logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP51

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Nakupuye umuriro kuko nabonaga nta yandi mahitamo ahari. Nahise nanjye njya kuryama ariko rwose numvaga mu mutima ntamerewe neza pee.


Ubwo bwacyaga numvaga nshaka kubanza kugira ibyo mvugana na Aida kuko nabonaga akabije kunyinjirira cyane kandi simbikunda.


Nakomanze ku cyumba cye ariko mbura umuntu unkingurira. None yaba yapfuye mwo kabyara mwe!!! urumogi yaraye anyoye ruvanze muri divayi ubu rwamuguye amahoro ra?


Narakomanze ntiyakingura niyemeza gushaka uburyo bakora bugatuma inzogera ivuga. Nibutse ko inzu mbamo ifite inzogera ivuga iyo habayeho gushya maze ntwika ibipapuro negereza iyo nzongera maze na yo si ukurira yivayo


Mu masogonda make nabonye Aida asohoka yiruka avuza induru ngo inzu irahiye. Nahise musumira musinikira mu ntebe 


Namuteye urushyi rwiza maze mubwira guceceka


*Aida:* Nagutwaye iki se kandi wowe


*Veronica:* Icyo ni cyo kibazo cyawe ntushobora kumenya ko wakosheje. Nagusabye kuguma mu cyumba cyawe ariko kugumayo byakunaniye. Ushaka nkore iki?


Yanyitegereje yahiye ubwoba


*Aida:* Veronica ariko windenganya si ikosa ryanjye. Wikomeza kunyuka inabi rero


*Veronica:* SInagusabye kunsubiza. Hano ni iwanjye urasabwa kugendera ku mategeko yanjye. Sinkavuge ngo unsubize sinshaka gushyogoranya nawe


Natangiye kumutera inshyi ntitaye ngo ndakubita hehe na hehe


*Aida:* Ese urashaka kunyica?


*Veronica:* Ubundi se wambabariye ugapfa ko ari bwo natuza?


*Aida:* John amenye ko wankubise nyamara muzabipfa


*Veronica:* Naho se namenya ko wanyoye urumogi ukanaryamana na Leon?


Nabivuze mugarika mu ntebe mwicara hejuru mufata mu ijosi


*Veronica:* Umva witonze ibyo ngiye kukubwira kuko sindi bubisubiremo. Ndi umusazi kandi nukomeza kunzamurira ibisazi ndakwica nzabyirengera. Igihe cyose uri hano usabwa kugendera ku mabwiriza nguhaye, ukirinda kureba ibitakureba no kwivanga mu byo utatumiwemo. Uranyumva neza?


Nari nkiri kumubwira ibyo nanamwicaye hejuru numva barakomanze. Aha na ho wagira ngo hahindutse kwa muganga ni ho hahora abarwayi cyangwa mu rukiko hahora ababuranyi.


Nararebye mbona ni Ryan nuko mpaguruka kuri Aida njya gukingura


*Veronica:* wowe uragenzwa n’iki hano?


*Ryan:* Nagatangaye kuba utari umutiganyi. Ukaba umufashe ku ngufu erega


*Aida:* Oya ahubwo yari arimo kunkubita


Nahise nsingira imbunda yanjye numvaga nahita muturitsa umutwe kuko amagambo avuga antera isereri neza neza.


*Veronica:* Mbare kabiri wageze mu cyumba cyawe se ugabanye ivogonyo


*Ryan:* Ariko se wagiye ushyiramo imiyaga koko?


*Veronica:* Ahubwo se wari wabona iki?


*Ryan:* Umva tuganire ariko banza ushyire imbunda hasi kuko sinje kurwana urabizi turi abafatanyabikorwa


*Veronica:* Byatangiye uzana roza zirabura, uranshimuta, untera ubwoba, ni kenshi twashatse kwicana, uba buri gihe ushaka ko turyamana, none ubu ushaka iki bwo?


*Ryan:* Nje kukwereka icyo nshoboye kuko ubu mfite amakuru ahagije kuri musaza wawe.


Yahise ampereza ibahasha yuzuye impapuro nuko duhita dusohoka twicara hanze ku rubaraza.


Ngifungura natungukiye ku ifoto y’umusore


*Veronica:* Uyu ni we musaza wanjye se?


*Ryan:* Uwo yahoze ari musaza wawe ariko hashize imyaka itanu apfuye aguye mu mpanuka y’imodoka nkuko amakuru avuga


Umutima watangiye kudihagura cyane nibaza ukuntu musaza wanjye yaba yarapfuye ntamuzi, gusa ibyo Ryan yansubizaga byose yabaga yiyubikiye umutwe muri telefoni sinzi uwo bandikiranaga.


*Veronica:* Ryan ushobora kubika telefoni ukambwira neza


*Ryan:* Yego amakuru avuga ko yapfuye ariko nta wigeze abona umurambo we. Niyo mpamvu numva amakuru yuzuye twayahabwa na Carmen kuko ashobora kuba hari byinshi azi




*Veronica:* Nibyo koko ngomba kujya kureba Carmen.


*Ryan:* Ese waba iki tujyanye kureba uwo Carmen?


*Veronica:* Niba ushaka ko tujyana rero ndagusaba nanjye umbwire ukuntu umaze imyaka 5 yose utangiye kwihorera kwawe


*Ryan:* Reka ibyo ntibyari birimo


*Veronica:* Ubwo rero ugumane hano na Aida nubundi ngo wakunze amabere ye. Gusa umenye ko Aida ajyana n’ibiguruka byose


*Ryan:* Ndagusobanurira turi mu modoka tugenda.


*_Tugaruke kuri Victor_*


Nari ndi hafi yo kwa Veronica. Iri joro sinabashije gusinzira neza kuko nanjye natangiye kumukemanga rwose. Nahise niyemeza kujya kumureba tukaganira ku bintu nabonye mu kirahure kuko rwose sinari nasaze nabibonye neza. Ambeshye cyangwa ambwize ukuri ariko abone ko hari icyo namenye. Nari ngiye kwinjira mpita mbona asohoka ari kumwe na ka gasore nahoze mbona ejobundi bameze nk’abari gutongana.
Nahise nihisha inyuma y’igiti kinini cyari hafi y’aho asohokera ngo numve ibyo bavugana.


*Ryan:* Sinumva ariko uburyo uri gufatamo uriya mukobwa Aida


*Veronica:* Si ukumufata nabi ni ukumuha amasomo


Uburyo Veronica yavugagamo bwari butandukanye nuko avuga iyo turi kumwe. Ibyo byanteye amatsiko yo kumenya byinshi nanjye nkomeza kwihisha




*Ryan:* Veronica urabizi neza ko..


*Veronica:* Umva Ryan ibintu ni bibiri. Urahitamo kujya kureba Carmen cyangwa kuburanira Aida


Izina Carmen ryanguye mu matwi. Ni nde Carmen se bari kuvuga ubu?


Ko ntangiye kugarukira Celia se kandi.


Veronica yahise asubira inyuma nuko wa musore aba amubajije aho agiye undi amusubiza ko yibagiwe imbunda ye agiye kuyizana.


Undi yaramukurikiye nanjye numva ngomba gukurikirana iyi nkuru nibwo nahise nshaka uko njya muri capot y’imodoka. Nagize amahirwe sindi muremure nigiriyemo ndaryama neza ubundi ntegereza ko bagaruka kuko icyabonekaga cyo iyi modoka ni yo bari bugendemo.


Na bo ntibatinze kugaruka nuko nkomeza kumva ikiganiro


*Veronica:* Ariko uzi ko nagombaga kugufunga amaso


*Ryan:* Kubera iki se kandi? Ntuzi ko ariko ngiye kuguha amakuru ushaka nanjye


*Veronica:* Ikibazo ugiye kumenya aho John aba


*Ryan:* Ese ubundi uwo muginga ari hehe? Ubu niba atarapfuye wasanga ari gucuruza ibiyobyabwenge muri gereza


*Veronica:* Umva rekera aho gutuka John umbwire uburyo ushaka kwihorera ku muryango wa ba Kaba


Ngo kwihorera ku muryango wanjye? Mana yanjye ibi ndi kumva ni byo cyangwa ndi kurota?


*Ryan:* Byose ndi kubifashwamo na Julia umugore wa Fernando, gusa na we ari kumfasha atabizi buriya


*Veronica:* Ntumbwire ko Julia ariko ari ihabara ryawe?


Numvise nahita nsohoka ngo mbabaze neza ariko nibuka ko nsohotse imodoka igenda ari jye nasigara mu muhanda ndakomeza ndihangana nkurikira ikiganiro


*Ryan:* Oya ahubwo twese twarafatanyije. Urumva kugirango abashe kugera muri uriya muryango yari akeneye umwana kandi Fernando ntiyari ashoboye kumutera inda


*Veronica:* Ushaka kumbwira ko Fernando atabyara se noneho Pablo akaba ari umwana wawe?


*Ryan:* Kuraho akabazo ushyireho akadomo.


Sinatunguwe no kumva ko Julia yambeshyeye umuhungu urukundo adafite ariko sinigeze nkeka ko umuhungu wanjye atabyara.


*Veronica:* Iyi nkuru ninyikoza Carmen ko Pablo atari umwuzukuru we noneho arahita yicwa n’umutima rwose. Eh wana innkuru yawe inkoreye umunsi rwose.


Nahise nibaza impamvu uyu mukobwa namwizeye buhumyi none ni ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama. Nyuma y’iminota nka 30 imodoka yarahagaze, numva inzugi zikinguka, basohoka mu modoka.


Navuye mo nanjye nihisha inyuma y’ikigunguru cyari gihari ntegereza ko bagaruka bakagenda nanjye ngashaka uburyo najye kureba Carmen kuko nahise mvumbura ko ntawundi bavugaga ubwo bavugaga ngo namenya ko Pablo atari umwuzukuru we. Kumbi ntiyapfuye?


Nyuma gato numvise imirindi bagaruka


*Veronica:* Sinakubwiye ko Carmen nta kintu ari budutangarize?


*Ryan:* Umva akeneye muganga kuko ntagomba gupfa atatubwiye twaba duhombye rwose.


*Veronica:* Nashaka apfe kuko rwose ndamuhaze weeeeee, asyi we


*Ryan:* Ngiye kohereza umuganga wo kumwitaho nubwo agomba gupfa ariko si nonaha.


Bahise burira imodoka baragenda


Nasigaye aho nibaza icyo nkora ngo mbone Carmen, nibaza icyo nkora ngo mutabare, nibaza byinshi. Nabaye imbwa igihe kinini, igihe kirageze ngo ngire icyo nkora nk’umugabo, ntabare Carmen.
Byanjemo kwigira muganga nkinjira aho carmen ari, ubundi ngashaka uko mutorokesha


*_Eheeeee. Fuatilia sinema sasa. Ubu se aka gasaza karigira muganga bikunde koko cyangwa barakavumbura kabigenderemo na ko? Hagati aho se Leon ntiyaba asanzwe azi uyu musaza? Agace ka 52 kazaza vuba_*

Comments