntwara ntakibazo.
Amilia ati’ Wowe ufate burikimwe wumva ushaka.
.
Sonna atuma uwabakiriye ibyo ashaka ajya kubizana azana na facture , Amilia arishyura maze barahaguruka baragenda.
Baza aho Amilia yaparitse imodoka barinjira.
.
Sonna ati” Ufite imodoka nziza.
Amilia ati”Urakoze.
Sonna ati” Gusa uwakabona ntabwo yacyeka ko uri umugore ufite amafaranga.
Amilia araseka ati” Ese ndimo kugaragara biciriritse cyane??
Sonna ati” Ntabwo ugaragra biciriritse cyae ariko nyinen uraho.
Amilia araseka ati” Nuko nyine ubwo nimereye.
.
Barimo bagenda telephone ya sonna irasona. Amilia arabibona ko ari Tole umuhamagaye.
Sonna aritaba baravugana, amilia yumva.
Sonna ati” Karame chou!
Tole ati” Uri amahoro ra ko watumye mpangayika??
Sonna ati”ndi amahoro cher
Tole ati” Umutima wanjye uraruhutse nibazaga icyakubayeho cyatumye amasaha agera aha utaramvugisha.
Sonna ati” Cher tuza narinagiye mu isoko guhaha
Tole ati” Iyo umpamagara ukantuma ko mfite imodoka ko ubizi.
Sonna araseka ati” Rega cher ntabwo ndakugiraho ubuirenganzira bwose urabizi.
Tole ati” Kuberako mfite umugore se??
Sonna araceceka areba Amilia, abona Amilia asa nutitaye kukuba arimo kuvugira kuri telephone
Tole ati” Narakubwiye ngo ntakiza imbere yawe. Even nubwo yaba ari umugore wanjye.
.
Iryo jambo Amilia araryumva riramujya ahita afata feri bitunguranye, Sonna arinaga nuko yambaye umukandara.
Sonna aramureba ati” habaye ikihe kibazo.
Amilia ati” Ntacyo ni akana kambutse bitunguranye.
.
Barakomeza.
Sonna ati” Ubutaha nzagutuma cher.
Tole ati” nzaba ndi ready.
Sonna ati” Bea rero ndaza kukuvugisha neza.
Tole ati” Ntakibazo banza uhuguke.
.
Sonna ava kuri telephone
Amilia ati” Uwo ni cher wawe wariwakubuze se??
Sonna ati” Ese ubwo navuga ko ari cher wanjye?? ni ibigabo biraho uba usanga byiruka kubakobwa nkatwe.
Amilia yigira nkaho atangaye ati” Noneho ni Umugabo??
Sonna ati” Yego. Ariko nyine ibigaragara arankunda cyane.
.
Amilia arabyumva.
Sonna ati” Gusa nubwo afite umugore ariko ni Umugabo mwiza.
Amilia arabyumva uko bataka umugabo we.
Amilia aramureba ati” Nonese wowe kuba ukunda Umugabo w’ubatse wumva ntakibazo biguteje?? gusa ntabwo nshatse kwinjira mu buzima bwawe.
.
Sonna yitsa umutima ati” Njye ntabwo namuha umutima wanjye, gusa ariko ndamwiha uko abishaka, kubera ko hari icyo amaze kinini mubuzima bwanjye.
.
Amaze kumubwira gutyo arigarura ati” ariko ndi agasazi ibaze ko ndimo kuguha amakuru y’ubuzima bwanjye gutyo ntakuzi.
Amilia ati” Sorry ntabyinshi umbwiye nuko aguhamaye just tukamuvugaho gusa.
Sonna ati” Birangirire aha.
Amilia ati” Ntakibazo.
.
Barakomeza baragenda bagera mu rugo .
.
Udacikwa na Episode 27
Comments