Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 40.
.
Duheruka, Crea ageze mu kiriyo cyo kumushyingura.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Crea yitegereza abantu bose. Ba president binteko zombi nabo barikanze. Bibuka uko nyuma bamaje kumenya ko yapfuye byarangiye bamugambaniye bakajya kuruhande rwa Paru. Crea abacishamo amaso bose.
Abatazi ibijya imbere batabaye no mukagambane batangira kujujura bibaza ukuntu baje gushyingura umuntu ukiriho.
Crea areba Paru bahuza amaso, Paru aradandabira no guhagarara biramunanira.agiye kwikubita hasi baramuramira.
.
Aba atangiye kwibaraguza ati" Crea byagenze bite? Ni gute uhari ukiri muzima ariko ivuriro warurwariyemo bakaba baratubwiye ko wapfuye? Ese umurambo twashyinguye ni uwande ? Mana nyagasani ibi ni amayobera. Ni wowe?
Crea araturika aramuseka ariko afite umujinya imbere muri we ati" ceceka. Utangiye kuvuga ubusa wigira mwiza imbere ya bantu.
Paru yigira nkago arengana ati" uravuga ibiki?
Crea ati" Ngo ndavuga ibiki? Ibyo wankoreye urabyibagiwe. Imyaka irenga ibiri yose urimo kunyica urubozo.
.
Paru arisetsa nkaho arengana ati" Wamugore we uravuga ibiki?
Crea aramukanga ati" Ceceka . Ntiwongere kunyita ngo wamugore we nyubaha ndi President.
Paru ati" Yego ariko ibyo uvuga ntabwo mbizi.
Crea aramuseka kandi yuzuye umujinya ati" umva amabi yawe agiye kugutamaza. Ni wowe wategetse ko nfungirwa mu ivuriro bakajya bantera imiti inyica gake gake. Nyuma nibwo wategetse ko nicwa. Ubwo warumaze kumenya ko ba President bi ntekozombi bagiye kuza kureba uko narimeze.
Paru abona abantu bose barimo kumureba nk'igisambo.
President w'intekoshingamategeko ahita amuvamo ati" Twagerageje kenshi kujya kumureba ukajya utwangira.
Crea ati" byose wakoze ndabizi kandi hari n'abatangabuhamya nubwo abenshi wabishe. Guhera aka kanya urafunzwe kubwo ubugambanyi bw'igihugu. Kandi uraza guhanwa bikomeye.
.
Aba Police bagiye kumufata, abaturage babanza kumwanjama baramufata barahondagura. Crea asaba abagurage kumureka akaza guhanwa n'ubutabera. aba Police baramufata baramutwara
Fazil na Lessy babonye ibibaye bahita banyerera ntahagira umenya aho baciye. Abaturage bongera gusingiza Crea bishimira ko atapfuye baramuterura bamukoza ibicu. Rome ahagaze kuruhande aricecekeye.
Crea uko bamushyize ibicu, arimo kwirebera Rome aho ahagaze.
.
Bidatinze byaragagaye hose ko Crea akiri muzima..ibyari ikiriyo cyo kumushyingura bigarukira aho.
Abashinzwe umutekano wa President bahise bapanura maze bamwinjiza muri Convoyee igenda President.
Rome asigara inyuma gutyo kuko ntiyarihatiriza mu kavuyo ashaka gukomezanya na Crea. Yahise abona ko Crea ari Presideny atari mugenzi we.
.
Crea baramutwara, Rome asigara aho wenyine uwumwe. Areba mu kirere ashima Imana ati" Mana warakoze kuba waramfashije, kandi nshimye n'umugisha nabikuyemo. Yibuka ukuntu yabwiranaga amagambo na Crea bavuga ko bakundana.
None arebye igihe cyabo cyanyuma ukuntu bigenze maze ariseka aribwira ati" Ubundi ni gute narinabaye akamara ? Njyewe kuko nkundana na President ? Gute koko mu buhe buryo? Ariko Imana ishimwe ko basi yabashije gukira akaba asubiye mu gice cy'ubuzima bwabo gihambaye.
.
Areba imodoka bajemo maze ayinjiramo arigendera.
.
Kurundi ruhande Crea bamugejeje mu rugo, mu nzu yahoze ari iwabo mu rugo. Ahagera asanga n'abandi bakozi bose bahakora bamaze kumenya amakuru.
Sifa ahagaze mu muryango, abona Crea ava mu modoka , ibyishimo birenga umutima we maze araturika ararira..
Crea atera intambwe aza agana mu nzu agera imbere ya Sifa arahagarara babanza kurebana buri wese yuzuye amarira mu maso.
Sifa aramusanga maze amugwamo barahoberana.
Sifa ati" Umbabarire.
Crea ati" Ntakibazo kandi ntakosa narimwe ufitee.
Sifa ati" Byari byananiye no kujya kugushyingura. Imana yarizi ibigomba kuba.
.
Bamaze guhoberana Sifa amuzana mu nzu. Crea yongera kumva. Umwuka wo mu rugo yarakumbuye guhumeka .
.
Udacikwa na Episode 41
Comments