Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Liana ahabwa amafaranga na Ruger y'akazi yari yakoreye Madamu Leya, ariko Liana amaze kuyafata agenda yibaraguza ko azi akazi yavuyemo.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Liana aza mu gikoni asanga mama we Domina amaze guteka.
Liana ati" mama wiriwe neza ?
Domina ati" yego, wowe mu kazi byagenze neza ?
Liana ati" cyane
Domina ati" nanjye ndasoje.
Liana ati" nukuri wakoze mama. Kuba uri hano bikomeje kudufasha cyane. Reka nanjye ntegure ameza.
Domina ati" yego.
.
Liana afata amasorori ajyana ibiryo kumeza. Agaruka gufata amasahani. Domina aramwitegereza cyane.
Liana ati" mama niki ko urimo kundeba gutyo?
Domina ati" kuki wowe n'Umugabo wawe musigaye muvugana kuriya ?
Liana ati" gute mama ?
Domina ati" sinashakaga kubumviriza arika nubumvise nshaho ngenda.
Liana ati"nonese wumvise tuvugana nabi ko tutatonganaga ?
Domina ati" ntimwatonganye ariko numvaga mudahuza.
.
Liana araseka ati " Nonese mama kuha hari ikintu abantu babana batahuza si ibisanzwe ?
Domina ati" yego ni ibisanzwe ariko kuri mwe ibyo ntibyabagaho.
Liana at" ubwo nuko icyo kintu tutahurizaho twese kitari cyakageze.
Domina ati" nonese abantu wasangaga muhuhe kuri burikimwe cyose niba hatangiye kuza ibyo mudahuza ubwo ntibyatangiye kuba ikibazo ?
Liana ati" Ibyo ntabirenze mama. Bipfa kuba bibaho. Uretse ko ntanikintu gihari tutahuzaga sinzi uko wanyumvise.
.
Liana afata amasahani ayazana kumeza. Ruger n'abana baza kumeza. Ruger aza afite ya foto iriho inzu yinzozi ya Liana. Ayirambika kumeza Molly arayibona ahita ayifata.
Liana arabibona areba Ruger ati" kubera iko iriya foto uyizanye kumeza ?
Ruger ati" hari ikibazo se ?
Molly ati " iyi photo iriho inzu nziza.
Ruger at" ni foto y'inzu y'inzozi za Mama wawe.
.
Dona ahita yaka molly ifoto nawe arareba
Dona ati " iyi nzu tuzayituramo?
Ruger ati" nibikunda.
Liana ati" ntukabwire abana ariko ngo n'ibikunda.
Ruger ati" Mollye nawe Dona impamvu mbabwiye ngo n'ibikunda nuko hari n'igihe bigorana. Ubuzima aba ari ukugerageza ibishoboka bigashoboka ibidashoboka ukabireka.
Liana ati" rata muzayituramo. One day. Turimo gukora cyane.
Ruger areba ukuntu Liana akomeje kwizeza abana.
.
Uwo mwanya telephone ya Ruger irasona maze aritaba. Bona niwe uhamagaye.
Bona ati" Bimeze gute ?
Ruger ati" sawa.
Bona ati" baguhamagaye se ko ejo tuzasubira mu kazi ?
Ruger ati" wapi ariko ubwo barampamagara
Ati" mbaye mbikubwiye nyine
Ruger at" urakoze cyane mwana
Bona ati" Sawa ijoro ryiza nshuti.
.
Liana yumva ko ejo Umugabo azasubira mu kazi.
.
Bakomeza kurya bararangiza maze buri wese ajya kuryama. Liana na Landy bageze mu gitanda.
.
Liana araryama arahindukira atera Umugabo Umugabo Umugongo. Ruger aramurebaaaaa maze hashize akanya amukuraho amaso asa nuwongera gutekereza kuri uriya mukufe Liana yatahanye.
Awibazaho cyaneeee.
.
Ruger ati" uriya mukufe ni mwiza nawukunze .
Liana yumva ko Umugabo ntaribi ntakibazo akiwufiteho ati" urakoze.
Ruger ati" ariko se ubundi nihe bagurisha imikufe nkiriya ihenze kuriya ?
Liana ati" ni ahantu henshi Bea. Abanyarwanda bamaze gusobanuka
Ruger ati" nihe na he ?
.
Liana biramucanga, ntazi ngo ni ayahe maduka ayicuruza nubwo azi ko ahari. Ntazi ngo Landy yawuguriye he. Kandi nadasubiza Ruger araza guhita abona ko atariwe wawuguze.
.
Liana aribaraguza ati" hady iduka naguriyemo ko ntaryibuka neza nirihe ra!
Ruger ati" niba utahibuka ntaribi singombwa nuko ntarinzi ko umukufe ihenze kuriya yageze mu Rwanda.
.
Liana ati" Rega che nuko wakomeze kwishyiramo ko uhenze. Naho ubundi ntabwo uhenze. Uriya nawuguze ibihumbi 25k
.
Ruger ati" ok ntaribi.
.
Hashira akanya bacecetse maze Ruger akora kuri liana ashaka ko bakora sex
Ruger ati" miss you honey.
Liana arumva atabishaka. Ahubwo muri we intekerezo ziruka zigana kuri Landy bamaze igihe babikora
Liana ati" bea ko numva ntameze ok.
Ruger ati" ariko nigihano?
Liana ati" utangiye kuvuga nabi. Ni igihano se gute ? Nawe ntibyakubagaho.
Ruger ati" ok ndabyumva noneho. Reka nkureke ubanze umere neza. Gusa ejo nzagenda.
.
Liana ati" nonese uzagenda ubutagaruka.
.
.
Ruger arabyumva maze aramureka. Gusa akomeza kwibaza kuri uriya mukufe.
.
Mu rukerera rw'akare saa kumi z'igicuku zishyira saa kumi nimwe yarabyutse abona Liana aracyasinziriye, afata imyenda arambara maze ajya muri garderobe ya Liana akuramo wa mukufe awushyira mu ikote maze arangije ava mu rugo. Yaje ahantu hamwe azi neza ko ariho hagurisha imukufe nkiyo ihenze. Ahageze baramwakira maze abaza umwe mu bahakora niba azi uwo mukufe afite. Undi arabyemera..
.
Ruger maze amwereka ifoto y'umugore we amubaza niba ariwe waje kuwugura.
Undi arabihakana avuga ko ari Umugabo bawugurishije.
.
Ruger arabyumva maze arataha.
.
Udacikwa na Episode 21
Comments