Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Mariage ya Roxy na Varu imaze kuba.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Turakomeje muri iryo joro ry"ubukwe, Varu na Roxy bari mu cyumba barimo kureba amaso y'urukundo.
.
Kurundi ruhande , umuryango wa Juliana urikumwe nawe nabo bari baje kwitahira ubukwe. Juliana abazanira ibiryo mu nzu barimo.
Mama Juliana ati" ntushaka kutwicisha ibiryo.
Juliana ati" mama nimurye ibiryo nkibi mubirya he ?
Faruma ati" rata reka twirire.
Juliana ati" mwebwe murye mukanya ndajya no kubazanira kuri gato.
Mama Juliana areba Faruma ati" waretse kwimenyereza ibyo utazajya ubona.
Juliana ati" mama mureke.
.
Mama Juliana ati" cyakora kuva nabaho nibwo nabona ubukwe bw'agatangaza.
Juliana ati" mama iriya kanzu Roxy yariyambaye uzi agaciro kamafaranga ihagaze.
Mama ati" icecekere naba menya ayo mamilioni se.
Juliana ati" uriya mugore ibice byose bimugize ni zahabu.
Baraseka.
Faruma ati" nawe Sha rimwe uzaba umukobwa ukomeye.
Juliana araseka ati" ariko ubwo mu nzozi. Twe agaciro kacu naka ntabwo gahinduka.
Mama Juliana ati" none uriya mugore ko nabonye atoroshye bizamworohera kuba Umugore.
Juliana biramucanga ati" ubwo uvuze ngwiki mama!
Mama Juliana ati" kuba Umugore bizamugora
Juliana ati" ikizamugora se niki?
.
Tuze mu cyumba cy'abageni amasaha amaze gukura cyane.
Varu ati" honey ijoro ry'inzozi zacu rirashize raregeze.
Roxy ati" amateka arahindutse.
Baraseka Bose bafite ibyishimo.
.
Varu ati" ubu nabaye umugabo wa Roxy na Roxy ahindurirwa amazina ni madamu Varu.
Barongera baraseka.
Hashize akanya bavugana babwirana amagambo mezaaaaa. Maze bararebana.
Roxy ati" harya ubwo hakurikiyeho iki?
Varu ati" kwishimira intambwe yacu.
Roxy ati" ubuse urumva ubishaka ?
Varu ati" namaze igihe kinini nkutegereje .
.
Roxy ati " honey njye ndumva naniwe. Ahari wakwihangana bikazaba ejo.
Varu arabyumva ariko ntiyabikunda.
Roxy aramureba ati" Ese ndakubangamiye!!
Varu ati" Oyaaaa. Ariko ntubundi ntakigoranye cyarikubamo.
Roxy ati" Cher ndakumva ariko ihangane unyumve pe ! Ntacyo nagufasha kizima naniwe.
Varu ati" ok Ntakibazo sawa.
.
Ubwo arihangana bajya mu buriri bararyama.
Roxy ati" Cher nukuri urakoze kunyumva.
Varu ati" ariko ejo ...
Roxy araseka ati" yego bizaba night special.
.
Bararyamye buracya.amasaha akomeza kwicuma bidatinze ijoro rya kabiri riraza.
Varu areba Roxy ati" none ?
Roxy ati" Ntakibazo Cher !
Varu ahita amwataka. Roxy aramufata ati" honey buretse genda gake.
Varu ati" hari ikihe kibazo.
Roxy ati" biraba. Ariko Banza wibuke.
Varu ati" nibuke iki?
Roxy ati" ibyo twigeze kuvugana.
.
Varu ati" n'ibiki ra nyibutsa.
Roxy ati" nakubwiye ko nitubana ntashaka kuzahita nsama.
Varu arabyibuka Koko bigeze kubivugana.
.
Roxy ati" rero biraba ariko turakoresha ubwirinzi.
Varu ati" ese Cher !
Roxy ati" Niko bimeze.
Varu ati" ubu uravuga ko iri joro nsohoka nkajya hanze kugura agakingirizo.
Roxy ati" Niko bimeze. Ubundi wakabaye warudufite mbere hose.
Varu ati" Roxy uri Umugore wanjye.
Roxy ati" nanjye sinabihakanye.
Varu ati" ok reka igikorwa gikomeze ntabwo nza kukurangirizamo.
Roxy ati" ibyo wabyizera gute ? Ntabwo Ari uburyo bwizewe. Hekenewe agakingirizo.
Varu ati" Koko!
Roxy ati" Niko bimeze . Nikabura turihangana tuzabikore ejo kabonetse.
.
Varu arumirwa yicara kuburiri baramuburaje da !
.
Udacikwa na Episode 8
Comments