logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse nanone Varu bimucanze.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
..
Varu aracanganyikiwe Neza Neza. Kumbe Roxy yahamagaraga arikumwe na Manager we Abass baricaye barimo kuvuga amagambo. Bisa nkaho hari abo bategereje gusa Roxy birasa nkaho yarakaye nawe Ntabwo arimo kuvugana na Neza na Abass.
Abass ati" ese kurakara urabona biragufasha iki?
Roxy ati" njyewe naje mfite izindi gahunda.
Abass ati" Ariko tekereza neza. Ninde ukeneye undi ?
Roxy ati" umva mbabarira twese turakaneranye bajye  bubaha Umuntu 
Abass ati" bitewe nibyo ushaka kubaka ni wowe ubakeneye cyane. Kuba hari uho ushaka kugera bigusaba Umutima ukomeye no kwihangana .
.
Roxy ati" kuburyo se natega umugongo bagakandagira.??
Abass ati" witekereza nabi nyabona 
Roxy ati" ariko Reba inshuro zose umugabo umpamagaye.
Abass ati" nonese ufite ikibazo cy"Umugabo? Varu yashakaganye nawe akuzi neza azi ko uri umu fashion.
Roxy ati" ariko Ntabwo igihe cyose nagiharira Fashion gusa.
Abass ati" umva reka twihangane gato.
.
Tugaruke mu rugo.
Varu birongeye biramucanga. 
Ava mu cyumba maze aza kureba Juliana asanga Juliana mu gikoni. 
Varu ati" Juliana bimeze  gute?
Juliana ati" bimeze sawa njyewe namaze gutegura burikimwe cyose. Ahubwo mabuja arihe.
Varu ati" ntawe.
Juliana agwa  mu kantu! Nanone se kandi ?
Varu ati" Juliana iturize. Ahubwo ugiye kongera umfashe.
Juliana ati" basi mwandikire message.
Varu ati" yego. Reka. Mbikore ariko itegure ni wowe ugiya kumfasha nanone.
.
Juliana ahita ajya kwitegura yambara neza. Maze aza muri Saro abanza gusuhuza abashitsi. Varu nawe afata telephone yandikira Roxy messa amusaba kutamukoza isoni basi akabanza gusa akabareba agasa gusubira mu bye nyuma 
Amaze kutandika agaruka muri saro.
.
Abashitsi baba batangiye kumubaza aho Roxy ari. Varu ati" araje gato yaragiye gushaka ibyo kunywa.
.
Juliana arabakira neza. Mbese agerageza kwitwara neza uko abakira akajya anabaganiriza. Mbese agerageza kwitwara nk'umuntu mukuru mu rugo. Ahubwo arushaho aba nkaho ariwe mugore mu rugo.
Abashitsi baramukunda cyane ahubwo. 
.
Mbese Juliana akora ashoboye akuramo icyuho cyo kuba Roxy adahari.  Varu nawe akajya ahora yandikira Roxy. Amusaba kuza.
.
Kurundi ruhande, Roxy arimo kuvugana na bakiriya be. Ariko ari nako acungana na message Vari arimo kumwandikira.
.
Basoje kuvugana ahita ahaguruka vuba na bwangu. Abass amufata akaboko.
Abass ati" ko wiruka.
Roxy ati"  sinakubwiye  ko mfite abashitsi.
Abass ati" ariko Umugabo wawe arimo kubitaho.
Roxy ati" uretse kuba ndi fashion mfite n'urugo ngomba  kwitaho.
Abass arahaguruka ati" rero nutangira kujya ugirs Impamvu nkizo kuri kariyero yawe izagwa ntaho uragera hafatika.
Roxy arabyumva 
Abass ati" mpora nkubwira ko umugabo wawe yagushatse akuzi ntufite guhangayika rero
.
Kurundi ruhande abashitsi barimo kubaza Varu aho umugore we yagiye kugura ibyo byo  kunywa.
Varu ati" araje .
Varu ahita ahaguruka aza hanze kongera guhamagara Roxy.
.
Roxy aracyarikumwe na Abass
Abass ati" umva wigenda narimfite indi appointment kandi yadufasha.
Roxy abona Varu arongeye aramuhamagaye.
.
Next..

Comments