logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
Bidatinze  Landy na Mama we  baje mu modoka  bihuta, barashaka   kujya gufatirana   Medina atarava iwabo mu   rugo.
Mama  Landy areba  Landy ati” Ngwino ujye  kuri  Volla  ni wowe   wihuta     cyane.
.
Landy ahita ajya kuri  Volla maze  imdoka  ayihata umuriro. Kurund  ihande   Liana nawe arimo gutaha  iwe mu rugo. Gusa amze nabi ntambaraga nta nke afite. Umugongo nawo umumereye  nabi  cyane urimo kumurya.
.
Landy na Mama we  bageze mu rugo  binjira bahamagara Medina. Bamushakisha  mu nzu hose   baramubura.
Kumbe Medina  yagiye kare.
Mama  Landy arababara  cyane ati’ Mwana wanjye kubera amafuti yawe dore  ugiye kubura  byose.
Landy agira ubwoba ati” Mama  muhamagare.
Mama ati”   Ubu se aho bigeze urumva nabasha kovugana  gute na Medina. Ubu yanamaze  kuvugana  n  Papa we tuza wakie ingaruka zoze  zigiye kuvamo.
.
Landy ashyuha umutwe. Atangira kwibuka      Igihe  Papa  Medina  amuha  burikimwe  cyose  kubera  ko yaramaze  kubana n’umukobwa we Medina. Yngera kwibuka  igie Papa Medina amubwira ko nababaza Umukobwa we atazigera narimwe amuababarira.
.
Landy amaze kubyibuka ati” Mama   gira   icyo ukora.
Mama Kandy ati” Mwana wanjye wakoz amafuti ntabwo wabaye umugabo nyamugabo. Ubu urumva nakora iki??
Landy  ati” Mama  gira  icyo ukora  kuko ndabura  byose.
.
Ruger  yicaranye n’abana be  hafi saa   yine z’ijoro. Abana baracyashaka kumenya ikibazo Papa wabo afite.
Dona ati” Papa turi bato. Ariko turi abana babasha ureba byose kandi bafite ubwenge.
Molly ati” Rega tunazi neza ko wowe  na Mama  mutabanye neza.
Dona ati” Gusa twumvaga ko ubuzima  burimo kugenda buhinduka  tuzakomeza  kuba Umuryango mwiza ariko  nibwo ibintu  yagiye bizamba.
Molly ati” Umwimerere w’umuryango wacu   waratakaye. Ubundi  ikibazo kirihe Papa??
.
Ruger arabarebaaa ati” Reka mbabwize  ukuri.
Molly ati”Ygo papa.
.
Domina arabyumva arushaho kubabara  cyane  kubera ko agiye guha abana amakuru mabi y’itandukana  ryabo.
Molly ati” Papa  tubwire.
.
Ruger ataravuga ako kanya Liana aba arinjiye gusa ameze  nabi  cyane. Umugongo   wagudutse   cyagihe ubwo    Landy   yamurekuriraga hasi.
Liana  ati”Ugiye  kuvuga iki ugiye kubabwira  iki??
.
 Ruger  n’abana  babonye uko Liana atashye ameze bose   bajya kumuramira. Ruger aramufata, n’abana bamufataho maze  bamusana mu ntebe bamwicaza mu ntebe.
Ruger ati” Byagenze  ute??
Mlly ati”Wabaye iki mama.
.
Liana  agira amasoni, abona naho afite yahera avuga ibyamuayeho. Maze ahitamo kubeshya.
Ati’ Ni  impanuka ntoya cyane  imbayeho ndikanga.
Ruger ati” Nie wavunitse??
Liana ati” Ntabirenze  mwibyitaho  cyane.
.
Ruger ati” ariko umeze nabi. Ushobora no kuba wangiritse  cyane reka tujye kwa Muganga.
Liana ati” Ariko se  niki ko nakubwiye  ko nkomeye??
Ruger ati “ Ok sawa  ubwo ni wowe urimo kwiyumva.
.
Liana ati” Ahubwo niki ushaka kubwira abana??
Ruger ati”   Ni abana bacu ariko bagomba  kumenya ukuri.
Liana ati” Oya biri hagati  yacu nk’ababyeyi gusa/.
Molly ati” Ariko natwe turi umuryango wanyu. Dukwiye umenya ikiri kujya mbere   haati y’ababyeyi bacu kuko  turabibona  ko hari ikibazo.
.
Liana na  Ruger bararebana.
Ruger areba abana, Liana  areba ruger azunguza  umutwe   asa  n’umuhakanira ko ntacyo agomba kuvuga.
Ruger  aramwirengagiza maze abwira  abana ati” Njye na maa wanyu tugiye gutandukana.
.
Abana barikanga,  bagira  ubwoba ndetse  biranababaza  cyane  bihambaye.
Ruger arabafata ati” mwagombaga kumenya ukuri.  Birababaje biranabagoye ariko niko kuri. Gusa  muzagumana   urukundo rwacu nk’ababyeyi.
.
Abana birababaza  cyane  bikomeye barabaza bati ati” Kubera iki mugiye gutandukana?? niki  kibiteye??
Liana na Ruger bararebana.
Ruger ati”Reka mama wanyu abasubize    impamvu.
Liana  yumva Ruger asa n’umushirishijemo.
.
Ruger ati” Babwire babwize  ukuri   ntakibazo.
Liana ati” Rata   ntabirenze   nuko hari  ibyo tutumvikanyeho neza  none tukaba twafashe umwanzuero ko  bur wese yaba agiye ukwe tukitekerezaho.
.
Molly ati” Kuburyo se  buri wese namara kwitekerezaho muzasubirana.??
Ruger agiye guhakana ngo oya, Liana aba aramutaze arikiriza ati” Yego.
.
Ruger  na  Liana bararebana. Ruger arabizi neza ko Liana abeshye.
Ruger ati” Rero mwe mugomba guhitamo  aho mushaka kuba muri. Niba muzajyana na Papa wanyu  cyangwa niba muzasigarana na Papa wanyu.
Dona ati” Ariko twe   tabwo twahitamo  hagati yanyu.
Liana ati” Ruger abana  ni bato bagomba  kub barikumwe na  Mama  wabo.
Ruger ati”Ntabwo abana  ari bato  kuko bose  barengeje  imyaka  7  yo guhitamo.
.
Kurundi  ruhande  Landy  yahise afatiraho aza mu rugo kwa Medina. Iwabo mu rugo kwa Sebukwe .
Ahageze  asanga  Papa Medina  yarakaye  cyane  bikomeye.  Landy  ageze  imbere ahita amwiubita  imbere.
Papa Medina   ahite amutera  umugeri ati” Kabone nubwo wapfukama amavi yawe agakoboka  wandashima we.  Ntajambo narimwe numva rivuye mu kanwa kawe. Umukobwa  wanjye  yambwiye  byose. Kandi yababaye bihagije.
Landy ati” Mpa akanya gato mvuge.
Papa Medina ati” Oya   nta mugabo wowe ukurimo habe na gato. None  aka kanya tuvugana va mu byanjye umvire mu ruganda.  Burikimwe    cyanjye cyose  ufite ndagisubirana.
.
Landy arikanga maze aratakamba asaba amahirwe y’akabiri.
Papa Medina ati” Njyewe  ntabwo njya nkora ikosa  ryo gutanga amahirwe ya kabiri.
Landy ati” Reka mvugane n’umuobwa wawe.
Papa Medina ati” Ntacyo uvugana nawe  kuko ubu tuvugana arimo kujya kure y’agahinda wamuteye.  Arimo kwerekeza Landon  mukanya amaje gufata indege.
.
Landy ahita yumva ko byose  bimurangiriyeho.
Papa Medina ati “ Nawe ugiye kuva mu maso yanjye burundu.
.
Tuze ,mu rugo kwa Liana. Aryamye wenyine mu buriri.  Ruger yiryamiye muri  Saro nawe.
Liana  icyo afite ni amarira  gusa.
.
Ruger   atangira kwibuka  cyer uko yahuye   na Liana. Bose   bakiri abajene  bakundaga  kujya muri sport  bari  mu gare.  Baje kugongana, bahura  gutyo  guhera  ubwo batangira kujya bavauga  gutyo kugeza  ubwo baje gukundana  baranabana.  Batangiye kubana bari mu buzima  buto buto buto  cyane  buraho.   Ariko bajyaga abashyira  ibyishimo byabo imbere  kuruta ikindi cyose.  Bakundaga kuvuga iby’isi  bidakwiye kuzabasenya no kwangiza  imitamo yabo. Kubera  ko iby’isi biza bikanagenda. Bo bari bafite  indagagaciro zo kwiberaho mu mahoro  badahangayikishwa  nibyo badafite.
.
Mu rugo babagaho bakina nk’abana.  Baseka bishimye  bihambaye.  Hari na benshi bagiraga ishyari ry;uko babayeho bishimye kand ntabihambaye bagira.   Bafatanyaga muri byose. Hagati yabo nta mugabo cyangwa  Umugore waruhari, bose  bibonaga nk’abantu  bamwe  kandi muri byose.
.
Baje  kubyara Dona na Molly  , abo bana basanga ababyeyi babo babanye gutyo, umuryango ukomezaho kubaho wishimye.  Nubwo ntabihambaye bari bafite  ariko ntagihe nakimwe  bibonaga nk’abakene  kuko bari bafite ibyishimo  no kunyurwa  bisendereye.  Kugeza  ubwo byahindutse  Liana  atangiye kwigereranya n’abandi nuko babayeho..  akaba aribwo atangira  kubonako ntacyo bari bafite burya.
.
Ruger  yaraje ijoro ryose  atekereza. Yibuka  nuko Liana yatangiye kujya amuca inyuma.
.
bwagiye gucya mu gitondo   Molly na  Dona  bakanguka bisanga bari mu modoka ya tex voiture  barimo kugenda  bavanywe  mu rugo.
Dona na Molly bareba Papa   wabo.
Molly ati” Papa  byagenze  bite   turimo  kujya he??
Ruger ati”  Mutuze bana banjye, sinagombaga kubabura  kandi ariwe  family yanjye.  Kadi family nicyo cy’agaciro  gakomeye.
Molly ati” utubura  gute Papa.
.
Ruger ati “ Ntabwo  narikwemera  ko hari undi papa   mwagira   utarigeze ababyara  kandi mpari ndiho ndi muzima. Mama wanyu agiye kwibanira  n’undi mugabo. 
Dona ati”Uwuhe mugabo se kandi??
Ruger ati”  Landy.
Abana bagwa mu  kantu!
Dona ati” Tonto Landy  se niwe  ugiye kubana na Mama!
.
Liana  yagiye gukanguka asanga abana n’umugabo bamaze kwigendera. Ahamagara telephone ya Ruger  asanga yamushyize  blacl liste. 
Ruger yaragiye kwibanira n’abana be kure  cyane.
.
Liana ata umutwe .
Mama we aramureba ati”Ibyo wahisemo dore  icyo biguhaye.
.
Ako kanya Landy nawe ahise agera  aho. Liana    yibwira  ko birangiye Landy aje  kumureba.
Landy at” Liana  ibyanjye nawe n’ubundi  ntibyari bihari.
Liana agwa mu kantu arikanga bikomeye.
Landy ati”   buri wese  yarafite  icyo ashaka kuwundi.   Icyo nagushakagaho  gusa  n’ukwikemurira  gahunda  zanjye z’umubiri  kubera ko nabonaga uteye neza  ariko ntanarimwe  numvaga nzabana nawe.  Kandi nawe ndabizi ko wankunze  kubera ko wabonaga mbasha kuguha burikimwe  cyose.  Sinabonaga ko rero waba umugore  unkwiriye..
.
Liana  yarumiwe  yarwaye muzunga hafi kongera kwitura hasi maze   Mama  we aramuramira.
Landy ati”  Rero  ndashaka iriya modoka yanjye  n’yi nzu yanjye.
Liana arikanga ati” Ngwiki??
Landy ati” Ko wikanze  se?? urabizi ko amafaranga waguze  iyi nzu ari ayo narinakugurije ugomba gukora  ukajy unyishyura gake  gake. 
Liana ati” None gute uvuga ngo inzu yawe kandi naragombaga kujya nkwishyura.
Landy ati” None uzanyishyura  gute mugihe  utagikora  ko nawe bamaze  kukwirukana  mu ruganda.
.
Liana ati” Njyewe se  nirukanwe   nande  gute ryari??
Landy aramuseka ati” Wibwira  ko se batakwirukana ruriya ruganda rwari  urwa so??   nawe bakwirukanye Boss  nyiri uruganda papa wa Medina.
Liana  biramurenga.
.
Landy ati” Urampa  amafaranga cyangwa  umpe inzu yanjye. Kuko nanjye na mama  natahandi dufite kujya.
Liana ati” Nta mafaranga mfite.
Landy ati” Inzu irahari  urayivamo  nicyo gisubizo.
Liana ati” Ariko imodoka wari warayimpayempo  impano.
Landy araseka ati” Oyaaa  naje gusanga  burya narayigutije.
Liana arumirw ati” Ngo warayintije  kandi ari wowe wayinyihereye ku isabukuru yanjye.
Landy ati” Oya.    Narayigutije.
Liana ati” Ntayo naguha.
Landy aramuseka ati” Ariko cartejone y’imodok  yanditse  kuri njye. Imodoka  rero  ntakigaragaza na kimwe ko ari  iyawe.
.
Bidatinze Liana yaje  kubura  byose.  Maze amara igihe we na Mama  we barimo gusufura  cyane.
.
Ruger  we yariyaragiye  kuba kure  n’abana be.    Gusa  bahoraga  bumva bakumbuye   Liana  bose.
Ni Ruger  ubwe  yumvaga kuba batarikumwe na Liana hari  ikibura.
.
Nyuma  y’umwaka  wose  Liana  yaje kubashakisha amenya aho bagiye  maze  afata inzira  ajya kubashaka.
Umunsi umwe akavura karimo kugwa, Ruger n’abana   bari kumeza barimo kurya.  Ruger yarebye hanze  arebeye mu idirisha abona Liana ahagaze hanze  mu mvura. Ruger   yarahagurutse maze hanze    kumuryango arebana na Liana warufite agahinda gakomeye    cyane.  Molly na Dona nabo baje kumuryango bose baramureba.
.
Liana  avugana agahinda ati” Nzi neza ko ntabona imbabazi zanyu  ariko  ndimo  kubusaba gusa   kuba naba ndikumwe namwe.
Baramwumva.
Liana  ati” Ruger wavugaga  ukuri. Nta kintu mwisi  gihambaye na family.  Wijyaga umbaza ngo   family niki??  naje kumenya ko  Family ari  cya kintu  cy’agaciro  umuntu aba adakwiye gutakaza  cyangwa  ngo agisimbuze  ikindi kintu cyaricyo cyose.  Byose  niringiraga byaragiye. Bose  niringiraga baragiye.   Nimwe   muhari, nimwe  musigaye. Nimwe mwakwakira  umuntu  nanjye   gusa .
.
Bamaze akanya barebana maze  Ruger ava mu muryango amanuka yitonze agenda amusanganiraho amugeraho amufata ibiganza  barebana mu maso.
Ruger ati” Liana  uri umuryango wanjye. Ni wowe Mama w’abana banjye  beza.  Waratubabaje ariko  duhari twuzuye ariko  turikumwe nawe.
.
Baramwakiriye maze agaruka mu muryango.  Bahita bakora ikirori  cyo kumwakira.
Liana ati” Uko twabaho kose  ntacyo  bivuze  ikizima nuko tuzashyira    imbere  ibyishimo  byacu, amahoro  yacu no kunyurwa nuko twibereyeho. Izindi  mpinduka zizajya ziza  zidusanga. Famly  is  the best.
.
Ndabashimiye uko twabanye. Naha  inkuru yacu irangiriye.  Ese wayakiriye ute??  niki washimye  niki wanenze.
.
Inkuru nshya  yitwa
UMWAMIKAZI WATAYE  IKAMBA

Comments