logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 22
.
Twaherutse, Rome yibaza uko agomba kumenya ikirimo gupangwa bityo kugira ngo bimufashe kumenya uko apanga nawe azacikisha Crea. Gusa uwo mwanya Rhadia Mama wa Litta yahise amugeraho
.
Story By Chris nandi Ishimwe.
.
Rome yikanze yatekereje ko ahari Rhadia yumvise ibyo yibazaga kumupango we afite. 
Rhadia aramureba ati"  ko uceceka kandi ndimo kukubaza ? 
Rome arisetsa arijihisha ati" ni ibijyanye na mushiki wanjye nibazagaho.
Rhadia ati" Harya mushiki wawe arwariyemo hano?
Rome ati" yego
Rhadia ati" wowe na Litta nibiki murimo?
Rome ati" ntabyo?
Rhadia asekamo ati" Rome ndagushimira mbikuye kumutima ko wantabaye ariko nanjye naragushimiye kandi twagubaye ishimwe rikomeye.
Rome ati" ndabizi.
Rhadi ati"  rero uko twagushimiye byakabaye byarakunyuze, nushake kururiraho ngo ushake kwisumbukuruza. Cyane iyo iyo wisumbukuruje ushaka gushikira uho utagera birangira uvunitse.
Rome ati" Mama urimo kuvuga ibiki?
Rhadi ati" wanyumvise. Kandi byagufasha uramutse umenye neza ko ukwiye gucunga no kurinda aho usegura umusaya.
.
Rhadia arikomereza.
Rome asigara yibaza ati" ese buriya uriya yambwiraga ibiki?
.
Rome ntiyabitindaho. Ava aho agaruka kureba uko mushiki we ameze asanga yakangutse.
Sophie ati" ese ko ntacyo ndimo kumaramo hano wabwiye Mama mugasaba ko bansezerera tugataha.
Rome ati" Oyaaa. Ndashaka ko uzava hano warabonye ubuvuzi.
Sophie ati" Rome biragoye kandi birahenze.
Rome ati" Wongeye gutakaza ibyiringiro se ?
Sophie ati" Oyaaaa. Ariko niba isaha y'Imana itaragera naba ntegerereje mu rugo.
Rome ati" Sophie reka dutegererezamo hano. Nibyo byiza. 
.
Sophie ati" None umupango wawe wo gufasha President ugeze he ? Ntabwo ukeneye ibitekerezo bya mushiki wawe ?
Rome ati" Umva napanze kumutera umuti uzahagarika umutima we amasaha 24.  Noneho ibyo bazamukorera byose ntabwo azaba abyumva ntanicyo bizamutwara kubera ko umutima uzaba wahagaze mbere. Bivuze ngo nyuma azakanguka. Azagaruka mu buzima.
Sophie ati" Hanyuma se azasohokemo hano gute igihe azaba akangutse ?
Rome ati" nibyo ntarabona neza. Ariko ndaza kubibona.
Sophie ati" nonese mbere yuko upanga uwo muti uzahagarika umutima we, uzi uburyo bazakoresha mu kumwica ?
Rome ati" nibyo nanjye nshaka kumenya.
Sophie ati" Good, gusa nibyo wakabaye wabanje kumenya mbere.
Rome ati" ndimo gushaka uburyo.
.
Kurundi ruhande Mama Rhadia asanze Litta kuri receptio. Amubwira ko amushaka. Arakomeza Litta arakurikira baza muri Office ya Mama we.
Rhadia aramureba ati" Ibyawe na Rome nibiki?
Litta ati" Ni ubushuti.
Rhadia ati" Ubushuti bumeze gute se ?
Litta ati" Ndamukunda. 
Rhadia arabiseka.
Litta ati" Mama ndi serie.
Rhadia ati" Ikiza ubwo turi hano kwa Muganga reka mbwire doctor akuvure mu mutwe.
.
Tuze kuri Presidence. President Paru ageretse akaguru ku kandi. Fazil ahagaze imbere ye.
Fazil ati" umugore wawe naba amaze kuva mu buzima bariya bagabo, uzabakorera iki?
President ati" Nzabikiza nabo nubwo bitoroshye 
Fazil ati" Gusa uzaba ufite akazi kuko sinzi ko aba minister bumvaga umugore wawe bazemera kukujya inyuma.
President ati" ahubwo hita utegura inama ya ba Ministers. Nkwereke utwo nikorera.
.
Tugaruke kwa Muganga muri ya Vip room, Crea arimo. Ari maso. Asigaye aba ari maso ameze neza kubera ko Rome yahinduye umuti bamuteraga. 
Areba igitanda aryamyeho, ni igitanda electronique. Iyo agize ikibazo cy hari ikibaye, Clemance ahita abibona kuri telephone afite.  Ubwo Crea atangira kumutesha umutwe amuderanja, yaza kureba ikibaye agasanga ibintu byose bimeze neza na Crea arasinziriye. Yagenda. Crea akongera.
.
Amasaha aricuma.
Mu gitondo cya kare muri Office ya Fame arimo kuvugana na Doctor Fabien. Rome yinjiramo aje gukora amasuku.
Fame aramureba ati" Umva sha ba ugiye uraza gukoramo nyuma.
.
Rome arabacunga, afata telephone ye ajya muri record teleohone ayinaga muri poubelle irimo gufata amajwi y'ibyo baganira, maze we arasohoka.
.
Udacikwa na Episode 23

Comments