Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, Varu hari ikintu agiye gusaba Juliana.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Juliana ateze amatwi, Varu nawe arimo kumureba.
Juliana ati" nukuri kwimana mfite amatsiko yo kumva ikintu boss yaba agiye gusaba Julianaa
Varu ati" kirahari.
Juliana ati" ngize amatsiko Ariko n"umutima wanjye urahagaze.
Varu ati" ntugire ikibazo byose birashingira kumahitamo yawe.
.
Julianaa ahindukiye abona tableau y"agatangaza ishushanyijeho Roxy. Ni nziza bihebuje. Julian atera intambwe arayegera arayireba arayitegereza Cyane. Varu naw akomeza kumwitegereza cyane.
Juliana ati" Boss wihangane mvuge ijambo ariko ntubifate nabi.
Varu ati" ushaka kuvuga iki?
Juliana ati" nako reka nceceke.
Varu ati" hari icyo ushaka kuvuga kumugore wanjye ndabibona. Kandi kuba wavuga uko utekereza ibintu kuri njye ntakosa nabibonamo.
.
Juliana aramureba ati" mvuge?
Varu ati" vuga.
Juliana ati" njya mbona ibara umugore wawe afite inyuma atariryo bara afite imbere.
Varu ati" si wowe gusa wabibonye papa gutyo! Nanjye nsigaye mbona ko njya kubana nawe nitiranyije amabara.
.
Juliana agaruka imbere ye ati" ngo mwisi no mu mibereho habaho kubusanya. Ariko nkibaza Ese koko niko Imana yabipanze?
Varu ati" navuga ko abantu aritwe tuba tutazi ibyo dushaka.
.
Juliana ati" wihangane kuba narinkuvangiye kandi hari icyo washakaga kunsaba.
Varu ati" Juli ntuze kubifata nkaho naba ndi umugabo w'ingeso. Ariko ni wowe nsigaye numva uhumura muri iyi nzu gusa.
Juliana agwa mu kantu akanura amaso.
Varu ati" nakubwiye n'ibintu bisanzwe utaza kubifata nabi.
.
Juliana araturika araseka cyane!
Varu ati" bigenze bite ?
Juliana ati"boss nukuri nawe uzi gutebya no kuganira.
Varu ati" am sure.
Juliana ati" you are not sure! Ni gute wakumva impumuro ntagira. Abantu nkatwe nta mumurp tugira.
Varu ati" mugira uyumwimerere idakibije. Abandi ugiye kuvuga bahumura ibirungo baba biteye gusa.
.
Ako kanya telephone ya Juliana irasona abona ni Faruma umuhamagaye maze aritaba .
Juliana ati" karame Faru! Ngo!.
.
Juliana ahita ava mu cyumba cya Varu aragenda aza muri saro avuga.
Juliana ati" ndaje .
Juliana agaruka kureba Varu ati" wampa.agahusha gato nkagera mu rugo ?
Varu ati" habaye ikibazo se?
Juliana ati" ni akabazo gato.
Varu ati" genda.
Juliana ati" wihangane ntabwo ntinda
.
Juliana aragenda. Ariko varu arabibona ko Juliana ashobora kuba agize ikibazo gikomeye.
.
Juliana uko yakageze iwabo asanga hari ikibazo gikomeye bagiye kubirukana mu nzu. Babaga mu nzu batijwe n'umuntu. None umugabo wari warabagiriye neza akabatiza inzu yarapfuye. None umugore we w'uwo mugabo yaje kuyibaturumburamo.
Faruma ati" sisi turakora iki turajya he !
Juliana ati" Mana Nyagasani kuki Imana yemeye ko biba.
.
Ako kanya Vedasite aba arinjiye. Juliana amubonye amererwa nabi mu nda.
Veda ati" ariko juli nubwo nakubabaje ko nemeye kwicuza nkanasaba imbabazi...
Juliana ati" veda wambabariye. Njyewe inzira navuyemo utekereza ko nakongera kuyinyura? Niba warahindutse nibyiza. Ubwo uzabera mwiza undi muzahuza.
Vedasite ati" uriya mugore maze kuvugana nawe. Iyi nzu agiye kuba abaretse mube muyirimo. Muhaye amafaranga make.
.
Juliana ahita atomboka ati" genda usubirane amafaranga yawe.
Veda ati" ariko se ufite ikihe kibazo.
Faruma ati" Sisi uranga ko Veda adufasha urabona turagana hehe.
.
Kurundi ruhande muri Canada.
Hari urimo gukomanga kumuryango w'icyumba Roxy abamo. Anafite indabo. Roxy aje gufungura abona ni WA munyamerika urimo kumushaka cyane w'igisaza.
Roxy aramureba ati" niki Francis urashaka ikim
Francis ati" nshaka kumarana nawe agahe .
Roxy ati" umva kuri njye suko bikora.
.
Ubwo barimo kuvuga in English nuko ndimo kubyandika mukinyarwanda.
Francis ati" nakwishimiye. Kandi umpaye akanya nagufasha.
Roxy ati" oya.
Francis ati" no?
Roxy ati" yes no!
.
Francis agenda ababaye.
.
Tugaruke mu Rwanda.
Juliana ntabwo ashaka ubufasha bwa Vedasite ndetse yanahise amusohora hanze.
Mama Juliana ati" waretse umutima ufite Vedasite Niba yemeye kudufa ukamureka akadufasha
Juliana ati" mama wibagiwe ko veda ariwe nkuru mbi ya mbere nagize mu buzima ??
.
Uwo mwanya bakiraho hari uwinjiye bose bamubonye barikanga ! Juliana we aratungurwa cyane.
Juliana ati" Boss urakora iki hano !
.
Udacikwa na episode 30
Comments