Loading verse...
Duheruka Ruger agiye kujya iburasirazzuba ubwo yamaraga kuva mu rugo Liana nawe yahise ajya kwikomereza gahunda yarafitanye na Landy
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Mu nzira Liana arimo kugenda abyina music bacuranze na volume nyinshi cyane,. uko agenda abyina yisanzuye cyane Landy akamureba agaseka.
Liana ati' Niko ko urimo guseka??
Landy ati" Banza iwawe ubaho usa n'ufungiranye nta bwisanzure ufite buhagije.
Liana ati" Kubera iki?
Landy ati" Nkurikije uko wirekuye hano. bisa nkaho uba wabuze ubwisanzure iwawe mu rugo.
Liana araseka ati" Birumvikana hari ibyo nabasha gukora mu nzu.
.
Landy ati" Kuki se uba ukwiye kubaho uba ukwiriye kubaho Liana.
Liana ati" Wapi sha. hariya mba ndi umubyeyi.
Landy ati" Nonese kuba warabaye umubyeyi bihindura uwo uriwe??
Liana ati" Nyine ngo hari ibyo uba ugomba gusiga.
Landy ati" Wapi rwose. kubera iki umugabo wawe yaguhatiriza uko witwara??
Liana ati" Mvuze ko agena uko nitwara naba mubeshyeye rwose. ariko nyine iyo hari ibyo atakunze cyangwa bimubangamiye ndabibona.
.
Landy ati" Akabangamirwa niki se? niba hari ibyo adakuda ariko wowe bigushimishije kubera iki atabyakira?
Liana ati" Byibura wowe ufite uko wumva ibintu rata.
Landy ati" U muntu aba akwiye kubaho uko abyumva.
Liana ati" Abagabo bose siko babona ibintu gutyo.
Landy ati " Ubu nuku watangiye kwiyambarira wasanga yabikomeje.
L iana ati " oya ntiyabakomeje ariko ntiyanabikunze.
Landy arasekaati"Nyine ubwo niba atabikunze byamaze kuba ikibazo. ariko Liana ya ubaho nkawe.
.
Kurundi ruhande Bona ageze kuri Ruger .
Ruger ati" Urihuse man.
Bona ati" yeah. man nuko akazi kagiye kuzakwica ntakuruhuka.
Ruger ati" None ngomba kwifuza kumugore.
Bona araseka.
Ruger ati" Ahubwo twagiye.
Bona ati" Si ukwikozayo se duhita tugaruka.
Ruger ati" Niko bimeze.
.
Binjira imodoka maze Ruger ayiha umuriro bafata inzira.
Ruger ati" Ibaze ko njye na madamu twarimo tubyitaho nkahita mbona Call.
Bona araseka ati" Telephone yayigukujemo man.
Ruger ati' Yego da!
Bona ati" Mbega mbega! sha njye sinzi ko byakunda. ubwo se Umudamu yabyemeye arabyakiriye.
Ruger ati" None ko aba mbaza amafaranga se yajurira.?
Bona ati" Ubwo nugaruka muraza gukumburira aho mwari mugeze.
Ruger ati" Niko bimeze.
.
Tugaruke kuri landi na Liana nabo baracyagenda baganira baseka.
Liana ati" Mfite amatsiko ya hantu tugiye.
Landy ati" Ni ahantu heza nakunze handuhura cyane hanjyana kure y'isi isanzwe nkumva meze neza.
Liana ati" Ubundi kubera iki wahisemo njye ko twajyana aho hantu.
Land araseka ati" Kweri umbabajije icyo kibazo.
Liana atoi' None se !
Landya ati" Nuko mbona uri umuntu uri umuntu udasanzwe.
Liana ati" Umuntu udasanzwe.
.
Uwo mwanya telephone ya Liana irasona Ruger aramuhamagaye yikangammo, Landy arabibona
Landy ati' aragiuhamagaye??
Liana ati''Yego.
Landy ati" Mureke.
Liana ati" Uriya ni Umugabo wanjye.
Landy ati" Ndabizi.
Liana ati" Ubuse mu bwire ngwiki?
Landy ati" Ugize ubwoba bwiki??
.
Liana ati" hari n'igihe wasanga agarutse mu rugo.
Landy ati" Nawe urahavuye kuko ugira gahunda zawe..
.
Liana atekereza kubyo Landy arimo kuvuga, telephone ivaho. hashize akanya telephobne irongera irasona maze aritaba.
Ruger ati" Honey cava!
Liana ati" Cava.
Ruger ati" Ndagukunda cyane.
Liana ati' Nanjye.
Ruger ati" Ese kuki usigaye uvuga ngo nawe....
.
Bona akumva ibyo Ruger avugana n'umugore we . kumbe umuhanda ba Landy barimo ninawo muhanda Ruger na Bona niwo barimo. ndetse ahubwo bari inyuma yabo gato cyane.
.
Liana ati" Cher nanjye mba mvuze ko nkukunda.
Ruger ati" Ariko usigaye utabyatyura neza nkuk mbere wabivugaga.
Liana ati" Cher urabizi ko natkibazi gihari.
.
Ruger ati" Basi nizere ko utarakaye, narimpamagariwe akazi kandi urabizi dukeneye amafaranga.
.
Liana yibuka ko ari Leya wamuhamagaye, aho kumva. ibyo Ruger avuga atekereza ibindi.
Ruger ati" Ndibuze kugaeruka kare.
Liana ati' Sawa.
Ruger ati" Uracyari mu buriri cyangwa wabyutse?
Liana ati" Yego.
Ruger ati" Yego iki?
.
Imodoka ya ba Ruger irimo kwiruka cyane igeze hafi yabo neza iri inyuma yabo.
Liana ati" Ndacyaburimo.
Ruger ati" Wawooo ugumemo nze kugusangamo kuko ndagukumbuye cyane nkumbuye ibihe hbyanjye nawe.
Liana ati" Yego. chou.
Ruger ati" Sawa bye.
.
Bava kuri telephone, Liana arebye Landy abona yikarumye cyane.
Liana ati" Ko wikarumye cyane Landy.
Landy ati" Ntakibazo.
Landy ati" Ariko ubundi ukumnda Umugabo wawe bingana iki??
Liana ati"Mbega ikibazo.
Landy ati" Ariko kirumvikana.
Liana ati" ntabwo nzi ikigero nabishyiraho.
Landy aramwenyura. Liana arabibona ati" Ko ubisetse.
Landy ati" Oya ntabwo mbisetse.
.
imodoka ya Ruger itangiye gushaka uko ibadepasa. ntibazi ko ari Landy na Liana bari imbere yabo.
Bona ati" Iyi modoka iri mbere yacu ni nziza cyane.
Ruger ati'" nyine urabobna ko ari iy'umuntu yufite amafaranga.
Bona ati' Ubu abagore bacu nizi modoka nabo bifuza.
Ruger araseka ati"Yego da!
Bona ati" Kuba tutazifite baba baona turi utugabo tw'amabwa
.
Ruger ati" Nyine agaciro ku mugabo n'icyo Umugore amukuyeho.
.
bageze imbere baradepasa, Bona arwana no kureba umuntu waba utwaye iyo modoka. batambukaho arababona ariko ntiyababona neza. gusa amsura abonye nubwo atayabonye neza asa namuca mu maso ayatekerezaho neza.
Bona ati" Uziko mbonye umuntu usa n'umugore wawe muri iriya modoka.
Ruger ati" Umugore wanjye??
Bona ati" Nukuri umukobwa uyicayemo arasa n'Umugore wawe.
Ruger ati" Abantu bo barasa.
Bona ati" sha we barasa neza neza.
Ruger ati" Ubwo ni uwo bas nyine.
Bona ati" Ahubwo se abaye ariwe?
Ruger ati"Yaba ariwe gute yaba ageze inaha gute??
Bona ati" Nuko utamubonye. cyangwa ugende gake bongere baduceho nawe urebe.
.
Ruger ati"Renga ngabanye ndebe uwo muntu usa n'umugore wanjye.
.
agabanya akavuduko atangira kugenda gake.
.
Udacikwa na Episode 16
Comments
Login to comment.
No comments yet.