Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 21
.
Duheruka, Litta ajyanye na Rome.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Bavuye mu cyumba, Sophie arwariyemo bazamutse hejuru kurusenge rw'ibitaro. Rome muri we aribaza icyo baje gukora aho.
Litta aramureba ati" urimo kwibaza icyo tuje gukora aha se ?
Rome ati" nsubiza ndumva wamenye ikibazo ntarakibaza.
Litta araseka ati" numvishe nshaka akanya kihariye kanjye nawe.
Rome ati" Ese Litta aya ntabwo ari amakosa ashobora kuzatugiraho ingaruka ?
Litta araseka ati" kandi turi muri pause.
.
Litta amufata amaboko aramukurura bajya kwicara ku ntebe ziraho kurusenge. Aho uba wicaye witegeye umujyi rwose.
Uwo mwanya haba haje umuntu ubazaniye ibiryo mu tubox aho. Arabahereza arigendera.
Litta ati" tugiye gusangirira hano.
.
Kurundi ruhande Clemance aje muri cya cyumba. Abona Crea amaze uko aba ameze. Crea arimo kumwumva maze akamusekera imbere muri we.
Clemance aribaraguzwa ati" Ejo ibyawe bizarangira. Nanjye nzahita mpabwa intebe nicare mubushorishori.
Crea akavuga imbere mur we ati" urishuka cyane. Kubera ko umugambo w'Imana ni mugari cyane.. umuryango wanjye warakwizeye ariko ntitwarituzi ko uzaba ikigambanyi. Nibyo avugira imbere muri we.
.
Crea aribuka cyera igihe kimwe ubwo yarakiri muto afite nk'imyaka 15. Nubundi Papa we niwe wari President. Igihe kimwe Papa yagiye mu karere kamwe kureba abaturage. Aho yari yagiye hari umugore umwe wamutakambiye , amubwira ibibazo bye bitandukanye. Ariko uwo mugore avuga ko ashaka akazi agakora adakeneye ubufasha bw'ubusa.
Icyo gihe President yaramwishimiye cyane, ndetse ataha amucyura mu mutwe we. Nyuma y'icyumweru kimwe, President yatumye Umukozi warushinzwe abakozi be basanzwe bakora Imirimo yo mu rugo amutuma kuri uwo mugore. Uwo mugore bamuzanye kwa President mu rugo .
Ushinzwe abakozi amubwira ko ariho agiye kujya akora. Icyo gihe yaje arikumwe n'umwana we Clemance warufite imyaka 25. Clemance nibwo yahawe akazi nawe ko kujya yita kuri Crea. Crea yaramukundaga cyane. Kuburyo ntanarimwe yigeze amufata nk'umukozi.
.
Crea amaze kubyibuka aravuga imbere muri ati" Clemance wakurikiye inzira mbi kubera inda nini ariko izatoboka igihe kimwe.
.
Clemance aracyahagaze hejuru ye arimo gushinyika. Hashize akanya ava iruhande rwe aragenda. Crea ahita afungura amaso. ( Mbibutse ntabwo bazi ko umuti bamuteraga Rome yabatuburiye akawuhindura.)
.
Tugaruke kurusenge kubarimo gusangira.
Litta ati" Rome niba ari ikintu nkunda ni ukuba ndikumwe nawe. Kandi niba wumva ukaba ubona nizere ko wamaze gusobanukirwa.
Rome abitekerezaho maze aribaza imbere muru we ati " ese uyu mukobwa yaba yarankunze ?
Areba ku isaha ati" amasaha ya Pause yarangiye.
Litta ati" tugume aha akandi kanya gato.
Rome arahaguruka ati" Litta wowe icyo wakora cyose ntiwabura akazi kawe.
Litta araseka maze arahaguruka bava kurusenge.
.
Barimo bagenda Mama Litta. rhadia yarababonye. Yibaza icyo Litta yaba amarana na Rome.
.
Rome aza kureba gashiki ke abona karasinziriye aravuga ati" Imana ishimwe kuba ubonye agahenge.
Ava aho aza mu kazu ke bamuhaye aricara maze atangira gutekereza uko azafasha Crea akava hariya. Atekereza inzira zose zigiye zitandukanye ariko akabona hazaba harimo ibyago byinshi.
.
Bidatinze hari undi Muganga .Dr Claver yaje kureba muri office ye
Dr Claver ati" Rome niki nkufashe iki?
Rome ati" ese nakubaza ?
Dr Claver ati" ushaka kumbaza iki?
.
Rome agiye kumubaza , yumva nanone yaba asa numennye ibanga arisubira ati" nako ntaribi reka nzakubaze ejo neza. Natekereje ku kibazo cyanjye neza.
.
Abona Dr Claver arahagurutse . Rome arasohoka ageze muri korodoro ntiyameza asa nuwihishe kurukuta maze acunga ko Dr Claver asokoka.
Abona arasohotse Rome asekamo maze ahita agaruka acungacunga yinjira muri Office ya Dr Claver ajya kuri machine ye.
Atangira gukora research. Aribaza ati" Ese ntamiti ishobora guhagarika umutima w'umuntu mugihe cy'amasaha runaka cy iminsi runaka.?
.
Amaze kubyibaza akora research kuri google agenda abaza amakuru atandukanye. Umuti arawubona abona nuko witwa. Arangije asohoka muri Office yabandi.
Agenda yibwira ati" igisigaye ni ukumenya niki kirimo gupangwa. Ese ndakimenya gute bwo ? Mana ubane njye agura ibitekerezo byanjye nkoresha mbashe gutabara ubuzima bwe.
.
Igihe ahagaze aho arimo kwibaza yumva umukozeho ahindukiye abona ni Rhadia mama wa Litta arikanga !
Mama Litta ati" Urimo gupanga ibiki?
Rome arikanga. Ahari Mama Litta aramwumvishije.
.
Udacikwa na Episode 22
Comments