Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize mama wa Brad ababwiye ko agiye kureba umuntu w’inshuti ye ya kera kandi ko uwo muntu amufitiye amakuru atariho ivumbi.
Nari niyicariye ndi gusoma agatabo ni bwo telefoni yasonaga ndebye mbona ni John umpamagaye
*Veronica:* John ko umpamagaye se ni amahoro
*John:* Fungura email urebe ifoto nkoherereje. Ibintu ndabona bifashe indi sura mu kanya gato
Nahise nkuka umutima. Ubusanzwe John ntajya apfa kugira ubwoba ariko noneho iyi nshuro ho rwose ndabona agize ubwoba ubanza iyi foto yohereje irimo ibintu bikomeye. Nahise natsa imashini ngo ndebe email anyoherereje kuko sinashakaga gukoresha telefoni ndeba ubwo butumwa buriya abashimuta amakuru kuri murandasi ubahisha hamwe da.
*John:* Ifoto wamaze kuyibona se?
*Veronica:* Ariko se wowe mba ntaranatsa imashini ukambaza niba ifoto nayibonye. Ihangane ariko ndabona igiye gufunguka
Nafunguye email ariko nkikubita amaso ifoto nohererejwe nahise nsa n’uguye igihumure, ngwa mu kantu nibaza icyo nkora biranyobera neza neza. Numvise umusatsi unyorosotseho, numva ikizungera, mu nda harandya numva ahubwo ngiye no kurwara impiswi.
*John:* Veronica ifoto wayibonye se? … Ko udasubiza?…. Ese urahari cyangwa wagiye?
Nari nananiwe gusubiza kuko ibyo nari mbonye byari binteye ubwoba no guhangayika bidasanzwe neza neza.
*Veronica:* John, ndahari. Ndamwica weee, ndamwica peee
*John:* Hari abasore banjye bari iwe, ngwino vuba udusangeyo tumenye icyo twakora hakiri kare inzira zikigendwa
Narakupye mpita mfata agasakoshi ndasohoka. Imodoka murabizi Brad yari yemeye kuyinzanira, yo yari yayizanye nahise ninjira mu modoka ubundi nerekeza kwa Carmen ni ho nasanze John ari kumwe n’abasore be. Gusa mu nzira nagiye nibaza icyo uwo mukecuru yavuganaga na Celia kiranyobera.
*John:* Ndabona uhagereye igihe rwose
*Veronica:* Ngaho mumpe incamake y’ibiri kubera hano
*Leon:* Uko twabikurikiranye, Celia yasuye Carmen, ni yo foto wabonye
*Veronica:* Mbwira ibindi ifoto yo nayibonye
*Leon:* Yinjiye afite ivarisi, nyuma y’iminota nk’itanu asohoka atayifite.
*Veronica:* None se kuki mutegereye ngo mwumvirize ibyo bavugana?
*Leon:* Icyo si cyo cyari ngombwa mabuja ahubwo twegereye tubona kwa Carmen ya valisi yasigiwe irimo amafaranga menshi cyane ni na yo Celia yari amusigiye
*Veronica:* Igihe cyanjye kirageze ngo njye kurangiza Veronica. Ngomba kumurangiriza ubuzima nubundi nari namukemanze kare kose rwose.
Nahise ninjira, nsanga abagabo babiri bafashe Carmen mu maboko
*Carmen:* Yoo. Mukobwa wanjye Veronica urahageze. Mbwirira ibi bihungu bitarezwe bindekure ndumva ndi kubabara
*Veronica:* Ahubwo nibakanyage cyane nushaka uveho uruhu wa mugome we
*Carmen:* Ese murakora iki hano ubundi? Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kunyinjirira mu rugo?
*Veronica:* Umva mubyeyi Carmen urabizi ndi umwana mwiza rwose, nari nje ngo tuganire bya gishuti na kivandimwe ariko umbabarire ntundakaze kuko umujinya mfite urahagije nunyongerera birarushaho kuba bibi cyane
*Carmen:* Ese kandi wowe unshakaho iki? Uri umugore utagira umutima burya bigeze aho?
*John:* Akaba ararikocoye mukecuru ntakina
*Veronica:* Mbabarira mukecu, reka kurogotwa hano si cyo cyatuzanye rwose pee. Banza unsobanurire icyo Celia yari aje gukora hano
*Carmen:* Ese ubwo utangiye kuvuga ibiki Veronica?
*Veronica:* Umva ntunkinishe kandi ntushake kundakaza. Nguhaye amasogonda icumi ukaba unsobanuriye icyazanye hano Celia n’icyatumye aguha amafaranga yagusigiye cyangwa se ibintu birusheho kuba bibi
*Carmen:* Ni byo koko Celia yaje hano mu gitondo ansigira amafaranga. Gusa nta kindi yayampereye, ni uko yahoze ari inshuti yanjye kandi nkaba naramukoreye imyaka myinshi, yari impano anzaniye rero
*John:* Nuko ye. Mbese Celia abaye umwana mwiza, nyuma yo kutubwira ububi bwe uti noneho ubu yanzaniye impano y’amafaranga. Uzabeshye abana na bo nibakura bazavumbura ukuri naho twe ntitubeshyeka
*Carmen:* Nukuri ni ko bimeze simbeshya pee
*Veronica:* Rero nkubwire Carmen nta mujura wiba undi, ni nkuko nta mubeshyi ubeshya undi
*John:* Carmen, ahari ibiri kubera hano uri kubyita imikino ariko siko bimeze. Ibinyoma byawe byo ntucyeke ko tubyemera, ahubwo ndabona udaha agaciro ubuzima bwawe kuko ibigiye kuba mu kanya birakomeye
*Carmen:* Yewe mukore icyo mushaka ntacyo nshigaje n’ubundi kuri iyi si nta n’icyo mpomba
*Veronica:* Nibyo koko umukecuru nka we aba ategereje kwitahira amahoro, gusa wowe si ko biri bugende kuko urapfa wicuza icyatumye ugambanira uwakwizeye
Carmen:* Uri ishitani neza neza Veronica. Ababyeyi bawe iyo baba bakiriho ngo barebe uko wabaye umugome bari kugira isoni zo kuba ababyeyi bawe pee
*Veronica:* Mbabarira weee. Mbabarira ufunge uwo munwa utazura akaboze. Uragarura ababyeyi banjye mu kanwa kawe ndakumiza ishokoro neza neza
*Carmen:* Veronica ese ubundi uriyumva ute? Ntuzi niba ibanga ryawe koko ryamenwe cyangwa se ritamenwe, muri macye muri wowe uri mu rungabangabo ntuzi neza ikijya mbere. Disi ndumva umbabaje
*Veronica:* Wa mubyeyi wambabariye ugafunga umunwa koko? Ndabizi ntacyo uba uhombye nupfa ariko rero winshotora ntakwica nabi
Namurebye mu maso numva nahita murya amenyo ariko ndabanza mu mutima ndibaza. Uyu mugore ashobora kuba hari ikintu ari kumpisha kandi gupfa kwe ntabwo bituma nkimenya. Ariko se nanone Celia ko nzi ko ari umwanzi we ni gute bigera aho amuzanira amafaranga angana atya? Noneho uburyo atatinze iwe, ni uko nta byinshi bavuganaga ahubwo hari icyo yari ayazaniye, kandi nta kindi ni ukumunteza.
*John:* None se Vero, Carmen tumukorere iki?
*_Uyu mukecuru wihaye kugambana se kandi ubu ntabizize? Veronica se arafata uwuhe mwanzuro? Agace ka 9 ntuzagacikwe_*
*BIRAMAHIRE Francois Jassu*
Comments