logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 13
Bose bakomeje kwibaza ikintu Kimonyo ari gushaka kubabwira birabayobera. Ariko we yari azi icyo ashaka kuvuga kandi yari yamaramaje ashaka gushyira ukuri ku mugaragaro ndetse yumvaga igihe kigeze ngo byose abishyire hanze.
Icyakora mbere yuko abivuga yabanje kongera gutekereza asanga ashobora kuba ahubutse kuko hari ukuri uvuga ugasanga aho gukiza byinshi ahubwo ugiye kubyangiza cyangwa se kubisenya.
Niyo mpamvu umuhanga umwe yadusabye kujya dukaraga indimi zacu karindwi kose mbere yo kuvuga kuko kurukaraga karindwi bisobanuye byinshi
Ahari wakibaza ngo bisobanuye iki
Burya ikintu cyose uzakenera kuvuga, bwaba ubuhamya, yaba inama utanga, cyaba igihano ukoresheje ijambo cyangwa se urimo kuganira, ukwiye kujya ubanza wakibaza uti ese ibi ngiye kuvuga ndabizi neza? None se niba mbizi uwo ngiye kubibwira biramureba? Niba bimureba se bimufitiye akamaro? Niba bikamufitiye se mbimubwiriye ahantu hakwiye? Niba hakwiye se mbimubwiye mu gihe gikwiye? Ese ibi ngiye kuvuga ntabivuze hari icyo byakangiza? Ese abandi babimenye hari ikibazo cyangwa ntacyo?

Ibisubizo kuri ibi bibazo nibyo bizatuma uhitamo kuvuga cyangwa se kutavuga icyo kintu.
Twikomereze inkuru yacu.
Kimonyo na we yamaze gutekereza ibyo byose asanga hari uburyo akwiye guhinduramo ibyo yari agiye kuvuga kugirango agire ibyo aba arengeye. 
Kimonyo: madamu rero nabikubwiye mu kanya ko ntakurenganya cyangwa se ntagucira iteka ku byo wakoze kuko burya umenya ikibazo ahanini ari uko ukigezemo. Ndahamya ko ntarafungwa uwari kukubwira ko bizabaho ugaca umugabo wawe inyuma wari kumwamaganira kure ndetse ukamuseka cyane rwose pee. Gusa byakubayeho atari no ku ngufu cyangwa se ku mayeri ahubwo bikubaho kuko wabitekereje ugasanga bikwiye. Gusa burya hari irindi kosa wakoze rirenze kuri ibyo
Umuhoza yahise yikanga kuko yumvaga ikosa riremereye yakoze ari uguca inyuma umugabo we afunze ndetse akagerekaho kuzana undi mugabo mu buriri bwe. 
Umuhoza: ubwo se ikosa rirenze kuguhemukira koko ni irihe rindi nakoze mugabo mwiza?
Kimonyo: none se ukekako Gatare kumenya ibyawe na Gaspard yabirose? Cyangwa ahubwo hari uwo wabibwiye arabimubwira na we? 
Ako kanya Umuhoza koko yahise abitekerezaho asanga uko byamera kose ni umuntu wamennye ibanga. Bivuzeko niba atari Gaspard wabikoze akabiganiriza wenda undi mugabo, ubwo ni undi muntu Umuhoza yabibwiye hanyuma aba ari we urenga abibwira Gatare.
Ntawundi waba abizi kandi ubwo nyine ni Muteteri. 
Umuhoza: ntabwo icyo nigeze ncyibazaho rwose pee. Gusa umpumuye amaso
Kimonyo: buriya rero ikintu cyose wowe wumva gikwiye kuba ibanga ntabwo ari byiza kugira undi wese wakibwira kabone niyo yaba umuvandimwe wawe cyangwa uwo mwashakanye. Ashobora kugihinduramo inkota azifashisha akurwanya 
Umuhoza: umva wikigora ubisobanura nahise menya uwabikoze n’icyabimuteye. Gusa nanone mpamyako kubivuga kwe hari icyo byakijije nubwo we yari azi ko abihuhuye. Imyaka nari maze iwacu nkubwije ukuri nahoraga nibaza amaherezo yanjye nkayabura. Ariko ubwo uzi kuba warahemutse ariko ukabura imbaraga zisaba imbabazi kuko wumva utatinyuka kuvuga ukuri. Nageze iwacu nanirwa kubabwira ukuri kose hamwe na bo byabayobeye. Bwa bwisanzure numvaga ngiye kubona ntabwo nabonye ahubwo ibintu byabaye bibi numva kwigunga muri jye, kwicuza no kwigaya, muri make numva sinzi ibijya mbere ahubwo ntangira kumva ndi bihemu, ikigoryi n’injiji…

Gasana wari witurije arimo yisomera agacupa yakomeje kubumvira ageze aho abaca mu ijambo
Gasana: rero ndi kubona uyu mugabo ashaka kuturaza twicaye. Kuko afite byinshi byo kuganiriza umugore we kandi koko birakwiye, ariko natwe ngo ashaka kutubwira no kudusaba. Ibi bintu murabona biri bukorwe byose ijoro rimwe koko?
Gacupa: jyewe narindiriye kurimaramo nkigendera akazadutumaho nyuma kuko murabizi sinasiga agacupa nakabonye rwose pee. Naho ubundi ndabona yararondogoye ariko sinamurenganya afite byinshi ku mutima ashaka kubohoka kandi arumva yabikorera rimwe gusa ntabwo byashoboka
Kimonyo: mutangiye kunyita indondogozi ubwo erega karabaye. Nabagoreweho nanjye rwose
Umuhoza: harya muhita muvuga ngo umuntu yabamereyeho urusya rutukura? Ubanza urwa Kimonyo rwo rwarabaye mauve. Ukuntu mwese muhise mumwitakana. Ese bwo bibaye ngombwa ntimwarara ra? 
Gatare: bibaye ngombwa twarara ariko nanone nkurikije uko ibiganiro birimo kugenda rwose ntabwo bizarangira vuba. Reka dusubire inyuma gato ahubwo kuri ruriya rwandiko jyewe numvaga ari ho twatinda kuko ukuri kose ni ho kuzingiye. Ese uriya Kadafi hari uwaba amuzi muri mwese?
Umuhoza: sha naba mbeshye rwose kuko uriya murumuna wanjye ibye yarabyimenyeraga sinigeze menya ibye n’abasore bakururukanagaho. Gusa nta musore nigeze mbona muri uru rugo pee.
Kimonyo: uriya musore nanjye simuzi ariko kumumenya byo biroroshye. 
Gasana: ariko se ko ushobora kuba wari ufite amakuru yose ariko ntuyatange koko byatewe n’iki ? Jye kugeza ubu sindiyumvisha impamvu waryamiye ukuri kandi uziko kuguhisha biri bukugaruke
Gacupa: muribuka ukuntu akunda kutubwira iyo kamugezemo? None byaramunaniye iriya minsi. 
Gatare: bimwe bye se ngo aho kuryamira ukuri azemera aryamire ubugi bw’intorezo?
Gacupa: cyane rwose. Ubundi uko kuri uri gukomeza gukikira ni ukuhe koko? Cyangwa sha Kadafi ni wowe mu yandi magambo, ni izina mwahimbye ngo nirimenyekana wowe uzabe umwere?
Kimonyo: oya ntabwo Kadafi ari izina nahimbye pee. Umubano wanjye na Gasaro wagarukiraga aho we ubwe yivugiye mu nyandiko kandi sinari gutinyuka kwegera umwana mbyaye. Rwose iyo mbigerageza ndabizi ko bitari kwanga ariko ntabwo uwo ari jyewe murabizi. Gusa nkuko mwakomeje kubyibaza nanjye ndarebye nsanga ni birebire pee. Uwashaka undi munsi abyimuriraho.
Gasana: kare kose se wari mu biki nyine. Iyo uba watubwiye kare ubu simba nicuye ibya mbere
Gacupa: wikabya nawe se. Wari waryama saa yine wowe koko ko iyo uryamye kare ari saa sita mbizi neza.  Ahubwo reka tumaremo utu ducupa ubundi twigendere hanyuma uzadutumaho tugaruke
Babyumvikanyeho gutyo koko maze bamaramo ibyo banywaga ubundi barasezera barigendera. 
Bamaze kugenda rero ni bwo Kimonyo na Umuhoza na bo bagiye mu cyumba nuko Umuhoza atungurwa no kubona ukuntu hashashe
Umuhoza: ntumbwire ko ari wowe washashe gutya ariko
Kimonyo: imyaka itanu nize byinshi chérie. Ahubwo ureke ejo ari jye nzateka urebe uburyo na byo naigaye mbizi ureke kera natekaga amazi nayo agapfuba cyangwa ugasanga yuzuyemo umwotsi
Umuhoza: sawa noneho reka mbanze noge nze turyame. Cyangwa twogane?
Kimonyo: oya genda woge kuko jyewe nari noze tugiye kuza iwanyu kandi ntabwo niyanduje ndakeka
Umuhoza yahise ajya mu bwogero nuko ubwo yavaga koga yaraje asanga umugabo aryamye agaramye yiyambariye agakabutura gusa, ahumirije amaso
Ubwo Umuhoza yamukubitaga amaso muri ubwo buryo yumvise ubushake bumuzamutse na cyane ko na we kuva yava aho atari yarongeye kubikora kubera igihe cyose yabitekerezaga yibukagako ari byo byatumye ata urugo rwe
Gusa yakomeje kwibaza aho ari bumuhere na byo yumva bimuteye isoni. Ariko se si umugabo we ubundi aramutinyamo iki?
Yahise akenyurura igitenge yari avuye mu bwogero yambaye ubundi amuryama iruhande atangira kumwagaza buhoro buhoro ari na ko amusomagura. 
Kimonyo yakomeje guhumiriza amaso, ariko atari ugusinzira cyangwa se gupinga ahubwo yari atangiye kuryoherwa.
Umuhoza na we yabiboneye ku ipfupfu yabonye ritangiye kuza hagati mu ikabutura ya Kimonyo ubundi aba amanuye ukuboko buhoro buhoro akoraho akomeza gukinisha inyubahiro
Kimonyo: wari uyikumbuye?
Umuhoza: cyane bitarabaho. Ahubwo se ndabyemerewe ko nakosheje bikabije?

*Ubu se yayimwima ra? Agace ka 14 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.