logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Numvaga nataye umutwe ku buryo nagiye mu nzu nkamenagura amasahani n’ibikombe ni bwo byibuze numvise mbashije gutuza. Kuva nakumva ko Kevin yapfuye nahise mbona ko ngomba gutangira bundi bushya. Uyu musore ni we gusa numvaga nizeye ko azanshoboza kumenya aho indabo zituruka none ndorera. Noneho ukuntu ngo Jacob amaze imyaka 15 apfuye byo rwose biri no kunsetsa. Ubu se nkore iki?


Numvaga ngomba kujya kureba John tukavugana njya gushaka telefoni yanjye, ni bwo nibutse ko nayitaye muri pisine igihe umujinya wari wanyishe. Ubu se iracyari nzima koko? Uyu mujinya wanjye na weo ubanza ari umuranduranzuzi.


Narahagaze nihagararira iruhande rwa pisine byanyobeye




*John:* Veronica noneho uranyica wowe pee


*Veronica:* John nizere ko ikikuzanye hano ari ukumbwira ko burya Kevin atapfuye ahubwo wenda ari guhorogoma ibyo byo nabyumva


*John:* Veronica nanjye ndahangayitse ariko Kevin we rwose yapfuye. Ese ko naguhamagaye nkakubura telefoni yawe iri hehe


*Veronica:* Iri muri pisine




Naramwitegereje aho ari inyuma ya grillage z’uruzitiro, umujinya ukomeza kunzamuka uriyongera cyane


*John:* Niba ari Kevin we yamaze gupfa yatubwiye ibyo azi byose nta kibazo.


*Veronica:* Nyine ndabyumva yakubwiye ko umuzimu wamusanze umutegeka kuzana indabo iwanjye


*John:* Ese waretse kuvuga utyo n’ishingonyori rikabije?


*Veronica:* Ndeka nivugire ibyo numva


Yahise akongeza itabi


*John:* Ubundi se ni nde wakubwiye ko abapfuye batavuga?


*Veronica:* Ubanza ubwo ubushize narumviranye wenda. Ntacyo ubwo ndumva waganiriye na Kevin na Jacob


*John:* Umva utangiye kundakaza bikomeye wowe.


*Veronica:* Ubwo ni jye nishimye noneho? Abo bakozi bawe niba badashoboye akazi uvuge nishakire abanjye kuko kurinda umuntu si ukumwica


*John:* Uburakari bwaguhumye amaso none uri gufata imyanzuro utatekereje. Urumva ibigambo uri guhuragura koko?


*Veronica:* Umva n’ikindi gihe ntuzongere kumbwira gutyo kuko sindi umwana babwira uko bashatse kandi niyo naba we nturi data. Urumva neza?


*John:* Vero, uracyafite byinshi byo kwiga n’inzira ndende yo kugenda. Rwose uko uri kwitwara biri kunca intege sinkubeshye


Yahise yatsa imodoka aragenda, nanjye nsigara aho najumariwe nibaza ibiri kumbaho nkumva sinsobanukiwe neza.


Nashaka arekere aho gukomeza kumfasha kuko rwose sinzi ibye aka kanya. Ahubwo ukuntu nari nzi ko umunsi ugiye kumbera mwiza none ubaye umwaku peee.


*Tugaruke kuri Victor*




Nyuma yo gutongana na Celia naraye mu biro byanjye kuko numvaga ntashaka kumuvugisha no kumureba mu maso. Amategeko ye rwose arandambiye


Nibyo koko mu myaka yashize nagiye muca inyuma kenshi ariko ni we wari nyirabayazana wa byose kuko numvaga aho kurarana n’umugore unduhira mu matwi buri mwanya anzanaho amategeko aruta ay’abaroma ba kera nararana n’umugore unshimisha akananshimira kandi ari jye naryohewe. Ubu rero imyaka iri kunsiga singifite umwanya n’uburyo byo gusubira mu bandi bagore kandi nta mpamvu yo guhora mu nduru n’umugore.




Uyu muryango imbere y’abandi bawufata nk’intangarugero ariko urimo amabanga menshi ahishe. Amabanga yahindutse uburozi mu muryango, kandi mbona amaherezo azaturimbura. Numvaga nanjye nkeneye koko inzoga mugani wa Veronica ahari wenda hari icyo zamfasha kuko umutwe uri gutakara.


Kera alukolo bwari bwo buzima narayiryaga nkayinywa nkayihumeka. Gusa naje kubasha kubirenga byose.
Ubu rero nshaka guhindura kandi urugamba rwo kuzireka nararushoboye nuko mbona bikomeje gutya nazisubiraho. Ntizikemura ibibazo ariko zituma ntabyitaho.


Narebye isaha mbona ni saa yine kandi nari mfite inama saa tanu. Nahise nzamuka mu cyumba cyacu kwitegura, nsanga Celia ahagaze mu idirishya areba hanze


*Celia:* Uje kunkorera iki mu cyumba?


*Victor:* None se iki cyumba ni icyawe gusa?


*Celia:* Umva Victor iki cyumba ubu nta burenganzira ukigifitemo. Ntabwo wansuzuguza ngo nihanganire gukomeza kurarana nawe mu cyumba


*Victor:* Umva nta mwanya wo gushyogoranya mfite ndi gukererwa inama


*Celia:* Harya ubwo ushaka gukusanya za miliyoni navunikiye ubundi ugasaba gatanya maze ukajya kubana n’imwe muri ya mahabara yawe?


*Victor:* Celia sinigeze na rimwe nkubuza kugira abandi bagabo, rero ndeka umpe amahoro


*Celia:* Umva, uzicuza icyaguteye kunsuzugura. Ndakubwiye ngo uzicuza kandi si kera ni vuba. Ujye njye, ibyawe bigiye gusobanuka




Yahise sohoka nanjye mpita nitegura vuba vuba ngo ntakererwa inama. Ubwo namaraga kwitegura nagiye mu modoka ariko ntarayatsa narebeye mu kirahure kireba inyuma mbona mu modoka yanjye inyuma hicayemo umuntu.


*_Uyu muntu ni nde mu modoka y’abandi? Ese koko ubu John nta kintu ahisha Veronica? Agace ka 26 ntuzagacikwe_*


Comments