logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO.
.
Episode 15
.
Twaherutse, Rome ahawe akazi ko kujya gukora amasuku muri vip room Crea arwariyemo. Mugihe Yvette arwaye.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome amaze guhabwa ayo makuru yaranezerewe cyane. Aragenda ajya gufata ibikoresho ajya akoresha.
Arimo agaruka abona Mama we aza barahura.
Mama abona umuhungu we aranezerewe kumaso aramubaza ati " noneho habaye iki ra !
Rome ati" Mama , Imana ikomeje guharura inzira zayo, kandi muri bwa buryo umuntu aba adatekereza. Akazi kanjye kisumbuyeho.
Mama ati" bakugize umuyobozi se ?
Rome ati" oyaaaa, ariko mbonye amahirwe azongera udufaranga nahembwaga, kuyo nahembwaga ku kwezi.
Mama arishima ati" ayo ni amakuru meza. Ndetse n'ikimenyetso cyiza ko Imana idufite kumutima wayo.
Rome ati" Jya kureba Sophie njye reka njye mu kazi.
.
Barabisikana, Mama akomeza aza kureba Sophie, Rome nawe arakomeza ajya mu kazi. Aza kuri ya vip Room mbere yo kwinjira arabanza yitegereza umuryango w'icyumba. Arangije akora mu mufuka akuramo ikarita bamuhaye nawe azajya akozaho, umuryango ikifungura maze akinjira. Akozaho umuryango urifungura. Abona biratangaje arishima. Aravugisha ati" ninde watekerezaga ko nanjye hari igihe nzajya nkoza ikarita ku muryango wa hantu hakomeye nkahinjira nanjye? 
Araseka maze arinjira. Akimara kwinjira umuryango urongera urifunga. Aratangara arabona binejeje. Aravuga ati" cyakoze kbsa. 
.
Ahindukiye ngo akomeze akubitana na Clemance ahagaze inyima ye arikanga!
.
Kurundi ruhande muri Presudence. President Paru yashyushyue umutwe. Bitewe n'igitutu President w'inteko na President wa Sena bamushizeho. Barashaka gusura Crea kumbaraga bitewe n'icyemezo bagiye gushaka mu rukiko rw'ikirenga.
Dylan na Fazil bahagaze imbere ye .
President Paru arabareba ati" Ndashaka Fabien hano na Fame.
Fazil ati" reka tubahamagare.
Fazil ajya guhamagara.
.
Tugaruke kwa Muganga.
Rome ahagaze imbere ya Clemance. Clemance arimo kumwitegereza gusa.
Rome ati" turakomeza kumera gutya kugeza ryari?
Clemance ati" w gasore we wava uzi neza ahantu winjiye?
Rome ati" ni ahantu harenze cyane.
Clemance ati" Ntabwo harenze gusa. Hano harenze isi yawe nikindi kintu icyaricyo cyose waba utekereza.
Rome ati" ndabibona.
Clemance ati" mbere na mbere ugiye kubanza wige amategeko n'amabwiriza ya hano.
Rome ati" nditeguye.
.
Clemance amutera umugongo ajya kwicara. Rime agenda inyuma ye aza hafi ye. Clemance aramureba ati" itegeko rya mbere.  Amaso yawe ntakintu nakimwe akwiye kubona hano.
Rome ati" Nonese nakora gute amasuku ntareba?
Clemance ati" Umva, akazi kawe ni ugukora amasuku gusa. Ariko ntakintu ujya ubona hano. Bisobanuye ko iyo usohotse hano, ibyo wagiye ubona byose bisigaramo hano. Mbese ntakintu nakimwe uba uzi cya hano. Itegeko kabiri. Ibiganza byawe nta kintu nakimwe byemerewe gukoraho hano. 
Rome ati" ndabyumva.
Clemance ati" Itegeko gatatu. Akanwa kawe nururimi byawe , ntakintu nakimwe byemerewe kuvuga kuri iki cyumba. Waba uri hano cy wahavuye uri hanze. Itegeko kane. Ni ukumira ibanga rya hano burundu. Itegeko gatanu. Nta murwayi uzi urwariyemo hano. Wanyumvise ?
Rome ati" yego
Clemance arahaguruka ati" mbivuze gutya ariko utagira ngo biroroshye. Kubera ko uje gukoramo hano wese aba ameze gusheta ubuzima bwe kurupfu, ku imsa ryose yakora ara utse arenze ku itegeko rimwe aba yahawe. Musore muto ufite kuzitonda.
Rome ati" yego nyakubahwa.
Clemance ati" Kora akazi kawe.
.
Rome atangira akazi, abajza kugenda ahanagura ibirahuri. Akura kumeza ibyo Clemance amaze gukoresha muri breakfaste. 
Telephone ya clemance irasona abona umuhamagaye maze arasohoka ajya kuvuganira nawe hanze. Rome abonye asohotse abona guhumeka. Yumvaga yenda guturika kubera kubura uko ahumeka bitewe nuwo mugore yabonye 
.
Asohora umwuka mwinshi ariruhutsa. Aha abonye Crea. Acunga ko Clemence atagaruka maze aza hafi ya Crea aramwitegereza neza atungurwa no kubona ari President Crea arikanga ahubwo.
Rome ati"  Nyakubahwa President ! Kunge nimwe murwariye hano.
.
Crea nawe imbere muri we ahita yumva ijwi rya Rome. Arivugana imbere muri we ati" Banza uyu ari umukozi mushya bazanye. Ese uyu musore we ni muntu ki ataye gute ?
.
Rome ahagaze imbere ye iruhande rwe ariko nyine ntabwo yabasha kumva ibyo Crea aba atekerereza imbere muri we.
Rome nawe aribaza ati" President niki yarwaye cyamuhejeje mu bitaro gutya ?
.
Rome aritegereza neza ukuntu President Crea ameze. 
.
Crea imbere muri we akibwira ati" Ndumva wagira ngo umutima wuyu musore uratandukanye ? Ese ni umuntu nakwizera ? Ese yabasha kumfasha?
.
Amaze kwivaza gutyo. Atangira gushaka imbara zo kunyeganyeza, akaguru cyangwa akaboko kugira ngo yereke Rome ko bavugana. Gusa biramugoye cyane kubera umuti bajya bamutera umugagaza.
.
Rome nawe akomeje kumwibazaho ahagaze hejuru ye.
.
Udacikwa na Episode 16

Comments