logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Juliana ariwe  ugiye kujya kwakira abashitsi kandi byagakozwe na Roxy.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Bidatinze Juliana aza muri gutegura  ameza manini.  Varu  nawe aza  kuvugana n’abashitsi be.
Varu ati” Ndabashimiye mwese kuba mwaje kureba umuryango wacu mushya njye na Roxy.
Abashitsi bahita bamubaza  bati” Ese ko tutamubona?
Varu ati” Nibyo naringiye kugeraho. Nyuma ya Mariage ntabwo  byagenze neza Umugore wanjye yahise arwara.
Naru ati” Utamuvuga ko ari mu bitaro.
Varu ati” Oya ari hano araryamye.
Mama Nessa ati”Nonese ntabwo yarikwihangana akaza agasuhuza abantu.
.
Varu ati” Buriya naza kumera neza araza kuza ntimugire ikibazo.
Fedy ati” Man warikutubwira mbere hose ko umugore wawe arwaye ariko wihangane.
Varu ati” Oya ntakibazo .  mutabona ndikumwe namwe njyenyine mukabigiraho ikibazo.
.
Mama Nessa  yitegereza Umuhungu we Varu maze areba Nessa ati” Njyewe  icyo mbonye musaza wawe arabeshye.
Nessa ati” Mama Uratangiye ahubwo reka mpaguruke njye gufasha musaza wanjye kubakira.
.
Ness arahaguruka aza gufashanya na Juliana.
Juliana na Nessa bategura  ameza barasoza.
Ness ati” Ni karibu mwaza kumeza.
Paru areba Juliana aramwitegereza cyane.  Abashitsi batangira kuza kwarura. Ania na Royi  ni bashuti ba Roxy  nabo batunguwe no  kumva  Roxy arwaye.
.
Juliana na Nessa bakomeza gufasha abantu kwiyakira.
Ness aramureba ati” Ibi byose ni wowe wabikoze wenyine.
Juliana ati” Yego.
Nessa ati” Ndagukunze cyane.
Julina araseka ati” Oya ni akazi kanjye ntakibazo.
.
paru nawe aba ageze kumeza ararura ari nako akomeza kureba Juliana cyane. Frick arabibona ko Paru yarangariye kumukozi araseka. 
Basoje kwarura bajya kwicara bararya.
.
Mama Ness nawe aza kwarura maze avugana na Juliana
Mama Nessa ati” Julia, Mabuja wawe koko  ararwaye??
Juliana ati”Yego ameze nabi cyane. 
Mam Nessa ati” Arwaye   iki
Juliana ati” Boss niwe wamenya icyo umugore we arwaye sinjye.
.
Varu areba abashitsi be ati” Muryoherwe rero.
.
Ako kanya umwe mu bashitsi w’Umunyamakuru witwa Didas ari muri telephone abona amakuru  kuri internet avuga ko Roxy yerekeje south Africa muri Fashion ikomeye igiye kuhabera. Berekanye n’amafoto ye yurira  indege.
Didas akimara kubibona ahita abaza Varu ati” Nonese Varu  Umugore wawe ko arwaye ni gute yafashe indege yerekeza muri Africa yepho??
Abandi bagwa mu kantu. N’abandi bahita bajya kuri internet barabibona.
Mama Varu areba Umuhungu we maze aza hafi ye ati” Mwana wanjye uransebeje.
.
Varu nawe yumva  arasebye bitewe nuko yaramaze kubeshya ko arwaye.
Didas ati”Koko Umugore wawe yafashe urugendo arigendera.  Kuki atigeze yubaha honeymoon yanyu.  Kuki atigeze aduha agaciro nk’abantu twarikuza kubasura.
Varu ashaka icyo avuga aramwara.
.
Bamwe mu bantu bakomeye babakire bakoranaga nawe birababaza cyane . bibafata nkaho basuzuguwe baritahira.
Varu akorwa n’amasoni aratuza.
Naru aza iruhande rwa Varu arakomeza ati”Man ihangane.
Frick ati” Roxy ankuyemo pe!
.
Juliana nawe ababazwa cyane nibibaye kuri Varu.
Ania na Roy nabo bararakaye cyane barivumbura barataha..
.
Hasigara abantu bacye  cyane pe.
Mama Varu aramufata amujyana hanze ashaka kuvugana nawe.
.
Bageze hanze.
Varuati” Mama buriya ntiwakwihangana ntumbwire amagambo menshi.
Mama ati”Ngo sinkubwire amagambo menshi n’uburyo unsebeje
Varu ati” Nonese ubundiamagambo  urambwira ugiye guhindura iki??
Mama Nessa ati” Harya ngo washakaga umugore w’igitangaza! Akubereye igitangaza koko!
Varu ati” Mama aya magambo tuyareke ntacyo amaze.
.
Kuruni ruhande Frick na Paru baracyanwa.
Frick ati”Man nabonye wagotewe  kumukozi.
Paru ati” Man uriya mukobwa ararenze.
Frick araseka ati”Umukozi man.
Naru ati”Wowe ntabwo wapfa kubibona.
.
Paru arongera ahubwo aramureba maze arahaguruka ajya kumuvugisha.
Paru aramusuhuza ati” Bite se
Juliana ati”Ni sawa.
Paru ati” Ni wowe watetse 
Juliana ati” Yego.
Paru ati” Ufiteakaboko keza.
Juliana ati” Urakoze.
Paru ati” Nanjye nitwa Paru. Iyo umuntu yanyemeje ndamushimira.
Juliana araseka ati” Nukuri urakoze.
.
Frick  arabireba  araseka.
Varu agarutse mu nzu yumva atameze neza.
.
Ibintu birapfuye bigenze nabi.
.
Udacikwa na Episode 11

Comments