logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI 
     ∆∆ Episode 26∆∆
 .
Duheruka  amasaha y'igice cya mbere cy'amasomo kirangiye maze ba Amelia bakaza kubonana na Katiana.
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Ba Amelia na ba Gentile bose baje muri class bagiye kuvuganiramo na Katiana. Baraza baricara. Katiana na Cloy bahagaze hirya mu inguni ya class barimo kuvugana.
Katiana afata cloy kurutugu ati' urumva umeze ute ?
Cloy ati" byabanje kungora ariko ubu ndumva meze neza.
Katiana ati" niki urimo kubona? Urimo kwiyumva gute ?
Cloy ati" ntakubeshye mbere numvaga umutima urimo kunshira urubanza. Ariko ubu meze neza. Namaze gusobanukirwa neza agaciro kibyo nakoze.
.
Ba gentile bicaye kuruhande ntabwo bumva ibyo katiana na Cloy bavugana.  Gusa barimo kubareba.
Gentile aribaza ati" ese Cloy ubundi yahuye na Katiana gute?
Amelia ati" ntabwo wibuka ko yatubwiye ko ari Umugisha we yahuwe nawo.
Saranda ati" ikiza nuko natwe tugiye kubyungukiramo.
.
Julia akomeza kwitegereza Katiana na Cloy agira amatsiko yo kumenya icyo baba barimo kuvugna.
Abaza abandi ati" ese mwe ntabwo mufite amatsiko yibyo barimo kuvugana ?
Gentile ati' " buriya se ntibaza kubitubwira?
.
Tugaruke kuri Katiana na Cloy.
Katiana ati" cloy wibuke ko ntabushobozi warufite, bwarikuguha ubwiza ufite uyu munsi.
Cloy ati" umva ntakibazo namaze gusobanukirwa. Ahubwo wenda icyantunguye nuko ntarinzi mber agaciro kigitambo.
Katiana ati" Ngaho mbwiza ukuri. Iyo uza kumenya agaciro kigitambo cyagombaga kugenda. Warigukora iki? Wariguhitamo iki?
Cloy ati'" akenshi kurekura igitambo noneho ukunda biravuna . Ariko ndebye agaciro mpagaze uyu mwanya. Narigusaba imbaraga zo kurekura igitambo kikagenda.
Katiana araseka ati"  aho rero niyo mpamvu nabigufashijemo nkanga ko umenya igitambo mbere, kuko hari igihe byarikwangiza amahitamo akwiye wagombaga kuba wafata.
Cloy" namaze kukumva warakoze cyane.
KatiNa ati" fasha rero n'abagenzi bawe. Nabo bagomba kuba mu isi y'abagore bu bwiza.. ntabwo tugomba kwikunda.
Cloy araseka ati" aho rero niho naboneye itandukaniro ryawe n'abandi. Ntabwo ukunda kuba warua ibyiza wenyine.
.
Katiana ati" Cloy urakoze kuba uba ubyumva neza. Kandi ntekereza nawe watangiye kugenda ubona umusaruro mwiza w'ubwiza ufite aka kanya.
Cloy araseka ati" Cyane.
.
Bava aho baganiriraga baza imbere y'abandi.
Cloy arabareba ati" nizere ko kuganira kwacu bitababangamiye ?
Gentile ati" oya.
Cloy ati" rero aha niho tugiye kuganirira namwe mukagaragaza ngo mushaka iki?
Julia ati" turi hano kubera ko twamaze gufata icyamezo.
Cloy aramureba ati" Julia ivugire wowe ubwawe wivugira abandi.
.
Amelia arimo kureba hasi. Afite imitima ibiri. Umwe urimo kumubwira ko akwiye kugira icyo akora nawe akagira imiterere myiza cyangwa se atabikora akaguma ari inyuma y'abandi bakobwa.
Undi mutima nawo akamubwira ko adakwiye kubikora. Kubera ko ntabwiza bubaho burenze uko yaremwe. 
Cloy aramureba arabibona ko ari kure. Amukoraho. Amelia asa n'uwikanze.
Cloy ati" ese urimo kugarwana n'amarangamutima yo guhitamo?
Amelia ati" oya.
Cloy ati" wihakana ibigaragara mu maso yawe. Gusa nta mpamvu yo kwiruka cyane. Wowe banza utuze urebe neza ngo niki ushaka. Ubwiza cy se kuguma  inyuma y'abandi bakobwa bose.
.
Saranda ati'" Njye namaze gufata icyemezo rwose. Hato mutisubira nkabura ubufasha bwari mu mpaye.
Cloy areba Saranda ati" sure urahamanya n'umutima wawe neza.
Saranda ati" yego ndamaramaje nkuko mwabitubwiye.
Katiana ati" sawa. Ubwo wowe ubaye uwa mbere.
Julia ati" nanjye.
Katiana ati" Sawa.
.
Hasigaye Gentile na Amelia.
Cloy arabareba ati" ubwo mwe mukeneye gufata ikindi gihe.
Gentile nawe aba arahagurutse ajya mu babyeyemeye.
.
Hasigara Amelia ukirwana n'umutima.
.
Tugaruke kwa Muganga. Hamwe ba Ella na Solla bari. Baracyajya impaka kubijyanye na Nyashi. 
Ella ati" Solla ni wowe mukobwa ikiri inyuma cyane. 
Solla ati" sawa ntakibazo. Naguma inyuma aho gutakaza indangagaciro zuko naremwe. Uku meze niwe njyewe.
Ella aramureba aramwitegereza cyane maze araseka.
Solla ati" sha unseke uko ubishaka. Ariko sinzahindurwa ni giteye cyose. Njyewe nyuzwe nuwo ndiwe.
Ella ati" ese buriya wibwira ko mugihe kiri imbere hari umusore uzaba akikubaza izina?
Solla ati' Bazabireke.
.
Ella araseka maze akomeza kwirebera muri telephone. Aba abonye nawe ya website ya the Night of nyashi. Agira amatsiko yayo
.
Udacikwa na Episode 27

Comments