Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, Liana afite ikibazo cy’abanyeshuri biganye bagiye kuzaza kubasura bakazabanyuzamo ijisho.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Ni joro bari kumeza barimo kurya. Gusa Liana wapi nta patit afite intekerezo ziri ku bashitsi bagiye kuzaza kubasura. Aho kurya arimo kudodanga ikanya ku isahani. Ruger akabibona. Nawe ka petit kaba karagiye arambika ikanya hasi. Dona na Mally nubwo ari utwana duto turabibona ko harimo ikibazo. Ubundi baryaga baseka kumeza hari igiparu gishimishije.
.
Mally ati” Mama , Papa mwese ko mutarya hari ikihe kibazo?
Ruger ati” Mama wanyu arahangayikishjwe……
Ruger atarasoza kuvuga Liana ahita amuca mu ijambo ati” Ntakibazo gihari bana banjye murye.
Mally na Dona barabyumva ko bahawe ibisubizo bihabanye.
Dona arabareba ati” Ariko murabusanyije mama. Papa avuze ko uhangayitse naho wowe uvuga ko ntakibazo ghari.
Liana ati” oya ntacyo. Papa wanyu yarazi ko mpangayitse ariko ntabwo mpangayitse.
Mally ati” Nonese niba ntakibazo ghari ko mutarya kandi ibiryo biryoshye?
Liana akora ka Mally mu mutwe ati” Ngaho ni murye muryoherwe kuva biryoshye.
Mally arasejka ati” Yego biraryoshye cyane mama kubera ko uzi guteka cyane.
Liane asekamo maze arahaguruka ava kumeza aragenda.
.
Aza mu cyumba. Ibitekerezo muri we byashyushye cyane. Ruger nawe arahaguruka aaza amusanga mu cyumba.
Ruger ati” Ese Liana uraboa tutarimo kwishyuhiriza umutwe kubusa?
Liana ati” Ruger ntabwo abantu twese twakira ibintu mu buryo bungana. Njyewe nzi neza agaciro kibi bintu.
Ruger aramwegera aramufata ati” Liana tugiye kwinaniza cyane kubwo gushaka kwereka abantu ubuzima tudafite tutabayemo mu by’ukuri.
Liana ati” Cher sinzi impamvu utarimo kunyumva . nukuri dukeneye kwihagararaho.
.
Ruger aramurekura ati” Ndakumva pe! No guhanga kwawe mbihaye agaciro. Ariko se kwishyira mu mwanya tutarimo nibyo bikenewe mu byukuri?? njyewe nzi neza ko aribyo byadushyira mu byago kurushaho kuruta uko abantu badusanga uko turi. Bakabishima cyangwa bakabinenga ibyo ntabwo byaba ari ikibazo cyacu.
Liana ati” Njyewe sinshaka abansuzugura cyangwa abasuzgura umuryango wanjye.
Ruger ati” None se aho gushyuha mu mutwe twabahakaniye ntibazaze.
.
Liane ati” Ako niko kaba kabi cyane. Bahita bumva ko ntinye kuzabakira cyangwa ko nagize amasoni y’urugo rwanjye ntashaka ko barugeramo. Honey wakumva neza ibyo mvuga hano koko!
.
Ruger arabyumva abitekerezaho.
Liane ati” Basi reka turwana duhanyanyaze.
Ruger ati” Ok ndaza kugerageza ibyo nshoboye. Uko nshobozwa nuko bizagenda ntakundi. Kandi baby sinshaka ko uta umutwe ndashaka kubona Umugore wanjye ameze neza.
Liana ati” Uraba ukoze cyane.
.
Ruger aramufata aramwiyegereza Liana agwa mu gituza cye.
Ruger ati” Honey ndashaka ko utekana n’ukomeze gupanika umutwe wawe.
Liana ati” Ndagusezeranya.
.
Iryo joro riratambuka Ruger asubira mu kazi ke uko bisanzwe agenda a suplying ama juice yabo ahantu hatandukanye.
.
Liane nawe ari mu rugo akomeje gupanga uko azakira abashitse be ejo. Ntashaka kuzanyuzwamo ijisho habe na gato.
Areba udutebe twabo, turamubangamiye cyane kandi arabizi neza ko nubwo Ruger yaza kubona amafaranga wenda aza kuboa ayo bahahisha gusa. Mugihe Liana we anashaka ko mu nzu yabo haza kuba hagaragara neza cyane kurushaho. Utwo dutebe rero abona turimo kumubangamira maze afata telephone ahamagara imwe mu nshuti ye yitwa Onette amusaba ko yamuguriza amafaranga. Onette yemera kuyamuguriza ayamwoherereza kuri telephone. Amaze kubona amafaranga ahita ajya gushaka umubaji wamufasha guhindura intebe ze zikaba nziza ukuntu. Bagura ibikoresho bike bindi bikenewe maze uwo mubaje aza kumukorera intebe arazihindura.
.
Kurundi ruhande Ruger nawe akomeje akazi ke arimo gusaplyinga juice ahatandukanye. Kwa Leya bahamagara kuri Company yabo bavuga ko bakenewe andi ma juice. Naho Ruger ayajyanayo.
Leya akimubona ati: Narikubabara cyane iyo bohereza undi muntu utari wowe.
Ruger ati” Kubera iki se ko twese abakozi ba Company yacu dukora neza.
Leya ati” yego ndabizi ko mufite abandi. Ariko hari igihe nyine uhuza n’umuntu. Ni wowe nishimiye rero.
Ruger ati Murakoze. None juice nzishyire hamwe njya nzishyira.
Leya ati” Oya bireke.
Ruger ati” Ngo mbireke biragenda ute??
.
Ruger agiye kubona abona haje abasore basuhuza Leya. Baramubaza bati ati” Mabuja ibyo tugiye gupakuura n’ibihe?
Leya abereka ibyo Ruger azanye.
Ruger ati” Leya ibi n’ibiki ??
Leya ati” Humura. Reka babikore.
Ruger ati” Nonse aba basore nturi bubahembe kandi kandi biri muri service tuguha?? kandi nanjye ni akazi mba ndibuhemberwe.
Leya ati” Wigira ikibazo nukuri! Kandi nusubira no ku kazi kwawe uvuge ko ari wowe wabikoze amafaranga yawe bayaguhe. Ahubwo reka babikore wowe uze tube tuganira.
.
Ruger ati” Ok.
.
Baza mri Office ya Leya. Baricara Leya amuha icyo anywa.
Ruger ati” Mwe amafaranga mwayakuye he??
Leya araseka ati” Ruger nawe amafaranga wayabona .
Ruger ati” Njyewe narayabuze. Ariko ntacyo bitwaye da! Kuko mbasha kubona make atuma nita ku muryango wanjye.
Leya ati” Ariko banza ukunda umuryangi wawe cyane??
Ruger araseka ati: None?? Family is first.
Leya agaseka ati” harya ubundi ubwo ukorera angahe ku kwezi??
Ruger ati” Ni 120k ku kwezi.
Leya ati” Mbega udufaranga duke.
Ruger ati” Ariko tubasha kubaho ntabwo nagaya.
.
Leya ati’ Ariko unabishaka nanjye nzaguha akazi.
Ruger ati” Uri sure se! Nagakora kandi.
Leya ati” Twazabivuganaho neza.
.
Ako kanya telephone ya Leya irasona aritaba avugana n’abamuhamagaye maze arahaguruka.Leya ati” Ngiye ku kabari kanjye.
Ruger ati” Ufite n’akabari se??
Leya ati’ Yego.
Ruger ati” Ufite amafaranga.
Leya araseka maze akora mu isakoshi agiye guha Ruger amafaranga, Ruger arayanga.
Ruger ati” Buri uko nje hano ntabwo wajya amafaranga. Ahubwo ujye umpa akazi nkuko waribivuze. Ahubwo niba nubu ugafite wambwira. Kuko nkeneye amafaranga.
Leya ati” Niba ukeneye amafaranga se wafashe naya ndimo kugha.
Rugher ati” Oya wampa akazi nkayakorera ahubwo. Kandi nkeneye amafaranga cyane uyu munsi pe!
.
Leya aramwitegereza ati” Ni joro uze ku kabari kanjye uhostinge niba wumva wabishobora. Ndaza kugushyira muri Vip.
Ruger ati” Ntakibazo nukuri kandi urakoze ndaza kuza rwose.
.
Tuze kuri Liana yagiye kumuturanyi arimo gutitira ibisorori azakoresha ejo n’amasahani. Amaze kubitira arabizana abipanga mu kabati ke bigaragara neza.
.
Mu masaha y’ijoro Ruger aramuamagara.
Ruger ati” Cher wiriwe neza.
Liane ati’Yego chou! Wowe se??
Ruger ati “ Ni sawa . cher ntabwo ndataha vuba.
Liane ati” Kubera iki se kandi??
Ruger ati” Ngiye gushaka amafaranga uzakoresha ejo.
Liane at’ Cher ubwo ugiye gukora akahe kazi iri joro??
Ruger ati” Ngiye mu kabari.
.
Liana agwa mu kantu ati” Mu kabari kandi??
Ruger ati” Nonese ko ariho nabonye ikiraka. Simbikunze ariko nanone birakenewe ko amafaranga ukeneye ejo aboneka.
Liane ati” Honey ntabwo wakagiye mu kabari rwose.
Ruger ati” Ariko ibyo ukeneye ntibyatuma umpagarika. Ukeneye amafaranga siko bimeze?? rero niho ngiye ubwo tuze gusubira.
Liane ati’ Sawa.
.
Bava kuri phone.
Liana yumva n’ikibazo kuba Umugabo we agiye gukoa mu kabari ariko nanone akeneye amafaranga yejo.
.
Ruger agra mu kabari. Leya amuzana muri Vip aho ari buze kuba a servinga. Ni vip irimo abagore gusa.
Leya ati” Ruger ubundi sinakakuzanye hano . ariko kuva wanze amafaranga naguhaye aguhitamo akazi ubwo kora ntakundi.
.
Ruger atangira guseriva gutya abo bagore. Abo bagore baramukunda cyane bitewe nuko ateye. Abo bagore batangira no kujya bamugeraka amafaranga ngo abereke. Abandi ngo aryamane nabo.. arimo kubaseriva hari n’uwakoze ku gistina cye maze birabipfa atongana nawe. Uwo mugore asa nkaho ari ingare afata icupa arikubita Ruger kumutwe arawumena. Ibintu bibi cyane abashnzwe umutakano baza gutabara. Leya nawe araza abona uko bagize Ruger. Baramufata bamushyira mu modoka vuba bamujyana kwa Muganga.
.
Mu gicuku hafi saa cyenda z’ijoro. Liana yicaye ategereje abona Umugabo atashye afite igipfuko ku mutwe bawumennye. Liana biramubabaza cyane.
Liana ati” Cher kubera iki utakoze wirinda?
Ruger ati” Nonese ninjye witeye ibi byago? Hariya hantu nagiye gukora nuku bigenda ingaruka zabyo narinziteguye.
Liana ati’ Ngaho ryama uruhuke. Ariko ejo ntuzabwire abashitsi icyagukomerekeje.
.
Ruger asa n’ubabayemo ati” Ariko bea urabona ukuntu isura dushaka kugira itangiye kwangiza ibintu?? reba agiye mu madeni kugira ngo uhindure intebe.
Liana ati” Cher watuje ko uzabona agacir kibyo nakoze.
.
Ruger araryama. Bararyama.
.
Umunsi wejo uragera maze abashitsi babo baraza bose n’amamodoka baraparika. Liane na Ruger bahagaze aho barimo kureba.
Liane ati” Cher urababona ukuntu bamaze?? reba uko babayeho.
.
Baha ikaze abashitsi babo barinjira mu nzu.
.
Udacikwa na Episode ya 3
.
Comments