logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize Roxy arimo kuvugana na Varu amubaza uko ejo byagenze.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Varu aracyarimo kuvugana na  Roxy kuri video Call.
Roxy ati” Cher ko wacecetse ko utambwira uko ejo byagenze??
Varu abanza kwibuka ukuntu ejo byagenze nabi byabaye imyaku. Muri we aratekereza yibaza niba yabwira Umugore we  ko byagenze nabi. Abitekerezaho akanya kanini. Roxy nawe ategereje ko umugabo asubiza.
Roxy ati” Ese Honey ntabwo ushaka kuvugana nanjye??
Varu ati” Ndabishaka.
Roxy ati” Kubera iki wariwacecetse.
Varu ati” Sinakumvaga neza.
.
Aramubeshya.
Roxy ati” none ejo byagenze gute?/
Varu ati” Byagenze neza.
Roxy ati”  Si wumva ngaho ibaze iyo nanga kugenda kandi nubundi  numva byaragenze neza nubwo ntari mpari.
Varu ati” Ntakibazo rwose byagenze neza. Wowe se ahubwo aho bimeze gute.
.
Uko bavugama Juliana arimo kuza agana  ku cyumba cya Varu ageze hafi y’umuryango yumva varu arimo kuvugana n’umugore we.
Juliana aba atangiye kwibaraguza ati” Urukundo ruratangaje! Ejo umugabo  yarasebye kubera ko umugore yariyamutabye mu nama ariko ibaze babyutse bavugana nukuri. Ariko se ubundi ndibaraguza iki??
.
Roxy ati” Nyine hano ibintu bimeze neza mukanya harashya. Uzi ukuntu hano nakiriwe nk’Umwami. Ndabona ngiye kuzaba ukomeye mu isi yose mugihe cya  vuba.
Varu ati” ,Kugera ku ntego zawe nicyo ushize imbere??
Roxy ati” Yego.
Varu ati” Intego zawe gusa.
Roxy araseka ati” Oya ni wowe n’intego yanjye gusa cher kandi urabizi neza ko ari wowe mugabo wenyine nkunda mu isi y’abazima.
Varu ati”Ndabizi.
.
Juliana akomangira Varu.
Varu aramwumva ati” Karame Juli.
Juliana ati| Boss wihangane  kuba nkuvangiye nagiraga ngo nkubwire ko breakfaste iteguye.
Varu ati”Ntakibazo urakoze.
.
Juliana agenda avuga ati” Ibaze agiye gukomeza avugane n’Umugore we yibagirwe no kuza kumeza.ariko disi barakundana pe! Mana nanjye uzampe urukundo ruzima. Umugabo ujya kumera nka boss. Utameze nkiriya nyatsi  nahuye nayo bwa mbere.
.
Varu aracyavugana na Roxy.
Roxy ati” Nageze inaha mpita nkukumbura. Ahari ari bishoboka twajya tujyana.
Varu araseka.
Uwo mwanya Roxy icyumba cya Hoteli arimo baramukomangira aza gufungura abona ni Manager Abbass.
Abba sati” Roxy wagiye kure ya telephone tukita kucyatuzanye.
Roxy ati”Buretse ndimo kuvugana n’Umugabo.
Varu arimo  kubyumva.
.
Abba sati”Hariya hari abagabo bakomeye bashaka kuvugana nawe. Umugabo wawe n’ubundi ko murara mu mashuka amwe waba umuretse.
Roxy ati’ Cher ihangane rero turaza gusubira.
Roxy ahita anamukupa. Varu Yumva biramubabaje ariko ntiyabitindaho.
.
Kurundi ruhande Juliana ari ku gipangu aje gufungurira musaza we Faruma arinjira.
Fatuma ati” Ko watinze kuza gufungura.
Juliana ati” Ariko uba utekereza ko hano uzajya ufungurirwa imiryango nkaho winjira iwawe. Hano ni mu bwami bw’abandi gasaza kanjye. Ahubwo ihute utambuke wihuta boss atabyuka akakubona.
.
Faruma agenda anyomboka yihuta ,  maze baba bagize umwaku Varu aba asohotse hanze abona Faruma agenda yomboka.
Faruma amubonye aramwara! Juliana abona ko bizambye.
Varu ati” Faruma ufite ikihe kibazo. Ko ugenda unyomboka.
Faruma ati” Oya.
Varu arabareba bombi we na Juliana ati” Juliana umuryango wawe ntukagire ikibazo cyo kuza hano.
Juliana ati” Murakoze Boss ariko ntabwo tuzajya tubangama.
Varu araseka ati” Oya ntakibazo nukuri.
.
Bamaze kuvugana nawe baza inyuma mu gikari neza noneho.
Faruma ati” Ariko Boss wawe  ni Umunyamahoro pe.
.
.
Tuze mu rugo kwa  Mama Varu . Mama Varu ahagaze muri sari asa nurimo gutekereza. Nessa yambaye neza cyane bisa nkaho hari aho agiye maze abona mama we arimo gutekereza
Nessa ati” Mama ko wagiye mu bitekerezo wabaye iki??
Mama Varu ati”Ndashaka gutabara umwana wanjye ataragwa mu gahinda gakabije
Nessa ati”Uwuhe mwana uvuga.
Mama ati” Mbafite muri bangahe.
Ness ati” Mama ugiye gutangira kwivanga kandi. Varu yigeze akubwira ko afite ikibazo.
Mama ati” Musaza wawe namara  gusazwa n’Umugore uzishima??
Nessa ati” Ibyo watekereje byose biveho mama. Kuko ni wowe waba ugiye kuba ikibazo. Varu yigeze akubwira ko hariikibazo hagati ye n’Umugore. Barakundana ndabizi.
Mama ati” Iyo uvuga ngo barakundana  ejo yarabeshye ko arwaye birakarangira bimenyekanye ko yamutaye akigira muri gahunda ze urukundo ruri aho uvuga rurihe.
Nessa ati’ ahubwo se  uhakana gute ko rudahari mugihe Umugabo yahagaze kumugore we.
.
Mama we aramurebaaa.
.
Udacikwa na Episode 13

Comments