logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Saranda ababajwe nuko ikibazo cya Click Man kidashibora kuba cyakemuka.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Maraine Bella.
Saranda, Tony na Bella bicaye muri Saro barimo kuganira. Bella  na Tony basa n’abumijwe n’inkuru Saranda amaze kubabwira.
Bella ati’ Ikibazo afite nyago gishobora gucyemuka
Saranda ati’ Yego. Yambwiye ko yahuye na baganga benshi anyway imiti myinsi ariko ntacyo yamufashije
Bella arumirwa ati” Ubuse none bizagenda bite? Uzakomeza kuzajya umuca inyuma ujye kuryamana  hanze?
Saranda ati” None wowe urumva nakora iki kindi ko ntayireka.
Tony araseka ati” Ngi ntago yayireka. Uretse ko nanjye ntayireka pe
Bella ati’ Icyiza rero nuko watandukana nawe.
.
Saranda ati’ Ibyo gutandukana byo wapi. Click Man ni Umugabo wa mahirwe ntazapfa kongra kubona
Bella ati’ Ariko n’ubundi ntago kubana kwanyu gutya kwazaramba, nubwo ntacyo akumarira ariko aramutse amenye ko ujya hanze kuryamana na bandi bagabo sinzi uko yazabyakira.
Tony ati”Ariko wa mugani nanjye niko mbyumva. Mutandukane mugabane uzashake undi Mugabo.
Saranda abitekerezaho.
.
Tuze mu rugo kwa Snow muri ayo masaha arimo kuvuga na Sheje kuri Video call.
Sheja ati’ Cher uzaza ryari inaha
Snow ati’ Ndacyafite ibyo kwitaho  ntag nzi igihe nzazira iyo.
Sheja ati’ Ariko se   kuki  ibyo bintu wabigize ingenzi cyane?
Snow ati” Ni ukubera ko ari ingenzi.
Sheja ati” Njyewe  ntago binshimisha.
Snow ati” Sinzi impamvu bitagushimisha.
.
Tugaruke kwa Bella.
Saranda ati” Click Man arankunda kuba namusiga nkagenda  ndumva atari icyamezo cyoreshye.
Bella ati’ Ngaho genda ukomeze ubane nawe  niba wumva ntacyo bizagutwara.
Tony ati” Saranda watekereza umwanzuro mwiza ufata nonaha utazigera wicuza.
.
Tuze mu rugo  kwa Fanny.
Paru Papa wa Fanny hari umusore barimo kuvugana witwa James.  Fanny avuye mu cyumba asanga bavugana.
Paru areba Fanny ati’ Fanny uyu yitwa James.
Fanny aramureba arasmushuza.
Papa Fanny ati Ni umuhanga cyane niwe nazanya kugira ngo agufasha muri Company ugiye gushing.
Fanny aramureba.
James ati” Fanny ndakwizeza ko tuguye gukora  cyane Company yacu ikaba iya mbere.
Fanny aramureba ati” Urakoze.
.
Fanny ahita afata Papa we amujyana kuruhande.
Fanny ati”Papa ninjye uza kwishakira abantu bamfasha.
Papa Fanny ati’Fanny uriya musore ndamwizeye ni Umuhanga cyane azagufasha
Fanny ati’ Njye nashimishwa no gukorana n;abantu nihitiyemo
Papa Fanny ati” wowe ihangane igende umugerageze basi nutamushima uzamureke.
Fanny agahndukira akareba James akongera akareba Papa we.
.
Papa Fanny ati” Wishidikanya  wowe emera  aze agufashe uzambwira nyuma.
Fanny aramureba apfa kubyemera.
.
Bidatinze bahise baza kureba aho  company igiye kuzakorera.
James yegera Fanny ati” Fanny ahari ntago wigeze wizera ubushobozi bwanjye.
Fanny aramureba ati”Ariko sinanagushidikanyije.
.
James ahita amufata ati” Nushaka unyizere kuko njye nzakubera umuntu w’umumaro kuruta uko ubitekereza.
Fanny aramureba ati’Ngo kuruta uko mbitekereza.
James ati” Yego,  ahari  Ntago Papa wawe yigeze abikubwira. Ariko Papa wanjye niwe ukuriye ikigo cy’imisohoro n’amahoro.
Fanny ati” None ushaka kuvuga iki
James ati Nzajya nita kubijyanye n’imisoro yos. Nta musoro numwe uzigera ugutesha umutwe.
Fanny aramwumva bakomeza kureba inyubako.
.
Hashize akanya Fanny ajya kuruhande  afata telephone atelephona Click Man.
Fanny ati’ Click Man umeze ute
Click Man ati” Meze neza.
Fanny ati’Ese ntao uza kugera aha.
Click Man ati” Ngiye kuza mu kanya.
.
Ntibyatinze Click Mana ahita aza.
Fanny amubonye ahita amuhobera cyane, James aho ahagaze arabireba.
Click Man ati’ Ahantu wahisemo tuguye kuzakorera ni sawa cyane
Fanny araseka ati” Urahashimye se
Click Man at’ Cyane.
Fanny ati Ubwo uhashimye bibaye umugisha.
.
Fanny aramutembereza bagera kuri James.
Fanny ati” Uyu yitwa James nawe turakorana.
Click Man na Jmes bahta basuhuzanya.
Fanny ati” James uyu yitwa Click Man n I umuhanga cyane tuzakorana, ariko by’umwiharikoni inshuti   yanjye magara.
James ati’ Nishimiye kumumenya.
.
Ubwo bakomeza gutembera bagenda bareba.
.
Amasaha aricuma burira.
Bamaze kureba inyubako neza bayivaho baza hanze. 
James ati” Fanny ndagiye
Fanny ati’ Ntakibazo genda.
.
James ajya mu modoka ye aragenda.
Fanny areba Click Man ati’ Click Man  kuki utaje n’imodoka yawe.
Click Man ati” Yagize ikibazo ndayisiga.
Fanny ati”  ntugire ikibazo ndagutwara.
.
Bajya mu modoka Fanny aramutwara bagenda baganira.
Fanny ati’ Ntakubeshye nshimishijwe nuko arinjye ugucyuye.
Click man araseka ati” Ubwo se kunyura niki kigushimishje kirimo
Fanny ati’ Nanjye ubizi wowe ntago wabimenya.
.
Bageze imbere imodoka irazima irakwama.
Click Man ava mu modoka aza kureba ikibazo igieze asannga  ni Esance ishize. Fanny nawe ava mu modoka.
Fanny ati” Nikihe kibazo?
Click  Man ati” Esance irashize.
Fanny ati’ Kandi hano nta station ya Esance twabona. Rero reka nkwereke.
Click Man aramureba
Fanny areba aka moter kari imbere yabo ati’ Reka twigire kwiryamira muri kariya ka moter,.
Click Man ati”  Oya turebe ukuntu twashaka uko tugenda.
Fanny ati’Urabona tuza kugenda gute hano n’uburyo hameze.
Click man ati’ Reka duhamagare.
.
Fanny ati’ Oya bireke  byigutesha umutwe dore buranije. Ahubw reka tujye kwishyura hariya twiryamire hariya.
Click Man arabyemera  baragenda,   bageze muri ka Motel Fanny ashaka kwishyura icyumba kimwe. Click Man arabyanga.
Fanny aramureba ati” Ariko ntacyo bitwaye.
Click Man ati”Oya baduhe ibyumba bibiri.
.
Ubwo bafata ibyumba bibiri. Bigeze nka Saa saba z’ijoro Fanny arabyuka  yambaye akenda gato cyane aza gukomangira Click man. Click Man arafungura Fanny ahita yinjira.
Fanny ati”Nabuze ibitotsi reka tube turikumwe umwanya muto.
.
Utazacikwa na Episode ye 16

Comments