logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP60

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Inyubako yari irimo gushya. Nitegereje Ryan biranyobera ubwoba burantaha


*Veronica:* Ryan mfungira ikanzu tumanuke


*Ryan:* Ba uretse ariko. Wataye umutwe?


*Veronica:* Ese ntubibona ko hari umuriro koko?


*Ryan:* Veronica wowe tuza ariko. Ubu kwihorera kwawe kugezweho, Celia n’umuryango we wose bahiriye mo hariya


Yahise ansunikira ku gikuta, nabonaga agamije kwishimisha


*Veronica:* Ndeka uri kumbabaza. Ntuzi ko ntarakira neza koko


Ryan ibyo ntiyabyitayeho, ahubwo yatangiye kunsoma ijosi ryose, ari na ko ankorakora mu mabere


*Veronica:* Ryan sigaho ariko. Inzu iri gushya nawe uti sasa turyame koko?


*Ryan:* Ese bwa rimwe koko wanyemereye


Yabivuze andeba mu gituza dore ko nari nambaye ikanzu ya V idafite amaboko, igice kinini cy’amabere kigaragara


*Veronica:* Ntabwo ariko ayo mabere uri kureba ari yo aguha igisubizo


*Ryan:* Ntiwagakwiye kuba wambaye iyo kanzu kuko rwose irambangamiye, iri gutuma ubwenge bwanjye buyoba


*Veronica:* Ryan ibyo bitekerezo byawe simbishaka. Nakubwiye ko umuriro watse none ntubyitayeho.


Nahise nibuka Brad. Uko byamera kose ubu na we ahiriyemo tu. Mbega ibintu bikaze
Celia aramutse ahiriyemo hano byaba byiza ariko na none sinakishima cyane kuko yaba apfuye atumvise umubabaro maranye imyaka 15 yose.
Twashatse uko tumanuka, nuko tugera hasi.
Nitegereje hakurya mbona imodoka za polisi ziparitse iruhande rw’imodoka ya Brad. Abazimya umuriro na bo barahageze batangira akazi kabo.
Numvise umuntu inyuma yanjye mpindukiye mbona ni wa murusiya Clark


*Clark:* Ibintu bibaye biteye ubwoba
Yabivuze ari kwinywera itabi ubona ntacyo abantu bakomeretse n’abaguye aho bamubwiye.


*Veronica:* Igiteye ubwoba ni ukuntu uza kuntumurira ibyo bitabi byawe iruhande. Niba ushaka umwotsi jya mu nzu imbere ni ho hari mwinshi uwuhumeke uko ushaka. Nahise mwambura rya tabi ndarisyonyora


*Clark:* Ubanza uzi gutera urwenya. Ariko jyewe ibi aho kundiza ndabona bishekeje


Naramwitegereje nzunguza umutwe.


*Veronica:* Ariko ubanza ujya usara si gusa. Uzi ko udasanzwe


*Clark:* Ubwo ari wowe ubyivugiye ntacyo bitwaye wasanga ari bwo buryo uteramo umutoma. Imyitwarire yanjye ntigutangaze. Nishimiye kongera guhura nawe, Veronica


Yahise yurira imodoka aragenda. Ndagowe noneho. Izina ryanjye yaribwiwe na nde ko ntigeze mwibwira se?


Abapolisi bakomeje kwisuka, abazimya umuriro n’itangazamakuru bari bahari mbona ko ngomba gushaka uko mva hano. Ako kanya nabonye Brad agenda yihuta nahise musatira ngo mubaze amakuru


*Veronica:* Brad hagarara nkubaze


*Brad:* Umva Veronica wabuze ikindi wakora se? Reka nigendere


*Veronica:* Umva Brad


Narahagaze negama ku nkingi kuko sinari nitwaje imbago kandi sinabashaga kwihuta cyane. Na we yarahindukiye


*Brad:* Umva Veronica ndabizi ufite ikindi wakabaye urimo gukora, rero mpa amahoro


*Veronica:* Ndabizi uhangayikishijwe n’umuryango wawe ariko ntiwakabaye uri kunyuka inabi bigeze aho


Yaranyegereye ahondagura ya nkingi negamyeho.


*Brad:* Umuryango wanjye nta kibazo ufite na gito nta wakomeretse kuko bari basohotse ibi bitaraba.


*Veronica:* Ndumva ntuje ubwo umuryango wawe noneho ntacyo wabaye.


*Brad:* Gabanya ibinyoma se nyine. Ngaho sanga inshuti yawe iragutegereje hariya yisange


Nahise mpindukira mbona Ryan ari kutwitegereza. Ese burya Brad yafushye? Ese aba basore babona nzabakwira koko? Iyaba bari bazi ko nta gakundo na gake nigirira batuza.






Ryan yaje anyegera


*Ryan:* Uriya se yashakaga iki?


*Veronica:* Ibyo se wowe birakureba. Ngaho ndwanaho ungeze mu rugo


*Ryan:* Nawe ndambiwe ubwo bufasha uhora unsaba rwose


*Veronica:* Ariko uzaba umugabo ryari koko? Wagiye ugabanya ubugoryi


*Ryan:* Burya ngukunda cyane iyo warakaye wowe. Ariko tujye mu modoka ibindi tubivugiremo


Twagiye bwombe ngo abapolisi batatubona, dore ko ubu hari bwibazwe byinshi ku bimaze kuba.




Ubwo twageraga ku modoka ya Ryan yagiye gukingura urugi mufata akaboko mureba mu maso ntuje


*Veronica:* Ese ni wowe wateze iriya nzu ngo abarimo bahiremo?


Yaramwenyuye aho kunsubiza aranyegera ashyira umunwa we ku wanjye ansoma buhoro


*Ryan:* Igisubizo ni icyo


Ubu se ambwiye iki koko?
Iminwa yanjye ariko ubanza iryoshye. Mbega Ryan


Twaragiye angeza iwanjye gusa numvaga ntatuje sinarinzi icyo gukora. Ubwo najyaga gusohoka mu modoka Ryan yamfashe akaboko ambuza gusohoka


*Veronica:* Ryan mbabarira urabibona sintuje. Ushaka unyumve rwose, ibyo ushaka bizagira igihe cyabyo niba koko bizabaho, gusa simbikwijeje


Nahise nsohoka mu modoka. Ubwo nageraga iwanjye narinjiye mbona John yicaye afite inzoga mu ntoki


*Veronica:* John uri gukora iki hano?


*John:* Nari ngutegereje Veronica, ngwino ahubwo


Yikije umutima.


*Veronica:* Ubaye iki John?


Naramurebye mbona ameze nk’umuntu udatuje na gacye


Naramwegereye muryama mu gituza. John mwisanzuraho cyane gusa mufata nka data kuko mbona akuze, nta kindi. 


*John:* Nari mfite ubwoba ko hari ikikubaho, nari nibajije niba utahiriye muri iriya nzu


*Veronica:* Ntacyo nabaye. Kuki wumva koko nari guhiramo. Ese wamenye ute ko hahiye?


*John:* Nari mpari nanjye.


Narushijeho kumwegera, na we atangira kunkorakora mu musatsi, mu bitugu buhoro buhoro, kubera kumwegera numvise igitsina cye kigenda gifata umurego buhoro buhoro, naramwitegereje nibaza niba musoma cyangwa mbyihorera biranyobera. Nahisemo guhindura ikiganiro kuko John ndamwubaha numva ntamuzanaho uburaya rwose


*Veronica:* None se musaza wanjye nturamubona?


*John:* Ndi kubikoraho. Sebastian ubu ni we ntego kandi nzamubona humura


Yabivuze akomeza kunkorakora mu musatsi nanjye noroshya indoro nari niteguye ko agiye kunsoma gusa buhoro buhoro arandekura arahaguruka


*Veronica:* Ese ko uhinduye imyitwarire John


*John:* Vero, ndumva ntazi uko ndi kwiyumva. Reka ngende mfite ibintu byo gukora


*Veronica:* John hari ikintu umpishe kandi si byiza. Usanzwe umbwira byose n’ubu wambwira


*John:* Hari ibintu utabasha kumva Veronica. Uramuke


Yarasohotse aragenda gusa numva sindi kumusobanukirwa neza




*_Uyu ni Wellars_*




Nkuko bisanzwe nabyukiye mu kazi ariko ubu noneho numvaga nkwiye gucukumbura ikirego cy’umuryango wa ba Kaba. Kuva Carole yagwa mu mazi nsigaye numva uyu muryango hamwe na Veronica ngomba kubashakaho amakuru ahagije. Hashize imyaka 10 ndi inspector muri aka gace ariko ni ubwa mbere ikirego kibaye nk’ikirenze ubushobozi bwanjye. Hariya batuye ubona hatuje ariko rwose hari ikintu kihihishe peee.


Naho Celia wigira nk’umugore umugabo yacaga inyuma kenshi, na Veronica wigira nk’aho nta na kimwe azi, ndumva hari ikibyihishe inyuma rwose. Ngombwa gushaka ukuri nyako rwose.


*Andy:* Wellars ngo ushaka dosiye ya hahantu haraye hahiye?


*Wellars:* Yego igisasu cyaraye gituritse ahantu umuryango wa Kaba wari uri mu gikorwa cyo gukusanya inkunga igenewe abatishoboye


*Andy:* None ko icyo kirego cyahawe indi sitasiyo iyo dosiye uyishakira iki?


*Wellars:* Ibyo ni ibyanjye


Ubu nta muntu n’umwe ngombwa kwizera


*Andy:* Ndabibona mu minsi ibiri gusa maze nje hano ntiwanyizera ariko ushaka wanyizera.


*Wellars:* Niba ushaka noneho kumfasha, nshakira dosiye ivuga kuri kuriya gushya


*Andy:* Ndaza kuyishaka


*Wellars:* Hanyuma unanshakire amakuru kuri Veronicca. Byose bimwerekeye ndabishaka, kuva avutse kugera uyu munsi


*Andy:* Urakeka se hari aho ahuriye na kuriya gushya?


*_Ese John, Brad, Ryan, kuri Veronica bose koko? Ariko John ubanza intama yaramukandagiye. Uyu Wellars se aje ate kandi? Ese buriya ni nde watwitse koko? Gusiga igitekerezo biguhaa amahirwe yo kubona NeS zubuntu. Agace ka 61 ntuzagacikwe.

Comments