Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Aracyari Victor_*
Nakomeje kuzenguruka aho hanze nibaza icyo ndi bukore biranyobera. Veronica nari nzi si we nari maze kubona. Ariko ubanza atari we ahubwo ashobora kuba afite impanga ye ikaba iri kubikora kuko we uko muzi rwose ntabwo ibi yabikora pee.
Mbega urwango afitiye umuryango wanjye. Ariko se ko mu myaka yashize ntatinyaga kugirira abandi nabi ni gute nabuze icyo nkora koko kuri Veronica?
Nyuma y’iminota nka 30 naje gufata umwanzuro wo kwinjira nigize muganga, ni bwo buryo rukumbi nari mfite bwo kongera kubona Carmen. Nakomanze ku rugi runini nuko ndategereza. Nyuma y’iminota mike ntegereje, umusore w’ibigango wuzuye ibishushanyo ku mubiri yarakinguye ahita antunga imbunda
…: Ushaka iki?
*Victor:* Ndi muganga. Veronica ni we unyohereje
…: Ba uretse mbanze mpamagare Veronica mubaze
*Victor:* Ngo iki? Ubu se ni ngombwa kubanza kubona uruhushya ngo ubone uko unyemerera kwinjira nkavura umuntu? Urabizi kandi Veronica yarakaye sinzi niba utamubonye
…: Ceceka se. Ngaho injira vuba. Ariko mabuja navuga ko atari we ukohereje umenye ko akarambo kawe ntawe uzakabona.
Narinjiye nkubitana n’abagabo bagera ku icumi bafite intwaro bose, nti akanjye karashobotse. Nahise mbona ko rwose ntari buhave ndi muzima ariko ntakundi reka byibuze nkore igikorwa cya kigabo.
Ubwo twinjiraga ariko undi mugabo munini kurenza uwa mbere yaraduhagaritse
…: Uyu se ari kujya hehe?
…: Uyu muginga ngo ni muganga mabuja yohereje kuvura ka gakecuru
…: Umva mwana Veronica ni igisumizi yagasunitse ku rukuta ngirango gashizemo umwuka neza neza
Nahise menya ko atari ubundi burwayi afite ahubwo ari ugusunikwa kwatumye bagira ubwoba ko ashobora gupfa.
*Victor:* Munyereke umurwayi aho ari muraba muganira nyuma
Nagombaga gushyiramo akantu ko kwihagararaho ngo batanyuzamo ijisho
…: Ntumenyere wa gasaza we
Yabivuze akingura
…: Umva mwana Fab herekeza ako gasaza ukageze kwa mukecuru ariko ntugakureho ijisho ndabona kareba nabi katamuhuhura
Twageze ku karyango gato nuko wa musore wari unyoboye arakingura ndinjira. Nahise mbona Carmen aryamye ku kagodora gato
*Victor:* Ntegerereza hanze
*Fab:* Umva muzee, hano ni jye ntanga itegeko si wowe. Hereza imiti mukecuru ubundi usohoke vuba. Umenye ko ubundi ntawe upfa kwinjira muri iki cyumba
*Victor:* Iminota icumi gusa yo kumusuzuma. Ntabwo nasuzuma umubyeyi rwose undi hejuru kuko bishobora no gusaba kumukuramo imyenda
Yaremeye ansiga jyenyine. Nagombaga kugira vuba ngasohoka naho ubundi nashoboraga kwishyira mu kaga. Negereye Carmen aho yari aryamye
*Victor:* Carmen, ni Victor Kaba
*Carmen:* Mana yanjye!!! Vicky urakora iki hano? Bagushimuse nawe se?
*Victor:* Nshimutwa na nde se? Mbwira ahubwo nta mwanya munini mfite hano. Veronica agenzwa n’iki hano?
*Carmen:* Ngo Veronica? Siko yitwa rero. Gusa byose ni ingaruka z’amakosa yawe na ya shitani y’umugore ngo ni Celia
*Victor:* Nsobanurira neza ariko
Nari mbizi ko Carmen adakunda Celia ariko se Veronica we abijemo ate?
*Carmen:* Muri injiji mwese. Ubu koko uyobewe ibyo mwakoze imyaka 15 ishize? Mwakoze ikosa rikomeye cyane
*Victor:* Carmen nta mwanya uhagije mfite, mbwira neza kandi vuba
*Carmen:* Ese ushaka iki? Ndakwanga nkanga na ya shitani ngo ni umugore wawe. Ndeka rero. Ariko icyo nzi cyo muzashya mwumve
*Victor:* Nashyize ubuzima bwanjye mu kaga nza hano none nturi no kumbwira. Veronica ni muntu ki?
*Carmen:* Ntiyitwa Veronica ni Angela umukobwa wa Gregorio mwari muzi ko yapfanye n’ababyeyi be. Akamalayika mwahinduye idayimoni
Numvise umutima utangiye gusimbagurika, mbira ibyuya umubiri wose, amahoro numva arabuze.
Nahise nibuka umunsi dutwika inzu yabo
*Victor:* Ubanza uri kwibeshya. Uwo uvuga ndabizi neza yapfanye n’iwabo mu nzu rwose
*Carmen:* Ngo apfa? Mugiye gupfa mwese, wowe n’umuryango wawe kuko rwose yazanywe no kwihorera, guhorera urupfu rw’ababyeyi be.
Nitegereje Carmen numva mbuze icyo ndenzaho. Nibyo koko uyu mwana w’umukobwa twaramuhemukiye ariko ngomba gukora uko nshoboye nkamuhagarika akareka igikorwa cyo kwihorera. Nahise nsohoka aho Carmen ari niruka
…: Umva muzehe nako dogita hano si mu kabari niho bagenda biruka
*Victor:* Munyihanganire nuko ndi kwihuta
…: Umukecuru wamuvuye se?
*Victor:* Akeneye imiti niyo ngiye kuzana
Barandetse ndagenda. Nariruhukije ariko intego nari nsigaranye mu mutwe ni uguhagarika Veronica ntakomeze ibyo kwihorera.
*_Tugaruke kuri Veronica_*
Guhura na Carmen byanteye ibisazi mu mutwe.
Ubwo namubazaga niba musaza wanjye ari muzima cyangwa yarapfuye yambwiye kujya kubibaza data ikuzimu.
Byanteye kutabasha guhisha uburakari none dore agiye kubigenderamo apfe. Muri izo ntekerezo Ryan yahise angeraho
*Ryan:* Veronica wa muganga namaze kumubona rero yahageze ari bwite kuri Carmen
*Veronica:* Ibyo ni ibyawe mwana jye ntibindeba
*Ryan:* Ariko ni wowe wamusunitse none umenye ko napfa utari bumenye ukuri
*Veronica:* Nyine genda ubyiteho, Leon araguherekeza
Numvaga ndamutse nsubiye aho Carmen ari nahita murangiza neza neza
Ryan yahise asohoka ajyana na Leon bari kumwe na wa muganga. Nahise nsuka inzoga mu kirahure ariko ntaranywa mbona John arampamagaye. Nabanje kuyigotomera mbona kwitaba
*Veronica:* John nishimiye kongera kukumva
*John:* Ko numva ijwi ryawe ritameze neza cherie
*Veronica:* Ngo cherie? Gute unyita cherie kandi utanyizera ariko?
*John:* Mana weee. Ni gute yabikubwiye kandi nari namubujije
*Veronica:* Ntakundi yari kubigenza kuko nari mufashe anywa urumogi abimbwira ngo nanjye nzamubikire ibanga
*John:* Veronica tuzabivugana ngarutse
*Veronica:* John ndagushaka vuba ukansobanurira ukuntu wampishe ibya mushiki wawe, ukuntu Aida ari muramu wawe
*John:* Veronica ayo ni amateka yanjye kandi nemeye ko ninza tuzabiganiraho. Tuza rero.
*Veronica:* Uzaza ryari se
*John:* Nzaza ejo, tuzabiganira birambuye
Yahise akupa.
Nahise njya koga no kureba uko Aida ameze kuko namubujije kuzongera gusohoka mu cyumba cye. Ubwo navaga koga nasanze Ryan yampamagaye inshuro nyinshi. Carmen se yapfuye? Byanshimisha rwose nubwo hari amakuru yaba agiye atambwiye.
Nahise mpamagara Ryan
*Veronica:* Ryan ngaho se mbwira amakuru meza
*Ryan:* Amakuru meza gute se? Ese ni gute utuma njya guhiga muganga kandi wowe wamaze kohereza uwawe?
*Veronica:* Uravuga iki? Jyewe nta muganga nohereje
*Ryan:* Umva Veronica umuntu yaje ngo avuga ko ari muganga kandi ari wowe umwohereje
*Veronica:* Ngo iki? None se kuki ibyo bigoryi bitampamagaye ngo bibimbaze neza? Umva ndaje vuba na bwangu.
Numvise byivanze noneho. Ni nde waba yinjiye hariya koko abeshya ko ari muganga?
Nari ngiye gusohoka ngo ninjire mu modoka telefoni irasona mbona ni nimero itazwi ihamagaye nditaba
…: Uri umukinnyi ukomeye Veronica. Ariko umukino wawe uyu munsi urarangira
*Veronica:* Umva nta mwanya mfite wo gucyeka. Uri nde?
*Victor:* Reka gucyeka ni Victor. Umusaza wabeshye igihe kinini nako nturi Veronica uri Angela
Natangiye guhumeka insigane numvaga ntabyumva neza. None se bivuze ko yari asanzwe anzi agaceceka cyangwa ni bwo akintahura?
*Veronica:* Ngo iki? Ubanza ariko wanyoye inzoga nyinshi si gusa
*Victor:* Umva nta magambo menshi. Ngiye kukoherereza ahantu unsanga mu minota itarenze icumi. Kandi uze wenyine kuko ikosa rito ni wowe wabihomberamo.
Nabanje kwitsa umutima ubundi nibaza ibigiye gukurikiraho kuko rwose nintahagwa arahagwa
Yahise anyoherereza aderesi, nuko nyuma y’iminota nka 30 mugeraho ahantu mu gashyamba hitaruye, ahagaze imbere y’imodoka na telefoni mu ntoki
*Victor:* Nizere ko waje wenyine ariko
*Veronica:* Cyane rwose gusa natunguwe nuko wabera hari akantu kazima ushaka gukora.
*Victor:* uri umukinnyi mwiza ariko nta mahitamo usigaranye. Ndaguha amahitamo abiri. Usohoke mu gihugu ugende cyangwa ubyange ngutange ufungwe uzaborere muri gereza
Nasekeye mu mutima. Burya koko injiji zihora ari injiji
*Veronica:* Ni nde ukubwiye ko nagenda jyewe buriya koko?
*Victor:* Ni uko ariyo mahitamo meza. Sinari nzi ko umukobwa mwiza nkawe ahishe ubugome mu mutima
*Veronica:* Reka kungirira impuhwe kuko ziba kwa muganga. Wishe ababyeyi banjye mu maso yanjye ubwo nari mfite imyaka icumi gusa. Urangije wowe ubwawe utwika inzu yacu, urimbura ibyakantunze none uri kunyita umugome nta soni?
*Victor:* Ufite uburenganzira bwo kurakara ariko sinshobora kukwemerera kundimburira umuryango. Sinicuza kuba narishe so kuko n’ubundi yari umunyamafuti menshi
*Veronica:* Nibe na we nta bantu yishe ariko wowe warishe urasambana uba inganzwa, ubwo ubundi wumva umaze iki ku isi?
Nabivuze nkora inyuma aho nari nahishe imbunda mu mugongo
*Victor:* Ndakwinginze rekera aho kwihorera. Ntawe nabibwiye wundi, rero igendere uve mu gihugu
*Veronica:* Ibyo umbwira wabimenye ryari ariko?
*Victor:* Nasuye Carmen aho afungiye, ambwira ukuri kose. Rero ibisigaye igendere
*Veronica:* Hari ukuri wumva ukakuzira. Ngende ngusize uri muzima hejuru y’ibyo wankoreye byose kuva ndi umwana?
Nahise mutunga imbunda
*Victor:* Ndabizi nturi bundase
*Veronica:* Harya wigeze wowe utinya kundasira ababyeyi? N’izindi nzirakarengane zose wishe wowe n’umugore wawe?
Nahise nkora mu mbarutso nuko…
*_Nuko aramurasa se? Agace ka 53 ntuzagacikwe_*
Comments