logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 16
Nyuma y’ibyo baganiriye uwo munsi byose, abari batumiwe ni ko nabivuga baje gutaha buri wese ajya iwe undi iwe ariko babanje gupanga umunsi bazongera guhura maze Kimonyo akabereka uko gahunda yaziteguye zose ndetse akanabereka uko yumva ibintu bizagenda kugera abashije kugirwa umwere.
Na cyane ko yari yarabwiwe ko iyo ibimenyetso bishya bibonetse urubanza rwari rwarapfundikiwe rushobora kongera gusubirishwamo bahereye mu mizi cyangwa nk’uko hari ubundi buryo yumvaga bakifashisha bakareba yuko yaba umwere na cyane ko yari yo ntego nyamukuru
Ubundi ibinyoma byo ku ruhande rwe byari byarangiye hari hasigaye kugaragaza ukundi kuri gusigaye kandi na ko bumvaga uko byamera kose kuri bujye ku mugaragaro

GIHOZO

Ubwo twavaga ka Kimonyo numvaga mu mutima wanjye nkeye ariko nanone nakibuka inshyi ebyiri nariye nkavuga ku mutima nti Mana warakoze kunyihera Gacupa wanjye. Iyo aba undi mugabo yari kuntera za Mayigeri na za Sokoto njya numva abasore biga karate ari ko bavuga, ubundi akampambiriza riva yamara yarambabariye
Numvaga nifuza kuba nanjye iri joro namukorera agashya na cyane ko nashakaga ko iri joro ritubera indi ntangiriro ku buzima bwacu no mu mibanire yacu. 
Ubwo twageraga mu rugo nta kindi twakoze uretse guhita tugana mu buriri kuba tuganira na cyane ko twari tuvuye kwa Kimonyo turiye kandi abana bacu na bo bari bariye baryamye, umukozi yari yabitunganyije neza kandi byose kuri gahunda
Tukigera mu buriri ntakindi nakoze.
Nahise musatira buhoro musoma ku munwa. Numvaga nshaka kubanza kumwica mu bwonko neza, ku buryo aho azajya aba yicaye, aho agenda, azajya atekereza Gihozo akanibuka bya bihe byose uko byagenze maze agahita ashaka gutaha. Ni ukuri numvaga nshaka noneho kubaka rugakomera, numvaga nshaka urugo rwuzuye mu buryo bwose haba mu mufuka no mu buriri.
Uko namusomaga nahise musunika buhoro agarama ku buriri nuko mwicaraho.
Hari byinshi bitandukanye nari narigiye kuri Kimonyo ariko nanone hari ibyo nari naragiye ndeba muri za filimi ibindi nkabisoma mu bitabo no mu nyandiko zitandukanye. 
Nahise nibuka agapositeri kamwe nasomye nkumva ndagakunze. Inyandiko yabisobanuraga gutya:

Umugabo agaramye, umugore amujya hejuru, barebana. Umugore ntaryama, ntanicara aba ari hagati yo kuryama no kwicara. Iyo umugore yicaye, umugabo akaba afite igitsina kirekire cyane byabangamira umugore, niyo mpamvu biba byiza gusa n’ubundama, noneho mu kubikora umugabo akanyuzamo akajya azamuka muhuriramo hagati, aha umugore niho anyonga bimworoheye kandi biba byiza ku bagabo bashaka gutinda kurangiza kandi umugore na we aryoherwa uko ashaka kuko ni we uba ayoboye. Mubasha gusomana no gukorakoranaho

Nahise nshyira mu bikorwa iri somo maze ntangira kumukorakora umubiri wose, mu bwanwa, mu maso, ngaca bugufi musoma.
Namaze kumva igitsina cye gifashe umurego nuko nyuza ukuboko inyuma ndagifata ngishyira mu cyanjye buhoro buhoro, nuko kimaze kugeramo ntangira kugenda manuka nzamuka ari na ko ngera aho nkamwizunguzaho nikaraga, niba ari byo bita kunyonga simbizi ariko birashoboka tu. Uko nakabikoze ni ko na we yakomezaga kuniha byanyerekaga ko yaryohewe rwose.

Byageze aho mbona azamuye amaboko amfata mu mugongo, yeguka buhoro ari ko nanjye asa n’unsunikira hasi, nshiduka ndi hasi andi hejuru kandi igitsina cye kitavuyemo.
Numvaga ari byiza kandi biryoshye rwose pee. 

Uko twabikoraga yageze aho amva hejuru ubundi andyama iruhande maze anzamura ukuguru kw’iburyo, anyinjira aturutse inyuma.
Niba ari uko ari ubwa mbere ibyo byo nari mbikoze ariko numvaga ndyohewe bidasanzwe pee. Ubanza na we atari agishaka kubinkorera neza kuko akenshi twanabikoraga nibereye muyindi si mu ntekerezo, ariko iyi nshuro narabibonaga ko tubikoze twese tubishaka rwose pee. Yabikoraga ari na ko ankorakora mu mabere, akanyuzamo akayarigata ubundi akanansoma, umuriro numva uri kunyuzura umubiri wose maze nanjye ntangira kunyeganyega 

Nageze aho numva yongereye umuvuduko bidasanzwe maze ararangiza numva amasohoro ashyushye amenetsemo
Yahise ampobera tuguma dutyo umwanya utari muto, agatotsi karamfata.

Nakangutse numva noroshe, mbona aricaye yubitse umutwe ameze nk’uri gutekereza cyane.
Narabyutse mwegama ku rutugu, muhobera muturutse inyuma

Gihozo: ko mbona uri kwibaza byinshi se?

Gacupa: nkubwije ukuri ndi kwibaza ikintu cyari cyaragiye hagati yacu kigatuma ibintu byiza gutya tubisubika iyi myaka yose. Nubwo wishinja kunca inyuma ariko nanjye nishinja kuba ntaragushimiraga ahakurya uko bikwiye. Si ukwiyemera ndabizi ko ntacyo Kimonyo yagushukishije kindi uretse amagambo meza no kukwereka ko akwitayeho kuko ubutunzi bwo ntabwo abundusha kandi ibyo nguha buri kwezi nzi ko biguhaza. Nari narabaye gacupa umuhungu arankorana ariko ndumva nizeye ko bigiye guhinduka

Gihozo: bizakunda byizere. Nanjye naryohewe sinakubeshya rwose, kandi nkwijeje ko ntazabyongera ni ukuri. Kubyizera biragoye ndabizi ariko Imana ni yo ntanzeho umugabo ko ntazongera guhirahira ngira ahandi ngana.

Gacupa: reka turuhukemo rero dore ejo ni umunsi nubwo ntazakora ariko no kuruhuka ni ngombwa. Nishinze ubu buryohe ubanza bwadukeraho si gusa

Naramwumviye turaryama maze mu gitondo akanguka ajya kureba abana ko biteguye kujya ku ishuri dore ko kuri we kwiga ari ibya mbere kuri bo. Yasize niryamiye ndi kuruhuka maze arangije aragaruka.
Akigera mu cyumba yafunzeho ubundi aba afunguye radio nibaza icyo abikoreye kuko ubundi ntabikunda kumva imiziki mu gitondo akenshi aba yishakira kumva amakuru
Gacupa: ntabwo nshaka ko umukozi yumva urugamba tugiye kurwana wana. Abana bo bagiye ku ishuri na we arahuze ariko ataza gutega amatwi akumva ibitamureba

Yahise ashyiramo prends ton temps, ya Slai ubundi …

https://www.youtube.com/watch?v=__cU5GPbdm8 
Ubwo yahise atangira kunkorakora ku mabere buhoro buhoro, ubona rwose hari ibyo afitiye inzara n’inyota. 
Uko yankoraga ku mabere ni ko yageze aho akora mu mwenda imbere maze atangira gukorakora ku moko, ameze nk’uri kugenda azikaraga buhoro buhoro. Aha rero yari anshoboye rwose kuko natangiye kuniha buhoro buhoro kubera gutwarwa.

Uko nanihaga niko yahitaga na we ansoma ngo ahari ntaza kuva aho ndusha ijwi indirimbo twarimo twumva maze nanjye mpita manura intoki buhoro ntangira kumukorakora ku mabya ariko inyuma ku ikabutura yari yambaye, nkagenda nzamura ngana ku gitsina buhoro numva cyatangiye gufata umurego na cyo.

Ntiyantindiye na we yahise ankuramo agakariso nari nambaye kuko akenshi iyo mbyutse ngiye hanze ndabanza nkayambara kuko agakanzu ndarana kaba kabonerana simba nshaka ko hari uwo twazahurira hanze akaba yandunguruka cyane cyane abana banjye cyangwa se umukozi. Ubwo yankuyemo ikariso na we ahita akuramo ikabutura yambaye maze ampagarara imbere nitegereza ukuntu igitsina cye cyakoze inguni igororotse neza kindeba numva amerwe aramfashe maze ndamwegera ntangira kugisoma.
Uko nagisomaga nahereye ku mabya nkajya nsa n’uyatamira yose ubundi nkongera nkayareka, ubundi nkazamura ururimi mpereye aho ahurira n’igitsina, nibanda kuri wa mutsi uba munsi, nuko nagera ku mutwe wayo nkazengurutsaho ururimi
Numvaga ari kuniha na we, ku mutima nti nanjye reka nkwishyure uko wari umaze kungenza
Amaze gutwarwa yahise ampagurutsa nuko mpagarara imbere ye turebana, nuko dusomana na we ari kunkorakora ku gitsina, maze ahita ampindukiza mutera umugongo ahita anyunamisha mfata ku gitanda nuko ngiye kumva numva igitsina cye cyinjiye buhoro buhoro kinyereraaaa.
Maze ahita atangira kugenda asunika asubira inyuma, akamfata mu mayunguyungu ankurura anyiyegereza maze amabuno yanjye yahura no ku matako he nkumva biravuze, bikamvugira mu bwonko neza neza kuko numvaga iri kugenda ikagera kuri matrice neza neza

Nageze aho numva naniwe kunama maze ndunamuka ahita ayikuramo ankurura anganisha mu buriri, nanjye numva nshaka kumukorera ibindyohera mpita mugaramika ku buriri mujya hejuru maze mufata mu gituza
Nzamuka amanuka manuka azamuka tugahuriramo hagati ubundi ngahita nsa n’uwandika zeru nkoresheje ikibuno, na we ari ko anyuzamo akankorakora ku mabere.

Gusa ntabwo aho twatinze kuko uburyohe bwambanye bwinshi ntangira kwahagira boshye imbwa iri kwiruka ku zuba maze abonye ko ndi hafi kurangiza na we aba amfashe nanone mu mayunguyungu ubundi azamukamo buhoro yongera umuvuduko nuko numva neza ingezemo yoseeeee, ncika intege ndatitira na we numva ararangije maze muryama mu gituza, turaruhuka.

Twakanguwe na telefoni ye yari isonnye arebye abona ni Kimonyo umuhamagaye nuko amwitaba yashyizemo haut parleur kuko yumvaga ntacyo yampisha kuri Kimonyo

Gacupa: uzi ko uyikanze wa muswa we
Kimonyo: ndakuzi kandi ubwo  wasanga koko wari ukiriho
Gacupa: izi saha we? Ahubwo agatotsi kari kamfashe. Ko uhamagaye se ni amahoro musaza?
Kimonyo : umva namaze gukusanya byose ahubwo tezamo umfashe tubishyire ku murongo dore Gasana we ntahari ariko Gatare ari mu nzira aza na we.
Gacupa : ko wagirango wabonye ibizibiti bya nyabyo ra
Kimonyo : sha Imana iri mu ruhande rwanjye ubu maze kubyemera pee. Ngwino wowe wirebere.

*Avumbuye iyihe ngingo se? Agace ka 17 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.