Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Briana yacanganyikiwe atarabona umwanzuro yafata. Niko kandi kandi Daria na Fnny nabo barimo baterana amagambo kuruhande Briana akwiye kubarizwaho.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Uko baterana amagambo Briana nawe niko arimo kugenda yumva ibyo abvuka ariko umutima we uri kure . nawe arimo gutekereza ahubwo umutwe washyushye cyane,
Daria aramureba cyane ati” Bria hano ukwiye kugira ubwenge.
Fanny ati” Yego nyine n’ubundi agomba gutekereza bihambaye. Akagumana urukundo rwe akanita kuri mama we.
Daria ati” Njyewe rero mpagaze kuruhande rw’uko Bria utajya kubabaza mama wawe.
Fanny ati” Nonese akareka urukundo rwe?
Daria ati” Ariko njuyewe ntekereza ko urukundo rutakabaye rugira amagorane.
Fanny ati” ariko Jamali nawe ibyo yamusabye nuko akeneye ko urukundo rwabo rutagwa rugomba kugera kubunsinzi. Kandi koko iwabo mu rugo kwa Jamali ukize kuriya biragoye ko bapfa kwemera Briana gutyo gusa.
.
Daria ati” Hanyuma se kuki Jamali we atareka umuryango we niba batakwemera amahitamo y’umutima we.
Fanny ati” Jamali arimo guhanira icyo bagira. Jamali atandukanye n’umuryango ntacyo baba bafite.
DDaria ati” Ahaaa!
.
Daria areba Briana abona Briana arimo kubareba gusa ntacyo avuga.
Daria ati” Briana ahasigaye ni ahawe.
Briana ati” Koko nkore iki??
Daria ati” Bria tekereza igikwiye. Rwose.
.
Briana areguka ati” Koko najya kuvuga ko ari imfubyi gute ??
Daria ati” Nyine urumva icyo kintu wagikora gute??
Fannya ati” Ariko njye sinumva ko uzaba wihakanye mama wawe. Si umunsi umwe wo kugira ngo wemeze umuryango wo kwa Nyokobukwe.
Daria ati” Ariko Fanny wihagarara nabi.
Fanny ati” Ntabwo mpagaze nabi.
Daria ati” usa nkaho urimo kwirengegiza agahinda Mama Briana azagira niyumva ukuntu Briana yambaye agatimba aadahari nk’umubyeyi we.
.
Fanny ati” Nonese ubundi kuki Briana atabavuganaho na mama we bakabyumvikana.
Daria arabaseka ati”Mbese Briana ajye inama na mama we y’uburyo yajya kumwihakana. Koko aho harimo irihe shema n’agaciro??
Fanny ati” Dari bisa nkaho wowe ushaka gufata urukundo rwabo ukarugeza kumusozo.
Briana abonye bakomeje guterana amgambo abasaba guceceka.
Briana ati” mwakoze kunama zose mwagiye mungira. Hasigaye njyewe. Kandi ndizera ko umutima wanjye utagomba kunshuka.
Daria ati” Aho ni sawa.
.
Ako kanya Jamali aba aramuhamagaye kuri telephone. Briana afatatelephone. Fanny mna Daria barimo kureba.
Fanny ati” Urabona ko Jamali yitaye kuri Briana we yiteguye kurwana intambara yose.
Daria ati” Oya njyewe ndimo kumvamo kwikunda gukabije.
.
Briana ajya kuvugana na Briana abandi basigara basigana baterana amagambo buri wese nuko abyumva.
.
Iminsi nayo iomeje kwicuma/. Briana akomeza kujya ajya mu kazi uko bisanzwe. Yataha akajya avugana na mama we neza uko bisanzwe ariko yaba arimo kumureba akajya yibaza ukuntu azajya kumwihakana akumva biramurenze. Kimwe kandi nuko no kuba yareka Jamali yumva bitakunda.
.
Jamali yaje kubonana na Lucas ni mushuti we. Baza kuganira.
Lucas ati” mwana aho kugora Briana niba iwanyu batamwemera wamuretse akigendera niba utamukurikira.
Jamali ati”Luca. Uriya mukobwa ni mwiza sinamureka pe ariko nanone sinanakwemera no kwibuza byose. Ubwo se nazabaho gute??
Lucas ati” Nyine wahitamo hagati y’urukundo n’ubuzima.
Jamali araseka ati” Kuki se ahubwo ntahitamo kubiboa byose. Ubu buzima rega n’umukino w’ikarita.
Lucas ati”None ukizera ko uriya mwana azahakana mama we kubera wowe koko!
Jamali ati” Sha azabikora ndabizi. Nubwo ari mwiza ariko ntabuzima afite. Nawe akeneye kubona ariho.
Lucas ati”Mbese ubuzima ashaka buri muri wowe.
Jamali ati”Yego. None afite iki kindi??
Lucas araseka bakora cheers bakomeza kunywa.
.
Bidatinze igihe cyarageze. Briana nawe yitekerejeho neza n’icyo agomba gukora yamaze kukibona.
Asohoka mu nzu. Mamawe yicye hanze. Briana aramurebaaa. Agahinda kabanza gusa n’akamwica ararira amarira aramanuka.
Mama we ahindukiy agiye kumubona Briana nawe ahita areba kuruhande kugira ngo mama we atabona ko arimo kurira. Maze arihanagura vuba arangije aza imbere ya mama we arijisha.
Mama we aramureba ati” Mwana wanjy bize kugenda neza. Ntihagire ikibaza cyakomeretsa umutima w’umwana wanjye.
Briana ati”Yego. Kandi urakoze mama.
.
Briana ava mu rugo agera ahantu kumuhanda yariyavuganye a Jamali ko bahurira. Jamali azanye imodoka aje kumufata.
Ubwo aramufata aramujyana bagera mu rugo asanga mu rugo kwa Jamali bose barahari bamwiteguye. Baramwakira bararya barwanya.
Nyuma yo kurya no kunywa baza kuganira. Briana n’ubundi bari basanzwe bamuzi kubera ko abakorere ariko ntabyinshi byihariye by’ubuzima bwe bari bazi. Ubwo batangira kumubaza kuby’ubuzima bwe.
Papa Jamali agera naho amubaza kumuryango we. Briana mbere yo gusubiza abanza kurebana na Jamali. Jamali asa n’umwicira isiri as an’umwibutsa ko agomba kuvuga ko ari imfubyo ko aribwo bapfa kumwemera iwabo.
.
Mama Jamali ati” Briana ko utadusubiza kuby’umuryango wawe//
Briana ati”……
.
Udacikwa na Episode ya 39
Comments