Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nageze mu rugo nicara muri salon ubundi mfata icupa rya divayi ntangira kunywa. Nakomeje kwibaza ku bimaze kuba byose, gusa sinabitinzeho, gukora imibonano ni kimwe mu bikenerwa n’umuntu cyane cyane umuntu mukuru nka njye. Kandi rwose amezi angahe nari maze nta mugabo mpura na we, none Brad arabishoje. Rwose nashaka na we yigurire agacupa kuko yakoze igikorwa cy’abagabo.
Icyakora Ryan yari mu kuri burya jyewe sinkunda ibintu bintunguye cyangwa se ibintu ntagizemo uruhare.
Navuye muri izo ntekerezo nibuka ko ibyo atari byo bindaje ishinga kuko icyari kinshishikaje ni ukwihorera ku muryango we wangiriye nabi mu buryo bwagutse. Nahise njya koga ndaryama.
Bukeye bwaho nakanguwe na telefoni yanjye. Numvaga uwanyegereza John namuhondagura. Amaze kubigira akamenyero kunkangura buri gitondo
*Veronica:* Noneho se bigenze bite John?
*John:* Ese telefoni ikumariye iki
*Veronica:* Wimbaza byinshi mbwira icyo umpamagariye
*John:* Vero, ndashaka ubufasha bwawe kandi birihutirwa cyane.
*Veronica:* Sawa ndaje nihuse.
*John:* Na wa muntu umaze igihe ushimuse yavuze ko ashaka kukubona
*Veronica:* Nakomeze abishake namubwira iki
Nahise mbyuka bwangu njya koga nibaza impamvu John anshaka bigeze aho. Gusa uko namwumvaga mu ijwi rye harimo guhangayika kandi sinsanzwe mbimuziho. Naroze nambara umwenda mbonye hafi, sinari mfite umwanya wo kujya gucagura ibyo nambara uwo munsi.
Ubwo nari ngisohoka nahise nkubitana na Brad ku muryango iwanjye
*Brad:* Veronica!!
*Veronica:* Brad bite ko unzindukiye?
Yego nibyo twararyamanye ariko se bivuze ko agiye kumbaho nk’ipata n’urugi ra?
*Brad:* Nashakaga ku..
*Veronica:* Umva Brad nshaka kugusobanurira. Ejo ndabizi ndanabyemera twararyamanye. Sinicuza ibyo twakoze ariko umenye ko byarangiriye aho byabereye
*Brad:* Tuza ariko Vero. Nari nkuzaniye sutiye yawe wayibagiriwe iwanjye ejo.
Nibyo koko nibutse ko nibagiriwe sutiye yanjye iwe kuko nambaye hutihuti numvaga ntashaka ko twongera. Ariko se mu kuri ni yo imuzanye cyangwa ni impamvu yashakaga?
*Veronica:* Iyaba nari wowe nayibika nk’urwibutso
*Brad:* Ngo urwibutso?
*Veronica:* Yego nk’urwibutso kuko bwabaye ubwa mbere na nyuma dukoranye imibonano. Rero yigumane izahore ikubera urwibutso rw’ibihe byiza twagiranye.
Nahise ninjira mu modoka
*Brad:* Gusa byari biryoshye mwana. Ushaka wazanyongera.
Naramwihoreye natsa imodoka nigira kureba John. Byari mu ma saa tatu ubwo nageraga kwa John. Ubusanzwe hahora abagabo bacunga umutekano ariko ubwo nageragayo nasanze nta n’umwe uhari. Natangiye kwikanga icyaba cyabaye. Ubwo nahise nihuta njya mu biro bye nsanga ni ho yicaye n’itabi n’icupa rya whisky.
*John:* Nari ngutegereje
*Veronica:* John wanteye guhangayika
*John:* Nanjye ndahangayitse rwose
*Veronica:* Byagenze bite se kandi? Ko ba basore bawe bose batari hano?
*John:* Sha ibintu byagenze nabi muri gahunda imwe nakoze kandi urabizi ibyacu iyo byarabuye nyine. Numvaga nshaka kuba ngiye hanze y’igihugu iminsi mike nkareba uko bigenda nkazagaruka
*Veronica:* Ubwo se ni gute ugiye hanze koko?
*John:* Ese wowe ndakubwira ko umuzigo wanjye wafashwe, ibyawe bikaba kumbaza uko ngiye koko?
Nibyo koko John nagenda nzahangayika kuko rwose ni we mujyanama wa hafi ngira. Ubu se iminsi azamara hanze nzaba uwa nde?
*Veronica:* Ndakumva kandi nanjye birambabaje rwose pee. Gusa nanjye ndahangayitse
*John:* Nzamara icyumweru kimwe kandi humura ntuzaba uri wenyine
*Veronica:* Ndakumva
*John:* Nshaka rero ko umfasha
*Veronica:* Ntacyo nakanga kugufasha kuko wowe umfasha byinshi.
*John:* (Ijwi riri hejuru) Aida cherie ngwino hano
Urugi rwarafungutse nuko mbona umukobwa w’inzobe muremure nka twiga ubyibushye, imisatsi isize amarangi, amabere angana n’amapapayi, yampayinka data.
*Veronica:* Uyu se kandi ni nde?
*John:* Veronica uyu ni Aida, indi nkoramutima yanjye, umuntu nizera cyane
Nari nzi ko ari jye John yizera cyane naho burya hari undi.
*Veronica:* hanyuma se?
*John:* Cherie icara
Twese twicariye rimwe, muri make twese twumvaga ko turi ba cherie ba John
*Veronica:* None se cherie wawe ni nde muri twembi? Hanyuma se ni gute umbwira ko ari umuntu wizera?
*Aida:* Disi bari babimbwiye ko uri bugire agashyari
*John:* Vero, uzagumana na Aida iminsi nzaba ntari hano
*Veronica:* Uvuze ngo?
*Aida:* Avuze ko tugiye kubana
*Veronica:* Umva sinjya ncumbikira inzererezi zitagira aho ziba.
*John:* Ngiye kujya hanze kandi Aida azasigarana nawe. Nkeneye umuntu nizera usigarana na we.
*Veronica:* Kuki ushaka ko aza kubana nanjye mbese?
*Aida:* Kuko akwizeye nyine
*Veronica:* Si wowe nabajije ariko
*John:* Veronica tuza. Nshaka kubasiga hamwe ni bwo nzaba nizeye ko mutekanye kandi muzasigarana na Leon.
*Veronica:* Muri make ngiye kuba umuyaya wo kurera uyu mwana?
*Aida:* Reka tuzajya twikinira jyewe nanakwikundiye rwose.
*Veronica:* Jyewe nta na gacye nagukunzeho rwose
*Aida:* Biraboneka uyu mukobwa ntanyishimiye yumvaga yakwiharira wese.
*Veronica:* John urabizi ntacyo nakwima ariko kubana n’uyu mukobwa bizangora rwose ubanza uzasanga naramuhotoye
*John:* Ubuzima bwe buri mu bibazo uzamubere imfura
*Aida:* Ahubwo nunsigana n’uyu musazi ndabona ibibazo byiyongera
Sinzi impamvu nabyishyizemo ariko ndumva uyu mukobwa aryamana na John, nta kindi kibahuza. Kandi ndi kwiyumvamo gufuha rwose sinzi impamvu pee.
Nahise mbasiga njya kwirebera Carmen. Nasanze asinziriye nuko mumena utuzi ducye mu maso ngo akanguke
*Veronica:* Ngaho mbwira icyo wampamagariye nta mwanya mfite hano
*Carmen:* Veronica…
*Veronica:* rasa ku ntego, niba ushaka ibyo kumbuza kwihorera ariko ntiwigore ubivuga.
*Carmen:* Nafashe umwanzuro wo kukubwira byose kandi ukamenya ukuri utari uzi.
*Veronica:* Kuki se noneho wemeye kuvuga?
*Carmen:* Kuko nifuza kurinda umwana wanjye, umwuzukuru wanjye na Victor
*Veronica:* abandi ndabyumva. Ariko se Victor we bite? Uracyamukunda
*Carmen:* Ariko ukuri nguha gukeneye igihembo
*Veronica:* Mu bo uvuga ariko Victor umukuremo kuko rwose we yamaze kongera gusubira kwibera kanyota, we byarangiye ntacyo uramira. Gusa Fernando na Pablo nkwijeje ko nta cyo nzabatwara.
*Carmen:* Nabyizezwa n’iki se
*Veronica:* Urabizi icyo mvuze ndagikora.
*Carmen:* Reka ntangire ku kuri utari uzi kwerekeye papa wawe.
*_Ngaho da. Uko kuri se atari azi ni ukuhe? Naho se uyu Aida uje mu gakino we ni gati ki? Agace ka 45 ntuzagacikwe_*
Comments