Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Varu ajya kuvugira umugore we Roxy kuri television nyuma yuko hari hakomeje inkuru zinusebya zivuga yataye umugabo muri honey moon akigira muri gahunda ze.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Varu amaze gutambutsa icyo kiganiro kui television kivugira umugore we abakibonye bamwe bashimye ko abaye umugabo w’agatangaza uri Romantic man uvugiye umugore we akamukura mu gisebo itangazamakuru ryari rimushizemo. Ariko hari n’ikindi guce cy’abantu babibafashe nkaho Umugabo atangiye gufatwa amatwi n’Umugore we.
.
Varu yaritahiye agaruka mu rugo.
Mu barebaga ikiganiro harimo na mama we utanagikunze habe na gato. Ubwo yamaraga kucyireba yavuze ko unwana we atangiye kuba inganzwa,
Nessa arabyumva ati” Ariko mama kuki ntakiza uba ubona mu mibanire ya Varu na Roxy.
Mama Varu ati” Ubu umugabo yakabaye ajya kuri television arwana no gukemura amafuti y’umugore we.
Nessa ati” Nonese Mama njye ntekerezako aricyo umugabo yagakoze n’ubundi. Ni uwuhe mugabo muzima wabona umugorewe asebyywa maze akicara agatuza.
Mama Varu ati” Nessa wowe ntabwo ujya ureba kure y’izuru ryawe.
Nessa ati” Nyamara mama watuza ugashyira umutima hamwe.
.
Varu ageze mu rugo asanga Juliana nawe yarimo areba amakuru akinjira mu nzu Juliana arahaguruka amukomera amashyi.
Juliana ati” Boss jhariya uvuze neza cyane.
Varu aramurebaaa maze nawe aramushimira. Ati” Ni wowe wampaye iki gitekerezo cyiza ndagushimiye.
Juliana ati”Nakiriye ishimwe ryawe n’umutima ukunze. None nkuzanire ako kunywa.
Varu ati”Ntakibazo.
Julian arahaguruka ajya mu frigo afatamo aka wine maze arakazana aramuhereza
Juliana nawe yicara aho. Varuaramureba.
Juliana ati” Boss wigira ikibazo cyokuba nicaye aha namaze guora byose reka nsoze amakuru narebega. Rega nanjye ngomba kujyana n’igihe kandi igihe ni amakuru.
Varu ashaka guseka ariko arifata.
.
Tuze Africa yepfo ahari Roxy yariyigunze yihebye cyane kubera ariya makuru yabonega acicikana. Hashize akanya yumva ukomanga arahaguruka za gufungura abona ni Abass manager we.
Abbass ati” Tuza umugabo wawe amaze gukemura ibibazo byose.
Roxy arishima cyane maze ahita afata telephone ahamagara umugabo we. Varu araho abona telephone irasonnye maze arahaguruka ajya kwitabira mu cyumba.
Roxy ati” Honey sinzi ngo nagushimira gute??
Varuati” Ntakibazo cher ibyo nkoze nabikoreye njye nawe. Usebeje wowe aba asebeje njyewe.
Roxy araseka ati” Mana ndagushimiye ko wampaye umugabo mwiza.
Varu ati” Nanjye ndayishimiye ko yampaye umugore mwiza.
Baraseka bakomeza kuganira babwirana amagambo meza.
Roxy ati” Rwose umwijima utinze gushira ngo n’igarukire mu biganza byawe.
Varu ati”Ijoro riraza kuba rirerire ariio nizeye ko amaso yanjye ejo yongera kubona ubwiza bwawe.
Roxy araseka.
.
Barakomeje barayavuga weeee amasaha arakura aba amenshi. Juliana nawe yariyateguye ameza ategereza ko Boss asoza kuvuga akaza kuneza araheba. Agera aho asinzirira mu ntebe yaramutegereje.
.
Aho basorejekuvuga hafi saa muane Varu aza muri Saro abona Juliana yasinziriye mu ntebe ndetse ageze kure yanga kumukangura maze ajya mu cyumba cye amuzanira kuvureri aramworosa.
.
Bwaracyeye.
Umuzamu aza kubwira Juliana ko hanze hari umuntu umushaka. Juliana yibaza uwo ariwe aza kureba uwo ariwe.
.
Varu nawe ari mu kazi bisanzwe ariko abakire yakoranaga nabo muri Company abanshi bisa nkaho bamurakariye bikomeye. Ntibagishaka kuvugana nabo. Hari hateganyijwe inama y’abafatanyabikorwa abanyamigabane aribo bakire ariko yisanze yicaye wenyine mu cyumba cy’inama cyakora haza undi mugabo umwe wemeye kuba yagumana nawe wamumvise.
Varu aba asubitse inama. Aza muri Office ye asangamo Naru.
Naru ati”Reba ibyo umugore wishakiye atangiye kugukora.
Varu ati”Nawe ntukavuge gutyo.
Naru ati”Jya wihangana njye nkubwize ukuri. Wishinze inama z’abariya basore nawe ujyaho ngo uzashaka umugore w’agatangaza. Ariko koko da ni agatangaza. Umugore w’ubwiza burabagirana uzwi mu gihugu hose. Umugore w’ikimero washakaga.
Varu ati”Naru gabanya ibyo bigambo.
Naru ati” Ndacecetse da.
Varu ati” Njye n’umugore wanjye ntakibazo gihari. Bariya bagabo bahisemo kugenda ni ubugwari bagize ikibazo suko umugore wanjye atarahari.
Naru aramureba.
.
Juliana nawe ageze hanze y’igipangu aje kureba uwo muntu umushaka ageze hanze abona ni Vedasite ngo bigeze gukundanaho.
Juliana amubonye ati” Uramara iki hano.
Veda ati” Nuko wambaza n’igihe cyose cyarigishize tutabonana
Juliana ati” njye se narinkumbuye kukubona??
Vedasite ati” Juliana reka tuvugane.
Juliana ati” Ibiganiro hagati yanjye nawe byararangiye.
Vedasite ati” Ndakumva ariko buretse.
Juliana ati” Oya.
.
Juliana agiye kwisubirirayo Veda ahita amufata. Juliana arwana nawe amwiyaka ariko Veda aramufata aramukomeza.
Uwo mnwanya Varu atashye abona Veda arimo kubangamira umukozi we Varu ahita aparika imodoka vuba araza afata cya Veda aragitera.
Veda ararakara ati” wowe urinde uza wivanga mu bitajureba??
Juliana ati”Uyu ni Boss wanjye Veda va hano ugende.
Vedasite ati” Uwo ariwe wese
Varu ati”Wa gahungu we urashaka ko nkusubira??
.
Vedasite aragenda.
.
Bidatinze Varu yagiye kwakira Roxy ku kibiga cy’indege aragarutse. Baza mu rugo. Juliana aza kumwakira ibyo afite.
Varu ati” Honey shimira Juliana niwe wampaye igitekerezo cyo kujya kuri television,
Roxy aramureba gusa.
Juliana arabibona ko Roxy atamushimira ati” Ntakibazo rwose ntampamvu yuko mabuja yanshimira . ahubwo mabuja shima wagoze ubutware bwo kujya guhangana nabaribagiye kwangiza izina ryawe..
.
Udacikwa na Episode ya 15n
Comments