Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubushize twasize Celia ari guhangana na Veronica, uyu na we ubwo yasohokaga agiye kugura telefoni, yumvise umuntu inyuma ye amuhamagaye mu mazina ye ryaba irye bwite Angela n’iryo yiyise ari ryo Veronica.
Numvise muri jye amaraso ahise atogota, iryo jwi numvaga ntarizi. Ese mpidukire cyangwa mbyihorere? Mana yanjye. Numvaga nakinyarira kuko nahise ngira ubwoba nyoberwa niba mpindukira cyangwa se mbyihorera. Ibibazo byinshi mu mutwe numvaga ntazi icyo nkora n’icyo ndeka.
…: Witonze, hindukira kandi ntiwibeshye ngo ukore ubugoryi na buke utantera gukora ibyo ntaramutse
Nikije umutima nuko ndahindukira. Ibyo nabonye byanteye ubwoba ku buryo agasakoshi nari mfite kancitse kagwa hasi nanjye mera nk’uguye mu kinya neza neza
…: Nkwite Veronica cyangwa Angela?
*Veronica:* Jyewe nitwa Veronica ariko sinzi ibya Angela aho uri kubikura
…: Ndumva tugiye kwibwirana nyamara Angela
*Veronica:* Ni gute nakibwirana n’umuntu wamfatiye imbunda imbere koko?
Yari umuntu w’inzobe, imisatsi mike gusa ikibazo nticyari igihagararo ahubwo uburyo yari antunze imbunda. Gusa uko byabonekaga rwose ni uko yari yaje afite amakuru yuzuye kandi yari anzi neza
Mbere nari mfite ubwoba ariko ubu noneho ubwoba bwasimbuwe n’amatsiko yo kumenya uburyo uyu muntu anzimo
Nkiri kwibaza ibyo, imodoka y’umukara ifite n’ibirahure byijimye yarahageze yihuta cyane. Abasore babiri bafite imbunda bavuyemo baza bansatira. Nahise mbona ko ayo nigira yose ibyanjye birangiye pee. Burya koko hejuru y’inkoko haba hari dendo.
Bitegereje umuntu undi imbere bahita bamfata mu maboko bankurura banganisha muri ya modoka.
Nkigera mu modoka, ikibazo cya mbere narakibajijwe
…: Ndacyeka indabo za roza zirabura hari icyo uziziho.
Yabimbajije imodoka na yo itsimbura. Kumbe uyu muvunamuheto ni we woherezaga indabo buri gihe uko yishakiye?
Uko byamera kose uyu si we Jacob kuko nabwiwe ko Jacob amaze imyaka myinshi apfuye. None se uyu we ni nde kandi
*Veronica:* Mwambwira aho munjyanye ariko?
Nabuze n’umwe unsubiza nari nabaye nka radiyo niyo ivuga nta we uyisubiza. Nyuma y’iminota mike ni bwo wa musore yamvugishije
…: Veronica nakumenyeshaga ko hari byinshi duhuriyeho
*Veronica:* Uravuga se indabo za roza zirabura?
…: Yego izo ndabo ndazikunda cyane nkunda ririya bara
*Veronica:* Ndumva ushigaje gukunda ingumi cyangwa imigeri nzagutera aho nzavira muri iyi modoka yawe
…: Wibagiwe ko uri hagati y’imbunda ebyiri zigutunze ariko? Kandi sinjya nihanganira agasuzuguro burya
*Veronica:* Burya nanjye sinihanganira abasore nkawe rwose
…: Nitwa Ryan, umwana w’ikinege wa Jacob. Ndacyeka umaze kumva ibyo duhuriyeho jye nawe
Nahise numva koko ko Kevin atapfuye kubeshya. Burya Jacob ni se w’iki kigoryi cyari cyariyemeje kuzana indabo zitampaye agaciro imbere y’inzu yanjye. Umuntu nanze ntaramubona se ubu anshakaho iki? Uretse indabo se ikindi duhuriyeho ni iki? Kuba twese turi ibinege se? Ndacyeka atabizi ko nanjye ndi ikinege
*Veronica:* Ese ni gute uvuga ko dufite ibyo duhuje?
*Ryan:* Dufite umwanzi umwe.
Yaracecetse dukomeza urugendo duparika imbere y’inzu nini, nziza ikubye kabiri iyo ba Kaba babamo.
*Ryan:* Ni karibu iwanjye tuvuge ku bifite agaciro
*Veronica:* Ni nde se wakubwiye ko nkeneye kuvugana nawe ibifite agaciro?
*Ryan:* Jyewe rero ndabivuze, kandi birahagije. Ceceka unkurikire nta kindi
Ntabwo nari mfite amahitamo, rero nagombaga kumvira ngakurikira uwo muntu. Muri buri nguni y’inzu ye hari hahagaze umusore ufite intwaro, wagirango ni mu rugo rwa perezida cyangwa undi muntu ukomeye cyane.
Nabonaga ndamutse nzamuye umutwe gato bawumena mpitamo gutuza no guceceka ngakurikiza amabwiriza, tugeze imbere twinjiye mu cyumba cyiza nuko
*Ryan:* Ngaho icara
*Veronica:* No kwicara se bibaye itegeko kandi?
*Ryan:* Nushaka uhagarare upfa kutampagarara hejuru gusa. Hanyuma rero nashakaga kukumenyesha ko guhera ubu jye nawe tubaye abunganizi wabyanga wabyemera
Naramwitegereje ndaceceka ahubwo mu mutima narimo ntekereza icyo namukorera kuri buri rurabo rwose yoherezaga iwanjye. Sinari nteze amatwi ibyo avuga ahubwo naribazaga niba nzamubabaza kugeza apfuye, niba nzamunyura hejuru nambaye gasumari cyangwa ntunshingeho zanjye, nako isasu ryonyine rirahagije akamva imbere
*Ryan:* Si wowe mbwira?
*Veronica:* Ese ntubona ko ndi gutekereza? Uri kumvangira
*Ryan:* Icyakora nkunda ko wihagararaho
*Veronica:* Ngaho mbwira icyo turi gukora hano
*Ryan:* Reka ndeke kuzenguruka, nakubwiye ko ndi mwene Jacob. Data yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge kandi yakoranaga na Celia ndetse na Gregorio, ari we so.
*Veronica:* Uzabeshye ibindi data ntiyigeze acuruza ibiyobyabwenge
*Ryan:* Ndabizi ntiwapfa kubyumva no kubyemera gusa so yari umuhanga ku buryo byinshi yakoraga nta wari kubimukekera, ariko ni ukuri ibyo nkubwiye.
*Veronica:* Wimbeshya yewe shaka ibindi umbwira
*Ryan:* Reka nkomeze. Jacob na so barakoranaga. Data yapfuye ahiriye mu modoka, icyumweru mbere y’uko ababyeyi bawe bapfa. Harya urumva byarapfuye guhura gutyo ra?
*_Ahoooo. Wa mugani niba bombi barakoranaga na Celia, ubu ntagize abanzi babiri? Ubu se Veronica ntagiye kunga ubumwe na Ryan? Cyangwa ni agatego wenda? Agace ka 30 ntuzagacikwe_*
Comments